Politike

Reg-Burera: Mayor yijeje abangirijwe ibyabo n’imiyoboro mishya y’amashanyarazi, kuzabakemurira vuba ikibazo cy’ingurane batarahabwa.

Ubwo yari mu muhango wo kwereka abaturage b’umurenge wa Cyanika  Gitifu  wabo mushya, Mayor Muukamana Solina yaboneyeho no kwakira ibibazo binyuranye by’aba baturage byari byiganjemo iby’amakimbirane abera mu mu ngo, ibibazo bijyanye n’iterambere muri rusange mu nzego zose ndetse n’ibyimiyoborere myiza.

Mu bibazo bindi byagarutsweho n’aba baturage harimo icy’ingurane yagombaga guhabwa abangirijwe ibyabo n’imiyoboro y’amashanyarazi iherutse gukorwa muri uyu murenge ariko kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Iyo miyoboro ivugwa ni uwo mu kagari ka Kamanyana n’uwo mu kagari ka Gisovu. Aba bose muri myaka 2 ishyize bakaba barabariwe imitungo yabo yangijwe hakorwa uyu muyoboro, ariko magingo aya bakaba batarahabwa ingurane.

Iki kibazo kijyanye n’ikindi cy’abangirijwe ibyabo n’umuyoboro ugana mu kagari ka Nyagahinga basigaye batarishyurwa nymara uyu muyoboro umaze imyaka 7 ukozwe.

Kuri aba bose, Mayor w’akarere yabijeje kuzaba iki kibazo cyakemutse bitarenze ukwezi, ahereye nawe kubyo yabwiwe n’umukozi wa REG wari witabiriye iyi nama.

Hari igihe REG ibeshya Abayobozi, nabo ikabashora mu ikosa ryo kubeshya abaturage.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyagahinga bari bazaniye mayor ikibazo cy’ingurane bategereje imyaka irenga 7, babwiye ikinyamakuru Virunga Today, ko ntaho batageze babaza ikibazo cyabo, ko ndetse ubuherutse bari bagiye gutakambira Guverneri w’Intara, ko nyamara nubwo buri gihe bizezwaga kuzakemurirwa ikibazo, byarangiraga nta gikozwe, bakaba bari bamaze kumera nk’abavanayo amaso, barahebye.

Impamvu zatumye aba baturage b’I Nyagahinga basimbukwa ntibishyurwe, ni iza mpmvu zitumvikana zakomeje kuba urwitwazo kuri REG, buri gihe yemeza ko nimero z’amarangamuntu ziba zanditse nabi, izindi zigaterwa n’imikorere mibi y’abakozi ba za Sacco, zikunze kunyuzwamo indishyi z’aba baturage.

Nk’ubwo muri iyi nama havuzwe ikibazo cy’abitiranywa ku mazina ya Mutabazi Emmanuel, umwe ukomoka mu mu Kagari ka Kamanyana, undi muri Gisovu, uwa mbere insinga zamunyuriye mu isambu ariko ntiyashyirwa k’urutonde rw’abazishyurwa, uwakabiri yagombaga guhabwa indishyi ashyirwa ku rutonde rw’abishyurwa, birangira uwa mbere ari we uwayahawe, bikaba bigaragara ko hari abagize uruhare muri ubu buriganya harimo n’abakozi ba Sacco ya Cyanika.

Virunga Today ibona ko igihe kigeze kugira ngo imihango yose ivugwa mu itegeko no 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu Rusange yubahirizwe yose uko yakabaye, bityo aba baturage bakajya bahabwa ingurane mbere yuko hatangizwa igikorwa nyirizina cyo kubimura.

Mayor Mukamana Solina
Ibikorwaremezo by’amashanyarazi bisaba kwimura abaturage

 

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/08/itegeko-ryerekeye-kwimura-abantu-ku-mpamvu-zinyungu-rusange.pdf

Umwanditsi Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *