Politike

Paruwase Katedrale Ruhengeri: Batangariye ubuhanga bw’umusaserdoti wabayobereye igitambo cya Misa kuri iki cyumweru

Ku cyumweru taliki ya 16/06/2024 muri Kilizya Gatolika mu bijyanye na liturjiya yari icyumweru cya 11 gisanzwe umwaka B, Misa ya mbere kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri yari iteraniyemo abarenga ibihumbi bine, ikaba yarayobowe na Padiri Ndabagoragoza Evariste ukorera ubutumwa kuri Paruwase katedrale ya Ruhengeri akaba anashinzwe Economat general ya Diocese Gatolika ya Ruhengeri. Uyu mupadiri usanzwe urangwaho gutuza ndetse no gutanga inyigisho nziza kandi ngufi cyane cyane mu Misa zo mu mubyizi, uyu munsi yabaye nk’utungurana amera nk’uwariye amavubi, maze atanga inyigisho nziza yatangaje inanyura abari bitabiriye iki gitambo cya Misa.

 

Nk’uko bisanzwe ku munsi w’icyumweru, kuri iki cyumweru, abakristu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bari babukerey,  biteguye guhimbaza iyi Misa, kuri benshi ikaba iba ari imwe rukumbi bitabira mu cyumweru cyose. Nta kintu cyabaye kidasanzwe muri iyi Misa mbere y’ibisobanuro by’Ivanjili ndetse Misa yatangiye isa n’aho ikonje kubera abaririmbyi batitwaraga neza Misa.

Mu gihe cyo gusobanura Ivanjili, niho ibintu byabaye uburyohe, ubwo Padiri yaheraga ku masomo y’uwo munsi yagarukaga ku mugani  w’imbuto ikura ku bwayo, nw’imbuto ya Sinapsi, agasobanurira abakristu ko kenshi Imana idukorera ibitangaza ariko ntiturabukwe kandi ko nanone Iyi Mana iduha ibi bitangaza kandi tutari tubikwiye.

Agaruka ku by’akabuto ka Sinapisi, Abakristu barushijeho kunyurwa no kumuha amashyi y’urufaya, ubwo yitangagaho urugero bwo kuba nawe atumva  ukuntu yabaye umupadiri, urebye igihagararo cye ( 1m50) , ndetse ko na benshi mubo ahura nabo bamubaza niba koko ari padiri. Ibi byose akaba yarabihwanishije n’akabuto ka Sinapisi, agato mu mbuto zose ariko kakaba kagira amashami aza kwarikamo n’ inyoni z’ubwoko bwose.

Asoza ibisobanuro by’amasomo y’uwo munsi, yavuze no ku rubanza rudutegereje ku munsi w’imperuka nk’uko byagariukwagaho mu isomo rya kabiri ry’uwo munsi. Yaboneyeho yibaza niba imbere y’Imana nka Padiri, azabona ibisobanuro aha Imana igihe izaba imubaza niba ibyo yarahiriye imbere y’Umwepiskopi we, harimo gutagatifuza imbaga y’Imana yarabigezeho mu gihe henshi muri Diyoseze akoreramo ubutumwa, ubukristu bugenda bukendera dore ko no muri icyo gihe ubwo yasomaga iyi Misa,  umugabo wari waje mu Misa aherekejwe n’umudame we yarimo afata ku ngufu akana k’imyaka 15 n’itanu mu bwiherero bwa Paruwase.

Uretse uyu Evariste wagaragaje ubuhanga muri iyi Misa ibyarushijeho kumuzamurira igikundiro mu bakristu bose basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, hari undi mupadiri bazina we Nshimiyimana Evariste, wari usanzwe ukunzwe by’agahebuzo kubera inyigisho ze nziza zifasha abakristu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Aba bakristu kandi bafite icyizere ko mu basaserdoti 10 Diyoseze izunguka muri uyu mwaka, bazagira amahirwe hakabonekamo umwe cyangwa babiri bafite impano nk’iz’aba bombi, ibizarusha gutuma basingiza Imana yabo.

Tubabwire ko bidasanzwe kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri,  ko abapadiri bahabwa amashyi n’impundu igihe barangije gusobanura ivanjili, ibi bikaba ari umwihariko w’aba bapadiri bombi, abapadiri batamaze igihe mu murimo w’ubusaserdoti.

Ubwanditsi bwa Virunga Today bukaba buboneyeho kwisegura ku basomyi bayo, kubera ko bitayishobokeye kubona amafoto y’aba bapadiri bombi, kuvuga ku bapadiri kikaba ari ikintu kidasanzwe muri iyi Diyoseze, kubona amafoto yabo byo bikaba akarusho .Virunga Today yamenye kandi ko umwanya wahabwaga umukateshiste ngo avuge( presentation) padiri uri busome Misa wayavanyweho ku mpamvu zitasobanuriwe abakristu, icyari butume barushaho kubisangaho no kubamenya.

Kiliziya ya Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, imwe muri Kiliziya nini mu Rwanda yakira abagera ku bihumbi bine

 

Ikipe ya foot y’abapadiri ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ikunze kwitwara neza mu mikino inyuranye

 

Umwanditsi: MUSEMMA

no

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *