Politike

Paruwase Katedrale ya Ruhengeri: Abakristu batewe ipfunwe n’ubuzima uwabaye umusaserdoti wabo wa mbere abayemo.

Uwitwa Claver niwe mfura mu bapadiri kavukire muri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri. Icyokora kubera impamvu umunyamakuru wa Virunga Today atashatse kugaragaza hano, uyu Claver ntiyakomeje umuhamagaro yari arimo kuko hashyize imyaka irenga 20 uyu yarasezerewe mu murimo wa gisaserdoti. Ibyakurikye iri sezererwa nibyo bibi, kuko kuri ubu uyu wahoze ari padiri, mu minsi mike ashobora kuzisanga mu rugero rumwe n’abasabirizi.

Padiri Claver yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1988, maze kuva icyo gihe ahabwa imirimo inyuranye  harimo gukorera ubutumwa bunyuranye mu maparuwase ya Diocese gatolika ya Ruhengeri, no muri Seminari ya Rutongo. Aha niho mu mwaka wa 2003 yashyiriye iherezo ku buzima bwe gitumwa kuko ku mpamvu twavuze haruguru yaje guhagarika imirimo ya gisaserdoti.

Akabaye icwende

Uyu Claver wari usezerewe mu gipadiri yatangiye ubuzima busanzwe bwa kilayiki maze Diyoseze mu buzima bushya yari atangiye, imuba hafi maze ahabwa uburyo bwo kuba yakwibeshaho, ahabwa gucunga umutungo w’ikigo cy’amashuri cya Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri.

Kamere ariko padiri  ngo  yakomeje kwanga, birangira uwahoze ari padiri yeretswe umuryango, ibyamushyize mu buzima bugoranye, dore ko nta n’undi mutungo yari afite washoboraga kumufasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima.

Hagati aho ariko Padiri wirukanywe yakomeje kugira uburenganzira bwo gusura abo basangiye ubutumwa, ku buryo kenshi na kenshi Claver yagiye agaragara mu nzu z’abapadiri, benshi bagakeka ko yabaga yagiye gusangira nabo ( gufifita) amafunguro anyuranye ndetse akanaboneraho kubasaba impamba y’agacupa yamufasha ageze imuhira.

Ubuzima bugoranye buganisha ku isabiriza

Nk’uko twabivuze haruguru, uyu Claver wari wirukanywe ku kazi yavanagaho ibyo akeneye byose, yaje kwisanga mu buzima bugoranye, aho byakomeje kumugora no kubona ayo kugura isabune! Icyokora umwe mu bakristu baturanye na Padiri Claver, yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko koko ubuzima bwa Padiri Claver bwakomeje kumugora, ko ariko amahirwe nibura  yagize ari uko mu gihe gito yari anaze mu gipadiri, yari yarashoboye kwiyubakira akazu k’icyumba kimwe, hafi y’inzu y’umubyeyi  we, nyina umubyara.

Hagati aho ariko ngo uyu mupadiri yakomeje kugaragara mu bikorwa bigayitse  byo kwishora mu  inzoga ku buryo ngo kenshi na kenshi yagiye agaragara mu kabari k’uwitwa Mubimba yaborewe, ni akabari kari gaherereye hafi y’iwe, mu mugudu wa Muhe, Akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza.

Uyu Mubimba ariko kubera iyaguka ry’umujyi, akari akabari ke kaje kwimurwa amaze guhabwa ingurane arimuka asiga atyo umukirya we. Ibi nibyo byatumye uyu padiri ihindura iseta, yimukira mu kabari k’uwitwa Sidoniya kari mu murenge wa Musanze, ahitwa Yaounde. Aha akaba ariho akomeje kuboneka kuva mu masaha y’igitondo, kugeza ku gicamutsi.

Igikomeje kwibazwaho ari ukumenya aho uyu wahoze ari padiri akura ayo gushora mu rwagwa kandi bizwi ko nta hantu akura byongeye hakaba  hari n’izindi nshingo afite zo kwita kucyo twakwita umuryango yatangiye kubaka akiri padiri.

Kibe igipfu ni icyacu

Ikibazo cy’imibereho mibi y’uwahoze ari padiri akaba n’imfura mu bapadiri ba Paruwase Katedrale ya Ruhengeri  gikomeje gushyengura imitima y’abakristu b’iyi paruwae Katedrale , kuko kuri bo, icyari cyigaragaje nk’ishema ryabo cyahindutse igisebo kuri bo, ku buryo muri padiri Claver bahabonamo igihombo gikomeye kuri Paruwase yabo ndetse no kuri Diyoseze Gatolika yose.

Ni ibisanzwe ko hari abo igipadiri kinanira bakavanamo akabo karenge, ariko nanone ni gake aho Padiri wakinaniwe yisanga mu buzima bwa kimayibobo, aho isaha n’isaha ashobora kwisanga mu bigo ngororamucyo yarenze ku mabwiriza y’inzego z’ibanze harimo kutishora mu biyobyabwenge. Bamwe mu bakristu baganiriye na Virunga Today, babona hari icyari gikwiye gukorwa kugira ngo Padiri wagize intege nke za muntu yongere ashakirwe akanya kamukwiye muri Kiliziya, hazirikanwa igikorwa yari yaratangiye cyo kwiyegurira Imana, ntikize kumuhira.

Virunga Today nayo ibona ko, aho kugira ngo uwahoze ari padiri akomeze kwandagara mu tubari ashaka aho yavumba urwagwa, Ubuyobozi bwa Kiliziya bwakagombye gukora ibiri mu bushobozi bwabwo maze uyu padiri agashakirwa aho aba yikinze muri iyi minsi asigaje ku Isi kabone nubwo yahabwa akazi ko gukora amasuku mu bigo by’abihayimana cyangwa agashyirwa mu bigo by’abatishoboye bike bikiriho bicungwa na Kiliziya Gatoloka.

Uwahoze ari padiri akaba ari n’imfura mu bapadiri ba Pruwase Katedrale ya Ruhengeri
Mgr Kizito Bahujimihigo yibukwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu kongera kubyutsa ubukristu muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi

 

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *