Politike

Paruwase Katedrale ya Ruhengeri-Korali Mwamikazi: Hashyizweho ubuyobozi bushya bwizeweho kuzatsimbakaza imiyoborere myiza

Ubwo hasomwaga amatangazo asoza Misa ya mbere kuri iki cyumweru gishyize, bamwe mu bakristu batunguwe no kumva Padiri Mukuru ahamagariraho abaririmbyi ba Korali Mwamikazi wa Fatima, ko bahurira mu nama nyuma y’Iyo Misa.  Icyokora abakurikiranira hafi ibibera kuri Paruwase Katedrale ya Ruengeri bo, bahise bakubita agatima ku makimbirane amaze iminsi avugwa muri iyi Korali, Korali y’imfura muziririmbira kuri Paruwase Katadrale inashimwa na benshi kubera imiririmbire myiza.Amakuru Ikinyamakuru Virunga Today cyajye kumenya, ni uko iyi nama yajye gusozwa hashizweho ubuyobozi bushya, bugomba kuyobora iyi Korali mu yindi manda y’imyaka 2.

Amakuru y’amakimbirane abera muri Korali Mwamikazi yakomeje kugarukwaho mu gihe gishyize, aho ngo bamwe mu baririmbyi batari bashyigikiye ubuyobozi bw’uwari usanzwe ari umuyobozi wabo baregaga gutegekesha igitugu. Hari abandi ngo babonaga ko Korali nka Mwamikazi itari ikwiye kuyoborwa n’umuntu udafite ubumenyi buhagije mu gihe izindi Korali kuri ubu ziyoborwa n’abarangije za Kaminuza. Iki kibazo kikaba cyari kimaze imyaka irenga 2 kivugwa ariko kugeza ubu nta muti inzego za Paruwase zari zakakivugutiye.

Nubwo ikibazo cyakomeje kurenzwaho ingohe n’ubuyobozi bwa Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, amakuru Virunga Today ifite ni uko ikibazo cyakomeje kuba agateraranzamba maze Padiri Mukuru agahitamo we kucyinjiramo amazi atararenga inkombe, icyatumye hakorwa amatora atunguriweho yo gushyiraho abayobozi.

Akazi karemereye gategereje Komite nshya ya Korali iyobowe n’Umudame

Nk’uko bigaragara mu byavuye mu matora yabaye kuri iki cyumweru, Korali Mwamikazi yashyiriweho Komite igizwe n’abantu 7, ku isonga hari umudame, ufite uburambe buhagije muri iyi Korali kandi unafite amashuri ahagije ( licence) nk’ibyakomeje kwifuzwa na benshi mu bariririmbyi. Gusa umunyamakuru wa Virunga wigeze kuba n’umwe mu bayobozi bimwe mu makorali aririmbira kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, abona ko ukurikije akazi gakomeye Perezida wa Korali aba afite, bishobora kuzagora uyu mudame kurangiza izi nshingano. Ibi abihera ko mu bihe nk’ibi byo kongera kubaka ubumwe bwa Korali, Perezida agomba kuboneka kenshi, haba mu gihe cyo gusubiramo indirimbo ( repetition), haba mu gihe cyo guhimbaza ibitambo bya Misa binyuranye biba mu cyumweru, ndetse no mu nama nyinshi ziba zigomba guhurirwamo n’inzego zinyuranye za Paruwase; Ibi bikaba bishobora kugora uyu mutegarugoli usanzwe afite izndi nshingano za kibyeyi mu muryango we. Icyokora uyu munyamakuru abona ko, ibintu byakorohera uyu mudame mu gihe yaba afite ikipe iyobora bakorana neza, igihe atabonetse ibintu bikaba byakomeza kugenda neza.

Ikintu ikinyamakuru Virunga Today gikomeje kwibaza ni ukuntu abantu bakora umurimo w’Imana wo gufasha abakristu kwitagatifuza, bakomeza kurangwa n’ibikorwa by’umwijima nk’ibi byakomeje kuranga Korali yiyubashye nka Mwamikazi. Ibi bikorwa byiganjemo ishyari, kutumva mugenzi wawe, agahimano, n’indi myitwarire inyuranije  n’inyigisho z’Ivanjile.

Ibi ndetse byibutsa ibikorwa bimwe by’abaririmbyi babayeho mu gihe cyashyize, bagiye bagaragara mu bikorwa bigayitse birimo ubushurashuzi byakorerwaga  rwagati muri za Korali, ibyaheshaga isura imbi  Korali babaga babarizwamo.

Tubabawire kandi ko uretse iyi Korali Mwamikazi yavuzwemo aya makimbirane, indi Korali nayo ikorera ubutumwa Kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, ubu nayo ivugwamo ibibazo bikomeye, aho Umuyobozi wayo yihaye ububasha bwose nyuma yo guhagarika abari bagize Komite iyobora Korali bose, none akaba akomeje guhagarika abaririmbyi banyuranye bari bafatiye runini iyi Korali, nyamara abarimo Padiri Omoniye ushinzwe amakorali bakaba ntacyo bakora ngo bahagarike iyi mikorere mibi, izasenya bidatinze, byanze bikunze iyi Korali yarimo yiyubaka.

Madame Mukamana Marie Claudine ( uwa mbere uturutse ibumoso), Perezidante mushya wa Korali Mwamikazi wa Fatima

Umwanditsi: Rwandatel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *