Rc-Musanze- Umuti ukwiye: Ikibazo cy’abashumba bigize intakoreka, mubikomeje guhesha isura mbi akarere ka Nyabihu, mayor atashoboye gutangaho ibisobanuro bihagije
Nk’uko byari biteganijwe, kuri uyu wa kane taliki ya 27/02/2025, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Madame Mukandayisenga Antoinette yari muri studio za RC Musanze, ngo yakire ibitekerezo ndetse anasubize ibibazo by’abaturage ku bijyanye n’iterambere ryabo.
Kimwe mu byagaragaye none, ni uko imitegurire y’iki kiganiro yarushijweho kunozwa, abanyamakuru bagahana ibihe mu kubaza umushyitsi, kanda hakaba hasubijwe ibibazo byinshi ugereranije n’ibyasubijwe mu biganiro byabanjirije icyanone, bishatse kuvuga ko ibibazo n’ibitekerezo by’abakurikiye iki kiganiro byahawe umwanya uhagije.
Gusa nanone haracyagaragara ikibazo cy’igihe kidahagije ku buryo nk’uko byagenze ubushize, byabaye ngombwa ko hitizwa iminota itari mike ( irenga 20) ku zindi gahunda za Radiyo,bikaba bigaragara ko nta n’undi muti uzabonewa iki kibazo, uretse kugenera iki kiganiro, indi minota 30 kugira ngo giutunganire abagikurikira.
Muri Nyabihu bafite “Tubatege amatwi”
Avuga kU biranga akarere abereye umuyobozi,Madame Antoinette yahereye ku mwihariko w’aka karere, we n’umunyamakuru wari uyoboye ikiganiro bakaba baremeje ko Nyabihu ariko karere konyine mu Rwanda kakibonekamo amahumbezi, uturere nka Musanze tukaba dusigaye twibasirwa n’uruzuba rwinshi nk’uko bimeze muri ibi bihe, bitandukanye nuko byari bimeze mbere.
Meya kandi yagarutse ku bikorwaremezo byashyizwe mu nzuri za Gishwati, kuri ubu imihanda ya kaburimbo ndetse n’iy’igitaka itunganyijwe neza, ikaba yaratangiye gukoreshwa bityo umukamo w’amata ukaba kuri ubu ugezwa ku ikaragairo rya Mukamaira nta ngorane, iyi mihanda kandi ikaba ikomeje gukoreshwa hagezwa ku isoko umusaruro w’ibihingwa binyuranye uboneka muri kariya gace kaberanye cyane n’ubuhinzi bw’ibirayi.
Mu bindi Meya yagarutseho harimo ibyo kubyaza umusaruro ibiyaga ndetse n’ibidendezi by’amazi biboneka muri aka kare, maze yemeza ko ku bufatanye na RAB, ikiyaga cya Karago, n’ibindi biyaga biomeje kwirema muri aka karere, hazakorwa inyigo maze hagaterwamo amafi ndetse hakanozwa n’ibikorwa byo kuhakorera ubukerarugendo.
Muri iki kiganiro kandi Meya yatangaje ko kimwe no mu Karere ka Burera, mu karere ka Nyabihu bafite nabo uburyo bwo kwakira ibibazo by’abaturage ku buryo bwihariye no kubishakira umuti muri gahunda yiswe ” Tubateze amatwi”, byinshi mu bibazo abaturage bahura nabyo, bikaba bikemurirwa muri iyi gahunda yitabirwa n’ubuyobozi bw’akarere.
Muri rusange, kimwe n’ibindi biganiro byakibanjirije, byinshi mu bisubizo byatanzwe ku bibazo byiganjemo iby’ibikorwaremezo, hagiye hatangwa isezerano , icyizere ku babajije ibibazo, ko ibibazo bizakemurwa buhoro buhoro hifashishijwe amikoro y’igihugu azaba yabonetse.
Umunyamakuru wa Virunga Today kandi wakurikiye umunota ku wundi iki kiganiro, hari ibintu bidasanzwe yumvise mu bisubizo no mu mvugo z’umushyitsi mukuru, maze nk’uko yabigenje ubushize, ahitamo kubisangiza abasomyi ba Virunga Today.
- Ku kibazo cy’inzu zishaje n’umwanda ukomeje kugaragara muri centre za Gashyushya na Vunga, Meya yasabye ababajije iki kibazo, kuzagaya akarere gutinda ariko ntibazakagaye guhera. Meya yagize ati:” ku bijyanye n’amazu ashaje ya Gashyushya, kuvugurura mazu, uruhare rw’umuturage rubamo, ndetse n’ubungubu nkaba mpamya yuko ubuyobozi bukorana n’abaturage, kugira ngo, kuko amasantre menshi murabibona, bagiye bavugurura, icyo ngicyo navuga nti bazagaye abaturage bacu guhera ntibazabagaye gutinda, natwe twifuza kuba ahantu heza.” Uwakumva iyi mvugo rero yahita atekereza ko bisa naho nta gahunda iri hafi yo kuvugurura izi centre, ibi akaba ari nabyo umunyamakuru yakomojeho amubwira ko bariya baturage bafite amikoro ahagije, ko nta mpamvu bakagombye kugenda biguru ntege muri iki gikorwa cyo kwikiza uyu mwanda ubugarije.
- Meya yabwiwe ko umurenge wa Kintobo umaze imyaka 7 nta noteri ushinzwe ubutaka,land officer uhakorera! Ibi Meya ntiyabihakana, ahubwo ababwira ko kuri ubu ikibazo cyakemutse.
Nta muntu numwe mubakurikiranira hafi imikorere y’uture wakwiyumvisha ukuntu umurenge wamara iyi myaka, ifitwe n’umwana utangira primaire , nta mukozi nk’uyu ufite inshingano zikomeye mu murenge, abaturage bahawe. Ibi bitanga ishusho ya service zitari nziza zitangirwa mu karere.
- Habajijwe ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibarayi mu ituburiro rya Mukamira, Meya agaragaza inzira zihari zo gukemura iki kibazo, ariko aza no gusaba abahinzi b’ibirayi kujya basiga ku birayi basaruye imbuto yo guhinga. Ibi by’uko abaturage bibikira imbuto y’ibirayi bisa naho bitagikorwa mu buhinzi buteye imbere. abahinzi basabwa gukoresha imbuto ziboneka mu batubuzi babigize umwuga.
- Ku kibazo cyagarutsweho muri iki kiganiro cy’abashumba bahorana imipanga, bakagaragara no mu bikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi, abahamagaye bakaba baremeje ko muri Nyibihu hakiri bene aba bantu, abantu bigize ibihazi, ibi bikaba bitanga n’isura mbi ku karere ka Nyabihu, Meya yavuze ko byinshi byakozwe harimo kugira inama ba nyirinka ndetse n’abashumba ubwabo, ariko ntiyigera agaragaza ko ibi bikorwa by’ubuyobozi hari umusaruro byatanze. Bishatse kuvuga ko nk’uko amakuru yatanzwe mu kiganiro abyemeza, uyu muco mubi uracyarangwa muri Nyabihu, ubuyobozi bw’akarere bukaba bwari bukwiye gufata ingamba zikaze zo guca burundu ibi bikorwa bigayitse.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel