Politike

Radio Maria Rwanda: Hari abanenga bumwe mu buryo bukoreshwa hakusanywa inkunga igenewe iyi Radio

Radio Mariya Rwanda, ni Radiyo ya Kiliziya Gatolika yatangiye gutambutsa ibiganiro byayo mu mwaka wa 2024.Muri iyi myaka 10 imaze igeza ubutumwa bwa Gikristu ku banyarwanda, iyi Radio yakunzwe na benshi cyane aho ishoboreye kugeza iminara inyuranye henshi mu gihugu.

Kimwe n’izindi radio Maria ziboneka hirya no hino ku Isi, Radio Maria Rwanda kugira ngo ishobore gukora, yitabaza cyane inkunga z’abayikurikira, bitabujije ko n’abandi barimo abagiraneza bayigenera ubufasha. Ibi kubera ko izi Radio Maria, mu mabwiriza azigenga zitemerewe gukora ibikorwa by’iyamamaza byakagombye kuyifasha kubona uburyo bwo gukora.
Icyokora zimwe muri gahunda z’iyi Radio zihitishwa ikusanya inkunga ( collecter de fond) , hari abazibonamo inenge, kuko babona ntaho zitandukaniye no gusabiriza.

Amasaha 12 usaba abakumva gukanda akanyenyeri

Kugira ngo haboneke amafranga yo gutuma ishobora gukora, Inama y’Abepiskopi, nyiri Radiio Maria yashyiriyeho Radio Maria uburyo bunyuranye bwo kwifashisha muri iki gikorwa. Muri bwo buryo harimo ubwo kuba amaturo aturwa mu Kiliziya mu Rwanda hose, ku cyumweru cy’ubutatu butagatifu, agenerwa iyi Radio. Hirya no hino kandi muri za Kiliziya, hashyizweho udusanduku twifashishwa n’abakristu bakagenera Radio Maria Inkunga. Nanone, mu maparuwase anyuranye hose mu gihugu hashyizweho komite z’incuti za Radio Maria zikangurira abakristu gutera inkunga Radio Maria.
Radio Maria kandi itegura buri mwaka, gahunda yihariye yiswe Mariyatoni, gahunda ikorerwa mu gihugu hose hakusannywa inkunga ya Radio, gahunda imara amezi 2.

Ubu buryo tuvuze nibwo Radio Maria yakomeje gukoresha maze irangiza imirimo myinshi y’ingenzi iba isabwa radio ngo ishobore gukora harimo kwishyura imisoro ya RURA, guhemba abakozi, kugura imodoka n’ibindi bikoresho binyuranye bikenerwa mu gutara amakuru, byose byagiye bigenda neza kuburyo nta kibazo Radio Maria yigeze igira muri iyi myaka 10 kijyanye no kubura amikoro.

Vuba aha ariko, Radio Maria yatangije izindi gahunda ziyifasha kongera amafranga ikenera harimo na programme itavugwaho rumwe yo gufata uwa kane wa nyuma wa buri kwezi, igahitisha ikiganiro kiva saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba,kikageza hafi saa moya zo ku munsi ukurikiyeho, maze igahamagarira abayumva kuyitera inkunga. Koko rero muri iki kiganiro, nta kindi bagarukaho, uretse guhamagarira abayumva gukanda akanyenyeri,bagatanga imfashanyo ya Radio Maria, ibifatwa na benshi mu bakurikira ibiganiro by’iyi radio nko gusabiriza.

Abavuga ibi bahera ku gisobanuro cy’ijambo ry’igifransa “quemender”, ryasobanurwa nko gusabiriza mu Kinyarwanda. Ku rubuga www.cnrtl.fr niho dusanga iki gisobanuro: “quémander: Demander quelque chose avec insistance, souvent d’une manière importune et peu digne”. Dushyize mu Kinyarwanda ni : ugusaba, winginga, utititriza, mu buryo butesha umutwe uwo usaba kandi ukabikora mu buryo butihesha agaciro. Abavuga ko iyi Radio isabiriza rero bakaba bemeza ko iri jambo gusabiriza rikwiye ukurikije imitegurire n’ imiterere y’iki kiganiro. Koko re,ro, abanyamakuru baba bari muri iki kiganiro (abarenze 4 ) bumvikana basimburana kuri micro, basaba binginga, ubudakuraho kandi batitiriza ( insister), bigaragazwa n’amagambo bakoresha, batangaza ko habuze aya ngo bagere ku mihigo, ko abatahiwe kwesa umuhigo ari abo muri iyi paruwase n’andi magambo menshi akoreshwa mu gihe cy’amasaha 12, yose akagaruka kuri iki gikorwa cyo gutera inkunga Radio yabo.
Ni uburyo bubangamira ababumva kandi buteye isoni ( importun et peu digne), kubera ko ibiganiro byose bya Radio bisa n’ibihagarara bigasimbuzwa intero n’inyikirizo “kanda akanyenyei” ku buryo benshi mu bari basanzwe bakurikira iyi radio bahita kuyifunga bagategereza ko iyi gahunda y’amasaha 12 irangira.

Abavuga ibi rero bakemeza ko bene iyi migenzereze yisanisha no gusabiriza kandi ko inyuranije n’ ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ibirushaho kuba bibi iyo bikorerwa ku gitangazamakuru cyumvwa hirya no hino ku Isi.

 

Padiri Ephrem Senani, Umuyobozi wa Programme kuri Radio Maria Rwanda

Mumpe iki ya buri kanya ishobora kuzatera ibibazo

Ikindi kidashimwa n’abakunzi ba Radio Maria Rwanda, ni za gahunda zisa n’izitekerezwaho ako kanya zigahita zishyiirwa mu bikorwa nanone hitabajwe inkunga z’abayumva. Urugero rutangwa ni igihe imodoka ya Radio yangiritse burundu bagasaba kugurirwa indi, cyangwa ubuyobozi bwa Radio bagasaba kugurirwa ikibanza cyo kwaguriramo inyubako za Radio. Abavuga ibi, bemeza ko gukora iyi mishinga igasabirwa inkunga nta kibazo kirimo, ko ikibazo ari ukuyipanga ihutiweho, aho gushyirwa muri igenamigambi ry’igihe kirekire nibura nk’imyaka 5.

Umwe bakurikiranira hafi imikorere ya Radio Maria Rwanda, yabwiye Virunga Today ko iyo urebye imishinga Radio Maria isabira inkunga buri mwaka, wibaza niba bitazageraho ikabura umushinga ugaragara igeza ku bakunzi bayo cyangwa ikabaha imishinga itangaje nk’iyo kubagurira indege.

Yongeyeho ko ibyiza, kimwe n’indi miryango cyangwa ibigo runaka bikenera ubufasha, hajya hategurwa igenamigambi ry’igihe kirekire, rigakorwa rishingiye ku bitekerezo by’abantu banyuranye harimo n’abahagarariye abaterankunga, hanyuma rikemezwa n’inama y’ubutegetsi ya Radio.

Arangiza yemeza ko bitabaye ibyo, ibi byo gukora gahunda basa n’abatungurana, bishobora kuzaca intege abakunzi babo, basanzwe bitabazwa muri gahunda zitandukanye zituma iyi Radio ishobora gutambutsa ibiganiro byayo.

Twabibutsa ko Radio Maria Rwanda ari iya Kiliziya Gatolika y ‘ U Rwanda, Inama y’Abepiskopi ikaba ariyo ifite inshingano zo kuyicunga. Aba bakaba basabwa gucungana amakenga n’ubushishozi iiyi Radio, hirindwa ko habaho imicungire mibi y’umutungo wayo, ibyaca intege benshi mu basanzwe bayitera inkunga, dore ko minsi ishyize havuzwe ko hari inkunga igenerwa iyi radiyo, yagiye inyuzwa ku buyobozi bwa za paruwase ariko ntigezwe ku buyobozi bwa Radio Maria.
Tubabwire kandi ko uretse gahunda zihamagarira abakristu gufasha Radio Maria, Kiliziya Gatolika isanzwe ifite izindi gahunda ifatanyamo n’abakristu harimo nk’iya Caritas ikusanya inkunga zigenewe abakene, uburyo izi gahunnda zakomeje gukorwamo zikaba nta nenge zigeze zigaragaramo.

Umwanditsi:MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *