Ruhengeri: Padiri wiyambuye ikanzu yaba ari hafi kubona uwo barushingana
Mu gihe kitari icya kera hakwirakwiye mu mujyi wa Musanze amakuru y’umupadiri waba yaranze kujya mu butumwa yari yahawe bwo gukomeza amashuri mu bihugu byo hanze, agahitamo kwiyambura ikanzu y’ubupadiri akigira mu buzima busanzwe.
Iyi nkuru icyokora ntiyigeze atangazwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, ibyatumye bamwe bayifata nk’ikinyoma, ihita isa n’iyibagira mu mitwe ya benshi, ntihagira nuwongera guta igihe kuri aya makuru atarafite gihamya, benshi bishyiramo ko Padiri yaba yikomereje ubutunwa bwe bwo kuminuza.
Muri icyo gihe ariko Virunga Today yakomeje kugerwaho n’amakuru yemeza ko ibyo kuba padiri yarasezeye ari impamo kandi ko asigaye yifitiye akazi karyoshye muri imwe mu mahoteli aherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze,aho akora mu bijyanye n’imicungire y’iki kigo: directeur administratif.
Mu minsi ishize kandi hari andi makuru yageze kuri Virunga Today yemeza ko uwahoze ari padiri yaba ari hafi kurushinga n’umudame usanzwe wibana ukora mu kigo cyigenga giherereye mu mujyi wa Musanze.
Abahaye amakuru Virunga Today bemeza ko ubu bucuti bw’uwahoze ar padiri n’uyu mudame butagihishirwa kuko buri gitondo uyu wahoze ari padiri ariwe ugeza iyi ncuti ye ku kazi mu modoka ye, bakanatahana nimugoroba mu icumbi ngo ryaba riherereye kure y’umujyi wa Musanze.
Ni ibintu bisanzwe kandi byagiye bibaho kenshi mu bihe binyuranye, ko uwari intore y’Imana akora ubutumwa bwa gisaserdoti, ahitamo kwikura muri izi nshingano agatangira ubuzima busanzwe harimo no gushaka umufasha, hakaba hibazwa impamvu ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bwaba bwarahisemo kugira ibanga iby’uyu mupadiri none inkuru ikaba igiye kumenyekana asezerana n’umukunzi we imbere y’amategeko, bose babireba.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel.
Ubwo se mutubwiye iki haraburamo professionalism nibya bindi ngo reka nkubwire inkuru ariko nibanga uwo mupadiri ninde uwo mugore wibana ninde?
Murakoze Kunkosora, ikibazo cyakemutse, ongera usome inkuru.