Ni izihe nzira alcool inyura ngo igere mu bice by’umubiri, ni izihe mpiduka ziba kuri iki kinyabutabire iyo kigeze mu mubiri
Alcool iyi bita Ethanol mu rurimi rw’abahanga, ni kinyabutabire kigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko, tukaba tuyisanga mu binyobwa bisindisha nka divayi, byeri cyangwa ama likeri. Alcool iboneka hahinduwe isukari ( fermentation) hifashishijwe imisemburo. Alkoro ni kimenyabose mu mibereho no mico ya muntu, ndetse inakoreshwa mu mubuvuzi ndetse no mu nganda. Hashyize ibinyagihumbi by’imyaka alkoro itangiye gukokoreshwa mu mibereho, inkuru ziyivugwaho zikaba zitagira ingano.
Virunga Today yabateguriye inkuru kuri iki kinyabutabire, none tukaba duhera ku nzira inyuramo yinjira mu mubiri, no ku mpinduka zigenda ziyibaho igihe yinjiye mu mubiri. Ubutaha tukazagaruka ku ngaruka zikomeye iki kinyabutabire kigira ku buzima bwacu cyane cyane iyo kinyowe ku buryo burenze urugero tukazaboneraho no gusubiza byinshi biteye amatsiko kuri iki kinyabutabire.
Kwinjizwa kw’alcool mu mubiri ( absorption)
Igihe tunywa inzoga, itangira kwinjira mu mubiri uhereye mu kanwa no mu muhogo ku kigero cyo hasi, mu gifu iki kigero kikagera kuri 20% naho mu mara kikagera kuri 80% y’alcool yose iba yanyowe.
Aha hose alcool yinjiriye mu maraso, ihita ikwirakwira mu bice by’umubiri byose, harimo n’ubwonko aho igira ingaruka ku mikorere yabwo, igituma haba imihindagurikire mu myitwarire, mu mpumeko ndetse no mu kumva by’umuntu.
Muri rusange mu minota icumi gusa alcool iba yamaze kugera mu bwonko kandi na nyuma y’iminota 20 alccol iba yamaze kugera mu mwijima binyuze mu maraso.
Ukwihuta kw’iri cengera mu mubiri kw’alcoo rihindagurika ukurikije ibintu binyuranye harimo:
- Ubwoko bw’inzoga: Inzoga ifite ikigero kiri hejuru cy’alcool yinjira mu mubiri vuba na vuba;
- Ingano y’inzoga unywa: Iyo unywa nyinshi, iyinjira rikorwa vuba;
- Kuba mu gifu harimo ibyo gisya: Kurya cyangwa kuba mu gifu harimo ibiryo, bigabanya ukwihuta kw’alcool mu mubiri, kubera ibiri mu gifu bikumira iryo yinjira
- Igihe ibiryo bimara mu gifu: Ibiryo byiganjemo amavuta bitinda mu gifu ugereranije n’ibisukika.
- Imiterere y’umuntu: Buri muntu afite uko umubiri we uteye, ibyatuma alcool yihuta cyangwa ikagenda buhoro igihe yinjira mu mubiri
- Igitsina: Kwinjira mu mubiri ku b’igitsina gore birihuta kurusha ku b’igitsina gabo kubera imiterere y’umubiri wabo.
Itunganywa ry’alcool rikorerwa mu mwijima ( metabolisme)
Alcool iri ku kigero cya 2% kugeza ku 10% yinjijwe mu mubiri niyo yoherezwa hanze binyuze mu nkari no mu byuya, ikindi gice gisigaye cyerekeza mu mwijima cyangwa mu bindi bice by’umubiri aho gikorerwaho imirimo inyuranye kigahindurwamo ibindi binyabutabire.
Mu mwijima honyine hakirwa alccol ingana na 75% naho mu bindi bice birimo ubwonko n’igifu hakakirwa hagati ya 15 na 20%.
By’umwihariko dore imirimo ikorerwa mu mwijima n’icyo itanga
Ku ncuro ya mbere : hifashihsijwe ibyitwa alcool deshydrogenase, alcool ihindurwamo ibyitwa acetaldehyde: Ni ikinyabutabire cyuzuyemo uburozi gishobora gutera ibyo bita hangover, birangwa no kuribwa mu mutwe no kuruka, kugira umunaniro, kumagana, kugira ibibazo byo kureba mu rumuri no kumva urusaku, ku bw’amahirwe ariko ibi ntibitinda.
Ku ncuro ya kabiri : Hifashishijwe ibyitwa aldehyde deshydrogenase , Acataldehyde ihindurwa acide acetique, yagabanijwemo uburozi.
Ku ruhande rwayo acide acetique ihindurwamo ikinyabutabire cyitwa : acetyl-CoA. Iyi Acetyl-CoA ikaba iza gukoreshwa mu mirimo itandukanye harimo:
- Gutanga ingufu umubiri ukeneye ( ATP)
- Kwifashishwa hakorwa ubwoko bw’acide bwitwa acide gras, zifashihswa hakorwa ibivumbikisho, ububiko bw’ingufu bwitwa triglyceride umubiri ukenera
- Yifashishwa igihe habayeho kudafungura igihe kirekire cyangwa igihe habayeho ibibazo byo kutabona ibinyasukari bihagije, bityo ubwonko bugashobora gukora neza.
Imirimo ikorerwa kuri alcool irangira habonetse umwuka wa dioxyde de carbone n’amazi bisohorwa mu mubiri mu byuya, mu nkari ndeste no mu guhumeka,ibyagereanywa n’ibyuka moteri z’ibinyabiziga zisohora zimaze gutanga ingufu ibi binyabiziga bikenera.
Hafi 75% y’alcool tuba twanyoye itunganyirizwa ( metabolisme) mu mwijima
Twifashishije: www.em-consulte.com
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel