Rc-Umuti ukwiye: Umufasha wa Mayor wa Burera yashimiwe uruhare agira mu iterambere rikomeje kwigaragaza mu karere
Nk’uko bisanzwe ku munsi wa gatanu wa buri cyumweru, umunyamakuru wa Virunga Today yakurikiranye ikiganiro umuti ukwiye gitegurwa na Radio Musanze, kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu mu masaha ya mugitondo, by’umwihariko icyo ku wa gatanu kikaba giharirwa ibyo gushima no kunenga.
Kimwe n’icyakibanjirije mu cyumweu gishize, gushima no kunenga mu muti ukwiye none byayobowe n’umunyamakuru umwe rukumbi, icyatumye uburyohe bwacyo bugenda burushaho kugabanuka, kuko, haba mu gususurutsa ikiganiro haba mu busesenguzi bugikorerwamo ndetse haba no ku mubare w’abatanga ibitekerezo, byose byagiye bigabanuka muri iyi minsi iki kiganiro gitegurwa n’umunyamakuru umwe kandi nawe bigaragara ko ari umwiga kuri iyi radiyo.
Hanenzwe imitegurire y’ikiganiro cya none.
Nk’uko bisanzwe bimeze muri iyi minsi muri iki kiganiro, mu gutangira uwateguye ikiganiro yihaye iminota irenga makumyabiri, yiharira ijambo aho yanenze imikorere y’abakoresha ngo bafata nabi abakozi babo bo mu rugo, bakababuza epfo na ruguru kugeza naho ibiryo byiza baba bateguriye ba Boss, bahindukira bakabirya bonyine, bakima uwabiteguye. Yatanze urugero rw’igihe mu rugo baba bateguye amafunguro ariho inyama, noneho umukozi akayahezwaho, agahabwa ibiryo bitariho inyama.
Aha ngaha umunyamakuru wa Virunga Today wakurikiye iki kiganiro, asanga iki kibazo gihari ariko ko kitari gikwiriye gukabirizwa, ngo gifate igihe kirekire bene kariya kageni kandi hari ibindi bibazo bikomeye bikeneye ubuvugizi dore ko hari n’ababona ko abakoresha nk’aba baba bihima kuko gufata nabi umukozi w’umurugo uba wikururira ibindi bibazo.
Hakuriikiyeho ibibazo by’abkurikiraga ikiganiro nabyo byagarutse ku bintu bitandukanye harimo icy’abana boherezwa n’ababyeyi babo gushaka akazi k’ubuyaya mu mujyi wa Musanze kandi bakiri bato. uwatanze iki gitekrezo akaba yarashimye nanone ariko abaha aba bana akazi babona bakiri bato bakabohereza mu mashuri, akaba ari ibintu byiza ariko Virunga Today ibona ko bidakunze kubaho.
Abandi nabo bagarutse ku bibazo by’ibikorwaremezo byo mu karere ka Burera bikomeje kuba iyanze harimo ikibazo cy’amazi mu karere k’amakoro ndetse n’ibibazo byabaye hubakwa umuhanda Base-Kidaho, aho imiyoboroy’amazi yakozwe ikomeje kwangiza byinshi.
Nyuma y’aba hatayeho amabasaderi umenyerewe n’abakurikira Rc Musanze witwa Agatweretswinama uvuka mu murenge wa Gitovu akarere ka Burera. Uyu we yagarutse ku kibazo cy’ibigabo ngo byaba birarura abana b’abakobwa bikabatunga, byarangiza kubahaga bikabashyingira udusore bashukisha amafranga. Nk’uko bikomeza byemezwa n’uyu mudame, ngo ibi bigabo iyo bimaze guhangika utu dusore izi nshoreke zabyo, ngo ntibrangirira aho kuko ngo bikomeza kugirana ubucuti n’aba bagore bushingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Uyu mudame kandi yanavuze ku bagore bakora ubusambanyi ku mugaragaro, bakazana abagabo mu rugo abana babireba, aba bana bakaba nabo bafatira urugero kuri aba babyeyi babo nabo bakishora mu busambanyi.
Icyaje gutungurana kuri uyu mudame, nuko muri ya gahunda benshi mu banyaburera bahamagara kuri rado Musanze bamaze kugira umuco yo gushima igihe n’imburagihe Mayor wabo, uyu we yakoze agashya ashimira n’umufasha wa Mayor.
Yagize ati : ” Sinarangiza ntashimiye Mayor wacu kuri byinshi amaze kutugezaho, kandi bimaze kugaragara ko atari gusa, kuko n’umufasha we amuba hafi akaba ariyo mpamavu akomeje gukora ibitangaza, kandi nk’uko nkanjye nagize amahirwe yo guhura n’uyu mufasha we, ni umuntu mwiza, biragaragara ko amavuta asiga umudame we, ukuntu amufata neza aribyo bituma Meya akomeje kutugeza kuri byinshi, nawe turabimushimiye“.
Virunga Today nta kintu ibona yavuga kuri ubu buhamya bw’uyu mudame ku mufasha wa Meya uretse ko ibona ko imvugo nk’iyi iganisha ku kwivanga mu buzima bwite bwa Meya, abashinzwe kuba hafi ya ba amabasaderi bakaba bakwiye kujya bibutsa imirongo y’ingenzi ngenderwaho mu gutanga ibitekerezo, bakirinda kujya kure bibwira ko ari ku neza y’uwo barata cyangwa bavuga ibigwi, ko ahubwo ibyo bishobora gutanga indi sura.
Ikiganiro kigana ku musozo, humvikanye umwe mu b’ambasaderi waba ngo utuye mu Byangabo, wanenze bikomeye imitegurire y’ikiganiro cy’uwo munsi. Uyu yagaragaje ko hari abantu biharira ijambo biganjemo ba ambasaderi b’iyi radio, nk’uwo munsi hakaba hari abihariye iminota irenga makumyabiri kandi ikiganiro ubwacyo kitagejeje ku minota 40, ibi bikaba bituma hari abaniganwa ijambo. Byumvikane ko mubo uyu mukunzi w’iyi Radiyo yakomojeho harimo uwateguye iki kiganirocya none kuko yihariye iminota itari ngombwa ku kibazo twavuze haruguru, byongeye akaba ari nawe wayoboye iki kiganiro, akaba yari afite inshingano zo kubuza ibyo kwiharira ijambo.
Tubabwire ko Radiyo Musanze ikomeje kunengwa kudaha agaciro ibibazo byugarije abaturage, ibibazo byabo bakaba basigaye bahitamo kubinyuza mu bindi bitanagazamukuru kandi bizwi ko Radiyo Musanze ikurikirwa na benshi ikaba ifite n’ububasha ihabwa no kuba ari ikinyamakuru cya Leta, bityo bikaba byayorohera kuba yashyira igitutu ku bayobozi. Impinduka zitari nziza ku kiganiro umuti ukwiye cyari gisanzwe ari urubuga ruhurirwaho n’abayobozi n’abayoborwa zikaba zongeye kuzana icyuho gikomeye muri programme zitegurwa kuri iyi radiyo.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel