Rc-Musanze: Ibibazo bitanu bitegereje Mayor Solina mu kiganiro umuti ukwiye
Kuri uyu wa Kane, niba nta gihindutse, Radiyo Musanze, iratangiza gahunda nshya mu kiganiro umuti ukwiye, aho Mayor wa Burera abimburira abandi ba mayor mu kwitabira iki kiganiro yibereye muri studio za radiyo Musanze, agashobora gusubiza ibibazo by’abakurikira iyi radiyo ku bijyanye n’iterambere ry’aka karere.
Mu busesenguzi bwayo, Virunga Today ibona byanze bikunze hari ibibazo abazaba bitabiriye iki kiganiro batazabura gukomozaho bitewe n’ingaruka ibi bibazo bigira ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, muri ibyo Virunga Today ikaba yabahitiyemo bitanu by’ingenzi.
- Ikibazo cy’iminywere n’imicururize y’ikiyobybwenge cya kanyanga.
Iki ni ikibazo kiza ku mwanya wa mbere kubera ukuntu imicururize n’iminywere y’iki kiyobyabwenge ikomeje kugira ingaruka ku batuye akarere ka Burera kandi kugeza ubu ingamba zose zagiye zifatirwa iki kibazo zikaba ntacyo zatanze. Kuri ubu rero iki kinyobwa gikomeje kuza mu mafunguro y’ibanze y’abanyaburera kandi bizwi ko ubwacyo ari uburozi, ibi bikaba bikomeje kubangamira bikomeye iterambere ry’aka karere. Iki ni iibazo gikomeye cyane kuko mu cyumweru gishyize ubwo imboni y’aka karere, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’akarere yifatanyaga n’abatuye akarere ka Burera mu gikorwa cy’umuganda rusange, iki kibazo yakigarutseho ubwo yashyikirizaga aba baturage ubutumwa bw’umukuru w’igihugu bubasaba guca ukubiri n’iki kiyobyabwenge no kurwanya igwingira, ibibazo byombi bitoroheye aba baturage.
Abazakukira iki kiganiro rero bakaba bazabaza byanze bikunze mayor, impamvu iki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi n’ingamba nshya zo guhangana nazo, bitabaye ibyo bikazagorana kugera ku iterambere ryifuzwa.
- Ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu karere
Iki ni ikibazo Virunga Today yashyize ku mwanya wa kabiri kubera ko icyegeranyo giheruka gushyirwa ahagaragara na NESA, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’ibigo by’amashuri, cyashyize aka karere mu myanya ya nyuma, ayaba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Iki kibazo kirakomeye kubera gifite umuzi mu mikorere mibi y’ubuyobozi bunyuranye bureberera uburezi, kuva ku karere kugeza ku murenge, aha abagenzuzi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri badaha agaciro umurimo unoze muri uyu mwuga, ibyakagombye gutuma haboneka umusaruro wagaragazwa na bene biriya byegeranyo.
Meya rero byitezwe ko nanone azatangaza ingamba zafashwe kuri iki kibazo nyuma yaho yiboneye imyanya iteye isoni ibigo byo muri aka karere byajeho kandi byari bizwiho kwitwara neza mu rwego rw’igihugu.
- Abaturage bari mu bukene bukabije
Aba baturage dushatse gukomozaho ni nk’abimuwe mu nkengero za pariki y’ibirunga. Iki kibazo Virunga yakomeje kukigarariza abo kireba harimo n’ubuyobozi buzaba bwiitabiriye iki kiganiro, ariko nta nkuru nziza iraboneka ihumuriza aba baturage, ku buryo kugeza ubu batibona n amba muri programme z’iterambere zateguriwe abandi baturage ndetse n’uburenganzira ku mitungo yabo, kugeza ubu bakaba batarabuhabwa.
Virunga Today kandi iherutse kwibonera amafoto ateye ubwoba, agaragaza amacumbi ya bamwe mu batuye akarere ka Burera, abayahaye Virunga Today bakaba barayibwiye ko yakusanyijwe hakorwa urutnde rw’aba ngo babe babona icumbi rikwiriye ikiremwamuntu.
Ibi byaba ntako bisa ariko ikibazo nuko imiterere y’aya macumbi yaba ahatse ibindi bibazo by’ubukene bukabije bwugarije aba baturage, bakaba bari bakwiriye gutekerezwaho ku buryo bwihariye.
- Igwingira
Akarere ka Burera nanone kaza mu turere twa mbere mu gihugu dufite abana bagwingiye kuko kuri ubu bari ku mubare wa 42%. Abasesenguzi b’iki kibazo bemeza ko intandaro y’iyi mibare iteye isoni ari imyumvire iri hasi y’ababyeyi ku bijyanye no gutegura aya mafunguro kuko ngo ubusanzwe abanyaburera bafite ibyo kurya bihagije kandi bikize ku ntungamubiri ku buryo batakagombye guhura n’iki kibazo. Abaye ari iki kibazo koko, abazakurikira iki kiganiro, bagakwiye kuzasaba mayor gushyira imbaraga mu bukangurambaga, ababyeyi bakigishwa bakanatozwa gutegura iyo ndyo yuzuye maze abatuye aka karere bakareka kuba icyiro ry’imigano ryo kuba bahinga bakeza ariko bakagira ubwo bujiji bwo kudashobora kwigaburira.
Hari abandi ariko babona ubu busesenguzi bwagakwiye kwaguka, hakarebwa nta zindi mpamvu zihishe inyuma y’iki kibazo cy’ingwingira, bo bakaba babona ko iki kinyobwa cya Kanyanga, ubuhinzi bukomeje gukorwa ku buryo bwa gakondo, ndetse n’ibiyaga bya Burera na Ruhondo bitabyazwa umusaruro uhagije bishobora kuba nabyo intandaro z’iki kibazo. Aha tukaba twababwirwa ko nubwo bivugwa ko hari ingamba zafashwe ngo hahashwe udukoko twangiza ibishyimbo, abaturiye agace k’amakoro kuri ubu bemeza ko bacitse ku gihingwa cy’ibishyimbo kandi bizwi ko aricyo gikingahaye kuri proteyine, intungamubiri z’ingenzi mu guhangana n’igwingira.
- Ikibazo cy’amazi meza
Iki kibazo kigaragara mu duce twinshi tw’akarere ka Burera, kandi imibare igaragazwa n’inzego zibishinzwe yemeza ko ikigero cy’amazi meza yagejejwe ku baturage kikiri kuru 53%.
Kuri iki kibazo ubuyobozi bwahumurije aabaturage ko harimo byinshi birimo gukorwa harimo kwagura uruganda rwa Mutobo rusanzwe rugaburira amazi abatuye igice cyegereye pariki y’ibirunga ndetse no kubaka uruganda rushya mu kiyaga cya Burera. Mu gihe hagiterejwe iby’iyo mishinga ariko haribazwa impamu imwe mu miyoboro yagezaga amazi kuri aba baturage kuri ubu yafunzwe burundu hakaba hibazwa aho ayo mazi azaba yongerewe azacishwa. Uduce duhanamye nka ka Mwiko mu murenge wa Kinoni, n’uduce two mu murenge wa Rusarabuge dusa naho tutarebwa n’iyi mishinga kuko imitere yatwo bitashoboka na gato kugezayo amazi.
Tubabwire ko Mayor wa Burera ubimburiye abandi kwitabira iki kiganiro, akomeje gushimwa na benshi mu baturage b’akarere ka Burera ndetse n’abandi bakurikiranira hafi imikorere y’inzego z’ibanze, kubera ukuntu ashyira umuhate mu gushakira umuti ibibazo byugarije abaturage be ndetse no k’ukuntu akomeje gukorana n’itangazamakuru ngo hashakirwe umuti nyawo w’ibibazo itangazamakuru riba ryagaragaje dore ko ryakomeje gufata iya mbere mu gutangira agatoki ubu buyobozi kubyo ribona bitangenda neza. Hagati aho ariko inziira iracyari ndende ubuyobozi n’abaturage ba Burera bakaba basabwa gukomeza guhuza imbaraga zabo kugira ngo bakomeza batera intambwe ziganisha ku iterambere rya bose.
Umwanditsi Musengimana Emmanuel