Politike

Rc-Musanze:Umuti ukwiye:Meya Vestine yiyemereye ko imwe mu mibare itangazwa ku iterambere rikataje ry’akarere ke, aba ari imitekinikano!

Kuri uyu wa kane taliki ya 20/02/2025, wari umunsi wa kabiri w’ikiganiro umuti ukwiye cyahariwe abayobozi b’uturere Radiyo Musanze ikoreramo ngo bagaragarize abaturage bayobora aho uturere twabo tugeze twiteza imbere ari nako nanone basubiza ibibazo bikibereye inzitizi aba baturage muri iyo nkundura yo kwiteza imbere , ngo bibe byafatirwa ingamba zo kubimeura burundu.

Nyuma ya Meya Mukamana Solina w’akarere ka Burera, uwo munsi uwari wahawe urubuga ni Meya Vestine Mukandayisenga w’akarere ka Gakenke, ikiganiro gitegurwa na Ali Muhirwa ari kumwe na Patience Manishimwe, gihagarariwe na Kamili Athanase, umuyobozi w’iyi Radiyo.

Imigendekere y’iki kiganiro n’ibyavugiwemo , biri mu nkuru yateguwe n’umunyamakuru wa Virunga Today wagikurikiye cyose uko cyakabaye, umnota ku wundi.

Ikiganiro ntikirahabwa umurongo nyawo, n’abagitegura bakomeje kurwanira ubuyobozi bwaco.

Ikiganiro umuti ukwiye urubuga rw’abayobozi muri studio (live) za Radiyo Musanze, gifite inkomoko ku kindi kiganiro umuti ukwiye : gushima no kunenga,  gihitishwa ku munsi wa gatanu wa buri cyumweru kuva saa kumi n’imwe kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Nk’uko byagiye bigaragara, byinshi mu bibazo bijyanye no kunenga byabazwaga muri iki kiganiro, ntibyahitaga bibonerwa umuti kuko bake mubo ibi bibazo byarebaga kandi bakurikira iki kiganiro, nibo bashoboraga gusubiza nanone bike mu bibazo byabaga byabajijwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abanyamakuru n’ubuyobozi bwa Radiyo Musanze baje kugira igitekerezo cyiza  cyogushaka mu cyumweru umunsi umwe, maze umwe mu bayobozi, agahabwa urubuga agasubiza ibibazo byose bireba inshingano ashinzwe mu karere cyangwa muzindi services zikenerwa n’abaturage.

Uku niko byaje kugenda maze ku munsi wa kane , taliki ya 13/02/2025 hatangizwa iki kiganiro, Meya wa Burera abimburira abandi bayobozi mu kugaragaza ishusho y’akarere ka Burera mu rugamba rw’iterambere, anasubiza,  birumvikana nyine nibibazo by’abamukurikiye kuri iyi Radiyo.

Nubwo umurongo w’ikiganiro wari uwo kwakira ibibazo nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu muti ukwiye gushima no kunenga, maze bigasubizwa n’aba bayobozi, siko byagenze, ahubwo mu biganiro 2 byafunguye iyi gahunda , abanyamakuru bagiye biharira ijambo, bagatwara igice kinini batinda ku miterere y’akarere ndetse no ku mihigo imaze kweswa muri utu turere ba Meya babaga  batumiwe bayobora.

Urugero rufatika ni urwo muri iki kiganiro giheruka, abanyamakuru bihariye iminota 40 muri 60 igenewe iki kiganiro, kenshi nanone bakaba barafashaga Meya kugaragaza ibyiza akarere ka Gakenke kagezeho.

Iyi mikorere niyo yatumye aba banyamakuru bakorera ku gitutu cy’igihe, ku buryo kenshi bagiye bumvikana bavuga ko bafite ikibazo cy’igihe gito ( ari nako bakomeza guta n’icyo gito bari bahawe), ko ku bw’ibyo, ababakurikiye bakoresha igihe gito batanga ibitekerezo byabo.

Uku kwiharira igihe kandi niko kwatumye byinshi mu bibazo byari bigenewe Nyakubahwa Meya bitarashoboye kumugezwaho ibindi abisubiza igice, aba banyamakuru bamusaba kuzabisubiriza mu gikari kandi atariyo ntego y’iki kiganiro.

Uku gucunga igihe nabi kandi bavuga ibidakenewe nibyo byatumye bakora nk’ibyo bakoze ubushize maze biba iminota kw’isaha y’amakuru ategurwa na Radiyo Rwanda i Kigali. Ibi bikaba birushako kuzana akajagari muri program za Radiyo ziba zapanzwe imbere, hakibazwa ukuntu byagenda buri munyamakuru agiye yiba bagenzi be iyi minota,  n’icyo muri icyo gihe umuyobozi wa gahunda yaba ashinzwe.

Ikindi cyagaragaye muri iki kiganiro nuko abanyamakuru bari bakirimo bagiye bagaragara barwanira microns, umwe agaca mu ijambo undi, cyangwa bakavugira muri Meya, ibi bikaba bigaragaza ubunyamwuga buke mu itangazamakuru ndetse n’ikinyabupfura gike imbere y’umuyobozi wo mu rwego rwa Meya.

Igikomeje kwibazwa na benshi akaba ari ukumenya niba bariya banyamakuru bombi ntawe uba yahawe inshingano zo kuyobora ikiganiro nk’uko bigenda mu biganiro bihuriramo abanyamakuru barenze umwe (icya sport),  ababivuga bakaba bahera ko nko kuba mu gutangira ikiganiro hataragagaye umunyamakuru wahaye ikaze Meya ndetse no mugusoza hakaba harabaye akavuyo mu kumushimira no kumusezerera.

Muri byose rero icyifuzo ni uko iki kiganiro nk’uko bimeze mu cyakibyaye , gushima no kunenga, umwanya munini waharirwa abaturage, bityo impaka n’ibibazo bikaganisha mu bice binyuranye by’ubuzima bw’abaturage, ubukungu, uburezi, ubutabera, ubuvuzi aho kugira ngo havugwe gusa ku bijyanye n’ubukungu n’ibikorwaremezo nk’uko byagenze mu kiganiro cya Gakenke. Naho abanayamkauru bazifuza  kuvuga ku iterambere ry’uturere muri rusange, bakazategura ibindi biganiro byihariye dore ko binazwi ko ibi biganiro birihishwa bikinjiriza Radiyo iritubutse.

Nta duhari ku bwanyu iba muri Gakenke, byinshi Meya yabitanzeho isezerano, ibyo gusa

Tugarutse ku migendekere y’iki kiganiro, bisa naho byari byitezwe ko Meya wa Gakenke,  ari buze kwibanda ku byagezweho n’abaturage ba Gakenke cyane ko n’imibare ubwayo yivugiraga igaragza uduhigo dukomeje kweswa n’aba baturage b’aka karere haba muri mitweli, ejo heza, kurwanya igwingira, kwikura mu bukene,…..Niko byagenze rero Meya yumvikana yemeza ko nta mpamvu batakwesa umuhigo kandi nabo ubwabo bitwa Abesamihigo. Yegeze aho ndetse asa n’uwishongora agaruka k’ukuntu baherutse guhigika Akarere ka Burera bakusubiza umwanya wa mbere muri Ejo heza, yemeza ko nta mpamvu, abanyaburera babarusha mu gihe abaturage babo bakorerwa ubukangurambaga, ko muri rusange ikiba cyabuze ari ugukangurirwa gahunda za Leta,  ngo naho ubundi umunyarwanda uwo ariwe wese imihigo yayesa; Abazi gusesengura bakaba barahise bumva ko uturere nka Musanze duhora mu myanya y’inyuma, ari two Meya yaciriyeho umugani.

Gusa nanone icyagaragaye muri iki kiganiro, nuko mu bibazo bike yabajijwe, byinshi muri byo yagiye abItangaho isezerano, yizeza abamubajije ko byinshi muri byo harimo iby’amazi meza, amashanyarazi, imihanda, byose byashyizwe muri gahunda ya NST2, bakaba basabwa gutegereza.

Biragaragara rero ko bitandukanye no mu karere ka Burera, aho abaturage bashyiriweho urubuga rwo kugeza ibibazo ku buyobozi bw’akarere, mu karere ka Gakenke ho,uru rubuga ntaruriho, ibituma hatekerezwa ku cuho cyaba kiri mu kubona amakuru yizewe kandi ya buri gihe y’ibibazo byugarije umuturage. Icyokora nanone hakaha hatekerezwa ko akarere kaba gakoresha neza indi miyoboro yari isanzweho yo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage.

Ibisubizo cyangwa imvugo bya Meya bitavuzweho rumwe n’abakurikiye ikiganiro

  1. Ku kibazo cy’iterambere ry’umujyi wa Gakenke kugeza ubu utabonekamo ihoteli n’imwe yacumbikira abagenzi; Meya yashubije ko bakeneye Hotel imwe  gusa kandi nayo itari iy’inyenyeri 5, ngo kubera ko abaturage be 92.8% ari abahinzi, ko ku bw’ibyo,  icyo bazakomeza kwibandaho  ari kugemurira ibyo bejeje amahoteli aherereye mu tundi turere nka Musanze.
    Iyi mvugo ntabwo ari iy’abantu bize igenamigambi cyane ko no mu igenamigambi 2020-2050 ry’igihugu, biteganjwe ko uyu mubare w’abakora ubuhinzi uzagabanuka cyane hagasigara abagera kuri 30% n’abo bazaba babikora ku buryo bwa kinyamwuga. Kwemeza ko abaturage bagera ku bihumbi 400 batuye ubu akarere ka Gakenke bakeneye Hotel imwe nayo yo mu rwego rucirirtse  ngo kubera ko benshi muri bo ari abahinzi, ni ukutareba kure ni ukutigora ( partisan du moindre effort), ni uguhitamo gukora ibyoroshye.
  2. Ku kibazo cy’ibirombe byafunzwe,Meya yashubije ko iri funga nta kibazo ryateye,  kuko ngo  nta muntu wishwe n’inzara kubera iri fungwa  kandi nyamara mbere  yarivugiye mbere  ko iri funga ritera ibibazo  bikomeye mu karere , ngo rikaba  ryakurura n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Muri make hagaragaragaye ukwivuguruza gukomeye muri izo mvugo zombi.
  3. Ibisubizo yatanze ku kibazo cy’umuyoboro w’amazi wa Nganzo nticyanyuze abanyamakuru ndetse n’abakurikiye ikiganiro.  Meya yagiye yivuguruza, rimwe akemeza ko ari ukubera ubuke bw’amazi y’isoko  y’uyu muyoboro, ubundi akavuga ko ari ubuhaname, birangiza anemeje ko amazi atabonetse iminsi 3 gusa nk’uko abanyamakuru babimubwiye, ko ahubwo iyo ari imvugo y’abaturage bakeneye amazi. Mu kurangiza, bigaragara ko yarembejwe n’ibibazo, yavuze ko icyangombwa ari uko hari gukorwa ibishoboka byose ngo aya mazi aboneke, ko ibyabaye mbere bikwiye kwibagirana, nyamara Meya akiyibagiza ko mu miyoborere myiza, ugomba guhagarara ku byo wakoze, ibitaragenze neza ukaba wabibazwa.
    4. Umunyamakuru yamubajije ikibazo cy’umuhanda Gakenke Mataba Muzo, Meya yisubiriza icy’umuhanda unyura Vunga werekeza Muhanga, n’abanyamakuru ntibarabukwa.
    5. Ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi, Meya yasubirije ba Meya bose, avuga ko ari ikibazo cy’ibura ry’insinga mu rwego rw’igihugu, hibazwa kuva ryari iki kibazo cyabaye icyo mu rwego rw’igihugu,  mu gihe umwaka ushize, ingo zigera ku bihumbi 3 muri Buerera zahawe umuriro.
    6. Ku kibazo nanone cy’ikwirakwizwa ry’umuriro w’amashanyarazi, Meya yavuze ko imibare itangazwa ku karere ka Gakenke, ko umuriro uri hafi kugera kuri buri muturage atari yo ( ko ari imitekinikano). Ibyo yabivuze muri aya magambo:
    ” …Nubwo hari igihe njya mbona ibipimo bashizeho ngo turi aba mbere mu rwego rw’igihugu ngo umuriro turawufite, ariko ndatekereza ko ari buriya buryo baba baduteganirije yuko hariya hari amapoto na hehe na hehe…bakahabara, umuntu asomye 99.99% yagira ngo umuturage wese wa Gakenke afite umuriro kandi ari nabyo babaza,ariko umuriro w’ingufu zikomoka ku mashanyarazi nta nubwo twari twageza kuri 50%….”

Iyi mvugo ya Meya ikaba isa nk’ishimangira imvugo y’abatari bake yemeza ko imibare dukunze kugezwaho ku iterambere ry’uturere ari imihimbano, ari imitekinikano.

Muri rusange iki kiganiro cyaziye igihe kandi nk’uko twabivuze ubushize uko iminsi izagenda yigira imbere niko iki kiganiro kizarushaho kunyura abagikurikira, ibibazo bihari bikabonerwa umuti,  ariko bikaba byazarushaho kuba byiza Radiyo Musanze ifashe gahunda nayo  kunoza imutegurire y’iki kiganiro. Muri icyo gihe abayobozi nabo bakarushaho kucyitegura neza, bifashisha uyu mwanya mwiza wo kubona amakuru ku bibazo byuagrije abaturage babo, no kubibonera umuti.

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *