Paruwase Katedrale Ruhengeri: Dore batatu ba mbere mu bapadiri b’ibihe byose bakunzwe n’abakristu
Pauwase Katedrale ya Ruhengeri ni icyicaro cy’Umwepiskopi wa Diyiseze Gatolika ya Runegeri, ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1954, na Mgr Aloys Bigirumwami wari Vicaire Apostolique wa Nyundo. Kuri ubu iyi Paruwase igizwe igizwe na santrale 6, sikirisali 88, n’imiryango remezo 610 ku baturage barenga gato ibihumbi 67.
Kuva iyi Paruwase Katedrale yashingwa abapadiri banyuranye bahakoreye ubutumwa mu mizo ya mbere bikaba bizwi ko abapadiri benshi bari ab’uruhu rwera ariko magingo aya hafi ya bose mu bapadiri bahakorera ubutumwa ni bakavukire muri Diyosezs Gatolika ya Ruhengeri.
Muri abo, hari abo mu gihe cya vuba, aabakristu bakunze cyane kubera inyigisho nziza bagiye bageza ku bakristu ariko cyane cyane mu bikorwa binyuranye byiza bijyanye n’ubutumwa baba bahawe bwo kwamamaza inkuru Nziza ya Yezu Kristu.
Dore rero batatu ba mbere bigaragaje, bigoye ko bazazibagirana mu mu mitima y’abakristu.
- Padiri Mbonimpa Jean Claude
Padiri Jean Claude Mbonimpa akomoka muri Paruwase ya Kampanga. Uyu padiri yakundiwe inyigisho zagezwaga ku bakristu mu buhanga bukomeye agakoresha igihe gito kandi izi nyigisho zigaherekezwa n’imfashanyagisho zirimo indirimbo n’udukuru ibyatumaga yigarurira imitima y’abakristu. Uyu kandi yakunze kujya gusoma Misa mu mujyi wa Kigali mu maparuwase ya St Michell na Regina Pacis, Misa zo mu rurimi rw’icyongereza yumva mu rwego rwo hejuru. Uyu kandi yayoboye Ishuri ry’ubumenyi rya Musanze, aho yakunzwe cyane n’abanyeshuri yayoboye kubera imiyoborere myiza, igenda rya rikaba ryaratumye bamwe muri bo bahungabana. Padiri akaba yavuye ku buyobozi bw’iri shuri agiye gukomereza amashuri ye mu gihugu cy’ubutaliyani muri Kaminuza ya Paduwa.
2. Padiri Nshimiyimana Evariste
Akomoka muri Paruwase ya Butete. Uyu ni Padiri nawe wakunzwe cyane n’abakristu ba Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, kubera inyigisho zamuranze zikamugaragaza nk’umuntu wacengewe bikomeye n’ibikubiye mu gitabo gitagatifu,Bibliya, ku buryo mu nyigisho ze yagiye agaragarara yifashisha imirongo yo muri Bibiliya azi mu mutwe kandi mu bisobanuro bye akaba atarigeraga yitwaze ibyo benshi bita inkota, impapuro zitwazwa na bamwe mu bogeza butumwa bakazifashisha batanga inyigisho. Padiri kandi yagiye agaragara no mu bikorwa byegera abakristu mu miryango remezo no mu makorali. Mu ishyirwa mu myanya ry’abapadiri uyu mwaka , uyu padiri yoherejwe gukorera ubutumwa muri Seminari Nkuru ya Kabgayi, ibyabaye nk’ibitungura abakristu ukurikije ukuntu bamukundaga bihebuje.
3. Padiri Philbert Nkundabarezi
Uyu ni padiri wakoreye ubutumwa kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri mu myaka ya za 2015, akaba akomoka muri Paruwase ya Rwaza. Igihe kinini yari ashinzwe uburezi gatolika muri Diyoseze. Uyu yakundiwe cyane kubera inyigisho ze ziryoshye no ku bwitonzi ndetse no kwicisha bugufi byamuranze igihe cyose yakoreye ubutumwa kuri Katedrale. Abakristu baheruka Padiri Philbert babwirwa ko agiye gukomereza amashuri mu gihugu cy’ Ubufaransa ( Institut Catholique de Paris), ariko amakuru ya nyuma bahawe ni uko uyu mupadiri yaba yarahinduye umuryango yakoreragamo ubutumwa, akaba atakibarirwa mu bapadiri bita aba diocesains.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel