Paruwase Katedrale Ruhengeri: Ibindi mutabwiwe ntimunamenye kuri rya shyano ryaguye mu bwiherero bwa Paruwase Katedrale
Amakuru y’umwana w’imyaka 15 wafatiwe ku ngufu mu bwiherero bwa Paruwase Katedrale Ya Ruhengeri ntarava mu mitwe ya benshi aho bikomeje kwibazwa Satani yateye uyu mugabo kugeza aho ahohotera uyu mwana kandi bombi bari bazinduwe n’igikorwa kiranga abakristu cyo gusenga. Byagenze bite ngo uyu mugabo usanzwe afite umugore, muri aka kabwibwi agire ubushake bungana kariya kageni ko kurarikira uyu mwana ? Ni mpamvu ki uyu mwana atatabariwe igihe kandi bizwi ko mu gitondo nk’iki cy’icyumweru, abakristu baba ari urujya n’uruza hirya no hino ya Kiliziya bajya gusenga ? Ibi n’ibindi binyuranye mutabwiwe ku byabaye kuri uriya munsi, biragarukwaho n’ iyi nkuru ya Virunga Today.
Kuzinduka cyane kubera gutanguranywa umwanya mu Killiziya byatumye uyu mwana agira ibyago byo guhura n’ikigabo cyari kimaze kabiri abo mu rugo batagica iryera.
Gahunda ya Misa zo ku cyumweru kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, yashyize Misa ya mbere ku isaha ya Saa kumi n’ebyeri n’igice. Gusa kubera ubwinshi bw’abakristu bitabira iyi Misa, benshi mu bakristu babyuka iya rubika kugira ngo badasanga imyanya mu Kiliziya yashize. Iyi mpamvu igombe kuba ariyo yatumye uyu mwana ( abaganiriye na Virunga Today bemeza ko babonye ameze nk’uwari asanzwe afite akabazo ka trauma) nawe azinduka kare agira ngo ashobore gukurikirana iyi Misa mu mutekano wuzuye, yicaye mu Killiziya.
Hagati aho ariko yaje gukubirwa ahitamo kuva mu byicaro bye, ajya mu bwiherero bwa Paruwase buherereye nko muri metero ijana uvuye ku Kiliziya. Uyu mwana ngo amanuka yanyuze ku mugabo hafi y’ubu bwiherero avugira kuri telephone, nta kibazo yabibonyemo, akomeza agana mu bwiherero.
Nk’uko bikomeza bivugwa n’abumvise ubuhamya bw’uyu mwana, uyu mwana yahise abona uyu mugabo amugezeho mu kumba yarimo, ahita akinga urugi, atangira kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu. Nubwo uyu mwana yakomeje gutabaza, induru ye ntiyashoboye guhita yumvwa n’abakristu barimo batanguranwa imyanya mu Kilizya, cyane ko ubu bwiherero buri ahantu hari hasi cyane,amajwi akaba asohokamo bigoranye kandi bikaba bishoboka ko nyiri ugukora aya mahano yakoresheje uburyo bwose harimo no kumupfuka umunwa kugira ngo ugutabaza k’uyu mwana kutagera kure.
Kera kabaye ariko, bamwe mu bakristu barimo bagana mu Misa bakumva uyu mwana atabaza, bahisemo kujya kureba ibyabaye maze basanga uyu mugome yarangije kwangiza uyu mwana. Mu bahuruye rugikubita kubera iyi nkuru, harimo n’umugore w’uyu mugizi wa nabi, wabwiye abari batabaye uyu mwana, ko uyu mugabo we yari amaze iminsi ibiri adakandagiza ikirenge mu rugo, bikekwa ko yarimo azerera mu tubari. Aha niho abenshi bahereye bemeza ko uyu mugabo ashobora kuba asanzwe afite nawe ibibazo byo mu mutwe, bikaba byumvikana ko inzego zibishinzwe ari zo zizabigaragaza.
Nyuma y’ibyabaye hakwiye gukorwa iki
Ibyabaye kuri uyu mwana byongeye guha umukoro ku nzego zinyuranye ku bijyanye n’inshingano zazo mu kubungabunga umutekano w’abana aho baba baherereye hose. Ibyabereye hariya kuri Paruwase Katedrale, bishobora kubera n’ahandi hateranira imbaga y’abantu, ku mashuri, mu masoko, mu birori binyuranye, bivuze ko hakagombye gushyirwaho ingamba zinyuranye zikumira bene biriya bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ku bijyanye n’ibyabereye kuri iyi Paruwase Katedrale, nubwo nta muntu wahita ashyirwa mu majwi kuba yaragize uburangare bworohereje iki gikorwa, abaganiriye na Virunga Today, bayibwiye ko nyuma y’ibyabaye Paruwase Katedrale yakagombye kugira icyo ihindura ku micungire yari isanzwe ya buriya bwiherero ndetse no ku bw’ahandi hantu hanyuranye habarizwa kuri iyi Kiliziya hahurira umubare munini w’abakristu.
Muri izo twavuga:
- Ubuyobozi bwa Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, bukwiye, ku buryo bwihuse guhindura imiterere ya buriya bwiherero, abagore bakagira umuryango ugana ku bwiherro bwabo, n’abagabo bikaba uko. Ibi babivugira bahereye k’ukuntu ubu bwiherero busanzwe bufite umuryango umwe kandi hakaba nta gitandukanya ubwihero-gabo n’ubwiherero-gore. Ibi byo kudashobora kuvangura ubu bwiherero ni intandaro y’ibindi bibazo harimo kuba byakoroha kubona ubwambure bw’ababukoresha ndetse no gutungurwa n’aba bagizi ba nabi.
Abavuga ibi bakemeza ko iyaba ubu bwiherero buba buvanguye, uyu mwana yari bugire yenda amakenga y’umuntu w’igitsina gabo winjiye akaboneraho gutabaza.
Ibintu byo kuvangura ubwiherero akaba ari ihame rizwi ku isi hose, hakaba hibazwa impamvu kuri iyi Paruwase, ahateranira imbaga nini y’abagore n’abagabo bo batabyubahirije.
- Umuzamu uhoraho kuri ubu bwiherero
Ikinyamakuru Virunga Today cyashatse kumenya niba ubu bwiherero bufite umuzamu uhoraho, unakora ibikorwa by’isuku kuri ubu bwiherero, uyu akaba yaragombaga no gutabara uyu mwana, maze kibwirwa ko uyu muzamu ahari ariko ko yahageze atinze, agasanga ibyabaye byarangiye kuba, akaba rero ntacyo yaramiye.
Aya akaba ari amakosa yashyirwa kuri uyu muzamu ndetse no ku buyobozi bwa Paruwase, kubera ko bizwi ko abakristu bazinduka iya rubika, uyu muzamu nawe yakagombye kuba yarahawe amabwiriza yo kuzinduka kare agatangira guha services aba bazindutse. Ikinyamakuru Virunga kandi gisanga umurimo nk’uyu w’ubuzamu, wakagombye guhabwa abantu bagifite imbaraga, bashobora kubyukira igihe no guhangana n’ibibazo byavuka, aho kugaha abageze mu zabukuru bafite intege nke.
- Kuboneraho gukemura ikibazo cy’imyanya idahagije mu Kilizya
Nta gihe kirashyira Kilizya ya Katedrale ya Ruhengeri ivuguruwe, kuri ubu ikaba ishobora kwakira abagera kuri 3 500. Abayivugurye bizeraga ko bakemuye ikibazo cy’ubuto bw’ahasengerwa nibura mu gihe cy’imyaka 50 dore ko hari na gahunda yo gufungura izindi paruwase hirya no hino mu nkengero z’umujyi wa Musanze uhereye kuri Paruwase ya Musanze, iri hafi gufungurwa.
Gusa nk’uko Virunga Today yabyiboneye ndetse bikemezwa n’abakristu yaganiriye nabo, gufungura Paruwase ya Musanze ntacyo bizakemura ku kibazo cy’ubuto bwa Paruwase Katedrale ya Rungeri, ugereranije n’abayikoresha.
Koko rero, urebye umubare w’ abasanzwe basengera ku Musanze, biragaragara ko bazahita buzura iyi Kiliziya.
Byongeye kandi benshi mu bakristu basanzwe basengera kuri Paruwase Katedrale ubona batiteguye kwimuka kabone nubwo bazashyirwa mu mbago za paruwase nshya kubera gukunda Misa zo kuri Katedrale icyicayo cy’umwepiskopi, ziba zifite umwihariko mu mitegurire.
Kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo cy’ubuke bw’imyanya iboneka kuri ubu muri iyi Kilizya, ni ugutunganya intebe ziri muri iyi Kiliziya byaba ngombwa zigasimbuzwa kugira ngo zidakomeza gutwara umwanya munini mu Kiliziya. Mu gihe kiri mbere kand, Paruwase yazatekereza ku kuba hasakarwa Stade nto iherereye ku Ngoro ya Bikiramariya, kugira ngo Misa zitabirwa n’abakristu benshi harimo n’iya mbere ya buri cyumweru zijye zibera muri iyi stade.
Tubabwire ko ibarurwa riheruka gukorwa na Diocse Gatolika ya Ruhengeri ryagaragaje ko abakristu ba Paruwase Katedrale ya Ruengeri barimo gukabakaba ibihumbi mirongo itandatu, bikaba byitezwe ko uyu mubare uzarushaho kwiyongera kubera imbaraga Ubuyobozi bwa Paruwase bukomeje gushyira mu gikorwa cy’iyogeza butumwa ( ikenurabushyo), hakaba hakwiye gufatwa ingamba za ngombwa kugira ngo ubu bushyo bw’Imana bwitabweho kuri Roho no ku mubiri harimo n’umutekano w’abagana iyi Kiliziya.
Umwanditsi: MUSEMMA