Politike

Paruwse Katedrale ya Ruhengeri: Abakristu mu cyizere cyo kugumana Padiri Evariste Nshimiyimana

Inkuru yari ikigaruka mu biganiro by’abakristu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri kuri iki cyumweru ni iyo guhindurirwa ubutumwa kwa Padiri Evariste Nshimiyimana wari usanzwe akorera ubutumwa bwe kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, uyu akaba yaroherejwe gucunga umutungo wa Seminari nkuru ya Kabgayi.

Icyo abenshi bagarukaho, ni uko igihe kitari iki cyo guhindurira imirimo uyu mupadiri wari ukunzwe n’abakristu mu gihe hari n’abamaze imyaka irenga 10 mu mirimo yo muri Diyoseze ntawe ubatunze urutoki kubera inyungu za bamwe zizwi, bishatse kuvuga ko hari abashobora kuba bihishe inyuma y’iki gikorwa kitashimishije na busa abakristu.

Nubwo hari abagaragarije Virunga Today ko itari ikwiye kwivanga mu mirimo y’Ubuyobozi bwa Kilziya bufite uburenganzira bwo kohereza padiri mu butumwa aho bushaka, ikinyamakuru Virunga cyo gisanga ikibazo cyabaye ari icy’imiyoborere myiza, aho abakristu, abaturage b’U Rwanda, bakwa umuntu w’ingenzi wabafashaga mu buzima bwa Roho zabo, akoherezwa mu yindi Diyoseze, aho azakora imirimo y’icungamari, itagira aho ihurira n’umuhamagaro we, iki kikaba ari kimenyetso nyakuri cy’imiyoborere mibi, idashyiira imbere ibyifuzo by’abayoborwa.

Hagati aho Virunga Today ikomeje kwakira ibitekerezo by’abakristu bo hirya no hino muri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, bavuga kuri iki kibazo, bigaragara ko hari na benshi bataramenya iyi nkuru y’ihindurirwa ubutumwa kwa Padiri Evariste.

Abakristu, abaririmbyi mu makorali, amatsinda y’abasenga, bose barifuza ko Ubuyobozi bwa Diyoseze bwakwisubiraho ku cyemezo.

Ni byo, kuva inkuru y’iyi murwa rya Padiri Evariste yasakara, abatu bnyuranye bakomeje kugaragaza ko babajwe n’iki cyemezo ari nako bakomeza kugira impungenge ku hazaza ha Kiliziya Gatolika, Diyoseze ya Ruhengeri, babona ko hagenda hagaragaramo imikorere idasobanutse umuntu yagereranya n’igitugu.

Umwe mu bakristu basengera kuri Katedrale ya Ruhengeri ucururiza ahitwa i Yaounde, yabwiye Virunga Today ko yamenye iby’igenda rya Padiri, ko kandi ibi byo kwimura Padiri wishimrwaga na benshi nawe arimo, rishobora kuzaca intege gahunda yari yarihaye yo kugarukira Imana. Yagize ati:” Umwaka wari ushyize narihaye gahunda yo kwitabira Misa za buri cyumweru ari nako ndushaho kwivugurura mu bukristu bwanjye, muri icyo gihe nkanyurwa cyane na Misa isomwa na Padiri Evariste, ariko uko bigenze gutya, biri buze kungora gukomezanya n’abagatolika kuko igikorwa nka kiriya kingaragarije ko kogeza ijambo ry’Imana atari byo bashyizwe imbere”.

Uyu mukristu yakomeje abwira umunyamakuru wa Virunga Today, ko bitumvikana ukuntu Ubuyobozi bwa Diyoseze buhitamo kwimura umupadiri  wari ufatiye runini abakristu, Padiri utari umaze igihe muri iyi Paruwase, nyamara hari abapadiri bagaragariza gasuzuguro gakabije abakristu ndetse bakanarangwaho n’imikorere itanoze harimo gukererwa buri gihe za Misa baba bahawe gusoma, ariko bagakomeza guhabwa intebe mu mirimo ikomeye ya Diyoseze. Yagize ati: “Hariya hari umupadiri urangwa no kutubaha abakristu ndetse no kwirata bikabije ku buryo rimwe yigeze guhagarika Omelie ( ibisobanuro by’ivanjili,), akihanangiriza abashinzwe umutekano, ko babuza abana kumwegerera imodoka kuko yamuhenze,  ati nyamara uyu ntawe umutunga urutoki, aganje mu buyobozi, imyaka 10 iri hafi kuramgira”.

Yongeyeho ko uyu mupadiri adatinya no gutera ibyondo abakristu baba bitabiriye Misa, igihe abacaho yirukanka kuko buri gihe aba yakerewe Misa aba agomba gusoma, bikekwa ko iri kererwa hari icyo risobanuye ukurikije inshingano afite muri Kilizya.

Ku rubuga ruhurirwaho n’abaririmbyi bimwe mu makorali aririmbira kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, nyuma yo kumenya iyimurwa rya Padiri Evariste, bameze nk’abaguye mu kantu, maze bumvikana basaba uwo bise mere kuzajya kubingingira Nyiricyubahiro Mgr, akaba yahindura icyemezo cyo kwimura Padiri wabafashaga mu bikorwa binyuranye byo kwitagatifuza. Uyu ariko yahise abasubiza ko ibyo yabikoze ko ariko Mgr yakomeje kunangira.

Umwe mu bategarugori bo mu itsinda urugwiro, umuryango wa gikristu wiganjemo abapfakazi, ubwo yari ahuriye n’umunyamakuru wa Vurunga Today mu mujyi rwagati wa Musanze, yamubwiye ko bamenye inkuru ibabaje y’igenda rya Padiri wari aumonier wabo, ko kandi ikintu cya mbere bazakora ari ukujya gusura uyu padiri aho azaba akorera ubutumwa muri Diyoseze ya Kabgayi.

Yagize ati:” Padiri Evariste ntabwo tuzamwibagirwa kuko yadufashaga muri byinshi muri iri huriro ryacu, yari umujyanama wacu muri gahunda zinyuranye twagiraga mu ihuriro, kandi kimwe n’abandi bakristu basengera hano kuri Katedrale ya Ruhengeri, dutakaje Padiri watugezagaho inyigisho zatwubakaga mu rwego rwo hejuru nk’uko nawe wabyiboneraga kuko ari  mubapadiri bake bahabwaga amashyi y’urufaya nyuma y’ingigisho yaduhaga, iki rero ni igihombo ku bakristu twese”

Umuyobozi w’imwe muri za Korali zirirmbira kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, nawe yabwiye ikinyamakuru Virunga Today, ko igenda rya Padiri Evariste rizasiga icyuho kitari gito muri Paroisse Katedrale ya Ruhengeri, kuko ngo kubijyanye n’ibikorwa by’amakorali uyu padiri yabafashaga muri byinshi kuko yababaga hafi nko mu gihe  babaga bafite abashyitsi ndetse kenshi yagiye agaragara afasha abaririmbyi muri za repetition zabo bakora bitegura kuririmba Misa.

Ikibazo cy’imiyoborere myiza

Ikinyamakuru Virunga Today cyashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika buvuga kuri iki kibazo cya Padiri wimuwe binyuranije n’ugushaka kw’abakristu, maze asangiza inkuru yarimo ategura kuri iki kibazo umwe mu bapadiri bakorera ubutumwa kuri Paruwase Katedrale, maze nawe  ahita amwohereza ubutumwa bugufi agira ati: “ Padiri Evariste mbashimiye ko mwashimye ubutumwa yakoze muri Paroisse Cathédrale, ntakundi Roho Mutagatifu amutumye ahandi, agiye mu butumwa bwa Kiliziya kugira ngo naho ahahagararire Diyosezi yacu. Tugusabire ngo ubutwari bwamuranze muri iyi myaka 2 tumaranye buzanamurange mu mirimo mishya yo kurera abazaba abapadiri nibura nkawe”.

