Politike

Paruwase Katedrale ya Ruhengeri: Abagera ku bihumbi bitanu bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko hizihizwa Yubile y’impurirane

Kuva tariki ya 21 kugera kuri 25 Kanama 2024 muri Diyosezi gatorika ya Ruhenger hari kubera Forum yo mu rwego rw’’igihugu y’urubyiruko, abayiteraniyemo bakazaboneraho kwizihiza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu n’imyaka 125 Inkuru nziza igeze mu Rwanda. Iyi forum   ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti : Kristu Soko y’amizero”, ikaba iteraniyemo abagera ku bihumbi bitanu  baturute mu madiyoseze 9 ndeste no mu bihugu bidukikije, Uganda na RDC.

Kimwe mu biranga Forum y’urubyiruko harimo Umusaraba. Uyu musaraba ufite amateka maremare. Bwa mbere ni  Mutagatifu Papa Pawulo Yohani wa IIwawuhaye urubyiruko mu mwaka w’1984 muri Forum y’urubyiruko yari yabereye I Vaticani. Uwo musaraba ukaba ari ikimenyetso kigaragara cy’ubucungurwe bwacu kigomba kuba rwagati muri twe, mu makoraniro y’urubyiruko.

Muri iyi forum , ni Arkidiyoseze ya Kigali  yashyikirije umusaraba Diyosezi ya Ruhengeri. Umusaraba uzazenguruka amaparuwasi yose ya Diyosezi ya Ruhengeri kugirango n’urubyiruko rutabashije kwitabira forum na rwo ruzagezweho ikibatsi cya forum.

Abakristu ba Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bakiranye urugwiro urubyiruko rwitabiriye Forum

Ku munsi wo kuwa 21/08/2024, kuva mu masaha y’amanywa kugera mu masaha y’ijoro ahagana mu ma saa mbiri, kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri hakomej kugaragara urujya n’uruza rw’abakristu bari babukereye baje gufata abajene bari biyemeje gucumbikira. Nubwo iki gikorwa cyari kigoye kubera n’ibibazo by’ikoranabuhanga byavutse ku munota wa nyuma, byageze mu masaha ya saa mbiri abajene bose barangije kubona imiryango ibakira. Iki gikorwa cyishimiwe n’aba bashytsi ku buryo bamwe muri bo babikuye ku mutima bashimye iki gikorwa cy’ubumuntu cyagaragajwe n’aba bakristu

Umwe muri aba bajene wacumbikiwe mu muryango utuye ahitwa i Yaounde aturutse muri Diyoseze ya Kibungo yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ati : ‘’ Ni ubwa mbere ngeze muri aka karere ka Musanze, ariko natangajwe cyane n’ukuntu abakristu ba hano bitabiriye kuza kutwakira ngo baducumbikire iwabo, ku buryo hari n’abo twasanze hano mu ma saa saba baje gufata abo bahawe ariko nanubu bakaba bagitegereje ngo abo bahawe babe bahagera bahite babatahana”. Uyu yongeyeho ko nta ngorane urebye benshi mu bitabiriye iyi forum bagize zo kubona abagombaga kubakira , kuko baje bafite nimero z’abo za telephone, bakaba babahamagaye, ako kanya bagahita baza kubafata.

Umunyamakuru wa Virunga Today wageze kuri Katedrale ahagana mu ma saa moya y’ijoro, yasanze hari koko abakristu bagitegereje urubyiruko, kandi ko bamwe mu bakristu barimo binginga abashinzwe kwakira abashyitsi, ngo niba hari  abana bari bakiri aho badafite ababacumbikira, babaha nabo bakabajyana hamwe n’abo bari bemerewe.

Abajene batangariye itermbare riri mu mujyi wa Musanze

Bamwe mu bajene bitabiriye iyi forum bagize n’akanya ko gusura umujyi mwiza wa Musanze, maze batangarira iterambere rirangwa muri uyu mujyi. Umwe muri bo yabwiye Virunga Today, ko aho akomoka mu Ntara y’iburasirazuba, inzu ndende ihari ari igeretse gatatu, akaba rero yatunguwe no kubona imiturirwa miremire ku buryo kubona abayituyemo hejuru, ubanza kurarama.

Yagize ati : “ Uyu mujyi ni mwiza cyane nta kabuza, uyu niwe mujyi wa kabiri kuri Kigali, urebye inyubako zazamuwemo ndetse n’ibikorwaremezo bigaragaramo harimo imihanda myiza ibereye gutembera mu gihe cy’ijoro ndetse n’ubwinshi bw’abatuye uyu mujyi cyangwa abawutemberamo.”

Yongeyeho ko kimwe mu byatumye yitabira iri huririo ari ukwirebera ibyiza bitatse aka gace yakunze kumva muri Radiyo kandi nibimworohera, azashobora kujya gutembera hafi y’ibirunga, agashyira amatsiko kuri iyo misozi iteye amatsiko.

Hari ibikwiye kunozwa

  1. Guha itangazamakuru uburyo bwo kugeza ku Banyarwanda ibibera muri forum

Kimwe n’izindi forum zabanjirije iyi zo mu rwego rw’igihugu, ibyabereye muri iyi forum bisa naho byahishwe itangazamakuru, ntiritumirwe nibura mu muhango wo gutangiza iyi forum. Ibi byari gutuma abanyarwanda bose bamenya byinshi kuri iyi forum, aho kugira ngo inkuru z’iyi forum ziharirwe gusa n’ibinyamakuru bisanzwe ari ibya Kiliziya Gatolika, bidafite abakunzi benshi muri aka gace  kurusha ibisanzwe bikorera i Musanze.

  1. Ibibazo byavutse ku munota wa nyuma mu kwakira abari bitabiriye iyi forum, byatewe n’ubuyobozi bwa Paruwase bwakoresheje programme (software) za Mudasobwa zitakigezweho (excel) hakorwa urutonde rw’abashyitsi n’abazabakira ndetse no mu gusangira amakuru yari ngombwa mu itunganya ry’iki gikorwa. Ikoranabuhanga aho rigeze ubu, hari za programme zabugenewe, zoroshye gukoresha n’uwari wese, icy’ingenzi kwari ukujya kuzigura mu nzobere ziboneka henshi mu mujyi wa Musanze.
  2. Ni byiza ko forum iba ifite insanganyamatsiko, iyobora ibiganiro bitangirwa muri iri huriro, ariko Virunga Today iribaza niba koko ibiganiro bitangwa, uretse ibijyanye n’ubuzima bwa Roho, bigusha ku bibazo byugarije urubyiruko harimo:
  • Ikibazo cy’ubushomerimu rubyiruko cyo  intandaro y’ubukene bukomeje kugariza urubyruko;
  • Ikibazo cy’ibiyobwenge bikomeje kwibasira urubyiruko,ibibashora mu ngeso mbi;
  • Ibibazo binyuranye bikomeje kwibasira umuryango nyarwanda harimo amakimbirane mu ngo, abangamira bikomeye uburere buhabwa abana

4. Haribazwa niba muri forum hari imyanzuro ifatirwamo igaragaza imirongo migari urubyiriruko ruba rwihye gukurikiza hagamijwe gushakira umuti ibibazo biba byagaragajwe. Virunga Today ikuriikije amakuru make ifite kuri iyi forum n’izindi zayibanjirije, iyo myanzuro ntayagiye ibaho, kuko iyo ibaho, mu gutangiza buri forum hakagombye kugaragazwa uko ibyemezo by’iyabanjirije irimo gukorwa byashyizwe mu bikorwa. Iki rero cyaba ari ikibazo gikomeye kuko uru rubyiruko rwaba rusa naho rukorera mu cyuka kuko nta buryo bwo kwigenzura bwashobora kubaho hatagarajwe ku buryo busobanutse ibyigiwe mu nama n’imyanzuro yafatiwemo.

5. Gahunda ya forum yanozwa maze abayitabiriye bakajya bahererwa igihe amafunguro ndetse bakabona n’akanya ko gusura ahantu uduce forum iba yabereyemo

Tubabwire ko imirimo y’iyi forum iri buze gusozwa kuri iki cyumweru kuwa 25/08/2024, hizihizwa Yubile y’impanga mu rwego rw’urubyiruko, abayitabiriye nakazasubira mu maparuwase yabo kuri uyu wa mbere 26/08/2024.

Abasaga ibihumbi bitanu nibo biabiriye iri huriro ryo mu rwego rw’igihugu
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru imyiteguro yari irimbanije yo kwitegura guhimbaza Yubile
Aha ni ku muhanda werekeza ku Ngoro ya Bikiramariya Mwamikazi wa Fatima: Kuva hambere hararimbishijwe bidasanzwe hitegurwa forum na Yubile

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *