Paruwase Katedrale Ruhengeri: Bitabiriye Misa biza kugaragara ko ishobora kuba yari igenewe abana
Liturjiya muri Kiliziya Gatolika ntitegeka ko habaho Misa zitandukanye ku bana no ku bantu bakuru, ahubwo uyoboye igitambo cya Misa akora ku buryo ibi bice byombi byisanga mu nyigisho atanga.
Atari ibyo, igihe bibaye ngombwa, abana bategurirwa Misa yihariye kandi hari n’aho muri zimwe muri za Kiliziya, mu Misa rwagati abana bashyakirwa ahantu habo hihariye bagahabwa n’inyigisho zihariye.
Kuri iki cyumweru taliki ya 20/10/2024, muri imwe mu Misa zasomewe kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri,Misa yari yitabiriwe n’abarenga 5000, hari abayitabiriye bemeza ko ukurikije ukuntu uwayiyoboye yigishije, iyi Misa yari igenewe abana, bivuze ko batishimye ukuntu iyi Misa yayobowe dore ko abarenga 90% bari bayirimo bari abantu bakuru.
Rugikubita atangiza iyi misa, uyu mwigisha yatangiye asuhuza abakristu abababaza niba babonye Imana ikingura, nabo birumvikana basubiza yego. Mu gushaka kuryoshya ariko, uyu padiri yongeyeho ikindi kubazo, akibaza ubugira 3 ngo mbese niba bayibonye yaba ifite irihe bara! Icyatsi cyangwa ubururu!
Iki akaba ari ikibazo kitakagombye kubazwa abantu bakuru benshi muri bo bamaze imyaka 40, 50 barigishijwe ko nta muntu urabonaho Imana, uretse ahari Musa.
Ikibazo nk’iki umuntu yakwibaza intego yaco, niba hari aho cyari bufashe mu kuzirikana amasomo y’icyo cyumweru, nubwo byumvikana yenda ko Padiri yashakaga kwigarurira abakristu, kubashyira muri mud, ariko nanone utu tubazo duciriritse simpliste, tudasobanutse dutuma aba bakristu batibona muri izi nyigisho bagatekereza ko iyi Misa iba itabagenewe!
Mu gusobanura ivanjili, uyu mwogezabutumwa nabwo yaranzwe no gutanga inyigisho kuri aba bakristu biganjemo abakuru, inyigisho yagaragaye nkaho igenewe abana bo mu mashuri y’incuke cga mu mashuri abanza.
Nk’ubwo akimara gusoma Ivanjili, yahise asaba abakristu ko abumvise neza isomo rya mbere bashyira ikiganza hejuru maze mbarwa muri aba bakristu aba aribo bashyira ikiganza hejuru bishatse kuvuga ko benshi muri aba bakristu batari bamenyereye bene ibi bibazo ari nako batumvaga impamvu yo kubaza iki kibazo. Padiri yakomeje kubaza iki kibazo no ku masomo akurikiyeho icyokora ku Ivanjili, abakristu benshi bapfa kumuvana mu isoni bamanika ari benshi.
Uyu mubare muke w’abumvise isomo rya 1 n’irya 2 padiri niwo yahereyeho, maze yongera gusoma amasomo yombi uko yakabaye ngo yizere ko noneho umubare munini washoboye gukurikira, ukumva ijambo ry’Imana.
Ntabwo nyuma yo gusubiramo aya masomo yombi padiri yarahawe gihamya ko noneho aba bakristu bagize icyo bikuriramo.
Aha akaba umuntu yakwibaza niba igihe cyo gutanga inyigisho ku bakristu, ari umwanya wo gutanga ibizamini ku bakristu ku byo bafashe n’ibyo batafashe mu mutwe ndetse ngo unabe n’umwanya gukoresha ihiganwa ku bakristu baba bitabiriye Misa.
Kongera gusoma amasomo yose uko yakabaye ngo ngaho hari icyo abakristu bari buze kurushaho kumva, nabyo ntacyo byongerera ababa bitabiriye Misa, ahubwo barushaho kurambirwa ari nako Misa irushaho gutinzwa, hikaba hibazwa niba padiri wakoze biriya ataranyuzwe n’abakoze iriya liturjiya bemeje ko amasomo agomba kujya asomwa incuro imwe gusa.
Imbibi za Paruwase Ktedrale ya Ruhengeri zifata umujyi wose wa Musanze n’inkengero zawo, benshi mu bakristu basengera muri iyi Kiliziya bakaba ari abanyamujyi harimo n’abafite impamyabumenyi zihanitse, abihayimana bahakorera ubutumwa bakaba bari bakwiye kwitwararika mu gihe batanga inyigisho zabo kandi n’ubuyobozi bwa Diyoseze bukaba bwakagombye guhitamo abahakorera ubutumwa bakurikije ubushobozi bwabo bugomba kujyana n’urwego rw’ubujijuke rw’abakristu bakorerwaho ubutumwa.
Nyirubutangane Papa Fransisco Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, aherutse gusaba abatanga inyigisho mu Misa Ntagatifu ko izi nyigisho zitajya zifata igihe kirekire ( ntizirenze iminota icumi) hirindwa ko zafata isura y’ibiganiro mbwirwaruhame cyangwa iy’isomo rya Filozofiya.
Tubabwire ko kuva hambere, bamwe mu bakristu ba Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bakomeje kwinubira ko batagiye bamenya irengero rya bamwe mu bapadiri bishimiraga kubera inyigisho zikize babahaga, uheruka akaba ari Padiri Evariste Nshimiyimana abakristu bamenye bitinze ko yoherejwe gukorera ubutumwa muri Diyoseze ya Kabgayi.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel (MUSEMMA)