Ku bijyanye ni igisubizo cya Padiri, ikinyamakuru Virunga kirabona ko:

  1. Ko bisanzwe bizwi ko ijwi rya rubanda ari ryo jwi ry’imana, iyi mvugo tukaba twarayimenyeshejwe n’abarimo abihayimana ba mbere, ni gute Roho Mutagatifu yanyuranya n’ugushaka kw’abakristu amagana, ibihumbi bakomeje gusaba ko bagumana na Padiri kugira ngo barusheho gutera imbere mu bukristu bwabo;
  2. Ubutumwa padiri agiyemo ni butumwa ki buruta ubwo kwita ku mukumbi w’Imana, ukomeje kugaragaza ko ukimukeneye ko yagumana nabo. Birazwi ko ubutumwa bw’ingenzi agiyemo ari ukuba umucangamutungo, ibi akaba atari ibyo yifuje ahitamo kuba Padiri? Ese ibi byakozwe ntibyagereranywa no kwimura muganga umwe uba ukenewe ku bitaro, hanyuma akoherezwa kuyobora umurenge.
  3. Padiri ashatse kugaragaza ko kwimura Padiri hari mu rwego rwo kumushimira imirimo myiza yakoze, ese nta bundi buryo iryo shimwe ryagombaga gutangwa ko hari imyanya myinshi ihari yagombaga guhabwa nk’igihembo ariko agakomeza kubana n’abakristu.

Ikinyamakuru Virunga Today kibona iki kibazo cya Padiri Eariste cyabonwa mu ishusho y’ikibazo cy’imiyoborere myiza yakagombye kuranga abayobozi banyuranye babarizwa mu nzego z’ubuzima bw’igihugu cyacu.

Koko rero nk’uko bigaragara mu nshingano  z’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere myiza (RGB,  uru rwego rushinzwe kugenzura mu buryo buhoraho imitangire ya service ndetse n’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere myiza mu nzego za Leta iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta, bivuze ko Kiliziya Gatolika nayo isabwa kwimikaza imiyoborere myiza mu byemezo ifata.

Tubabwire ko bimwe mu biranga imiyoborere myiza harimo kuba abagenerwa bikorwa bagira uruhare mu byemezo bifatwa ( participation), kuba wabazwa iijyanye n’inshingano zawe ( accountability),gukorera mu mucyo ( transparency), gufata ibyemezo ugendeye ku itegeko ugamije ubutabera ( Rule of law), gufata ibyemezo mu nyungu z’abo ayobora ( consensus-oriented), ibi byose bikaba bibura mu cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Ikinyamakuru Virunga Today kandi ntikibona inyungu Umwepiskopi yaba afite zo kwiteranya n’abakristu ba Diyoseze bizwi ko bari mu bambere muri iki gihugu mu kugaragaza kuyoboka ko mu rwego rwo hejuru Kilizya Gatolika, ibi bikaba bigaragarira mu bikorwa binyuranye Kilizya ikomeje gufatanyamo nabo, ari nako bakomeje gutera imbere mu bukristu bwabo ari nayo nshingano ya mbere ya  Kiliziya.

Ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika kandi bwakamenya ko ishyamba atari rya rindi, ko ukurikije uko abakristu bagenda bacengerwamo n’amahame ya Demokrasi, uko mu bayoboke ba Kliziya hagenda habonekamo intiti, uko harushaho kugaragara ibinyamakuru nka Virunga Today byashyize imbere kutagira icyo buhisha ku miyoborere mibi irangwa hirya no hino mu nzego z’igihugu, ko nabwo bwakagombye kujya muri uwo mujyo, nabwo bukimakaza imiyoborere ishyira imbere umukristu bityo bukirinda kuba bwashyirwa ku karubanda ku byemezo nk’ibi biba bidasobanutse, bidashyira imbere inyungu z’abakristu.

Nyirubutangane Papa Fransisko, Umushumba wa Kiiziya Gatolika ku Isi
Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri

Nyakubahwa Padiri Visenti Twizeyimana Padiri Mukuru wa Paruwase Katedrale ya Ruhengeri

Abarimo abaririmbyi babajwe bikomeye n’icyemezo cyo kwimura Padiri Evariste
RGB ifite ishingano zo kugenzura imitangirire ya servise mu gihugu cyose harimo n’inzego za Kiliziya Gatolika
RGB ifite ububasha bwo kuba yaburizamo ibyemezo binyuranije n’imiyoborere myiza
Kuba abagenerwa bikorwa bagira uruhare mu byemezo bibafatirwa, rimwe mu mahame y’imiyoborere myiza

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *