Politike

Rulindo: Bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe y’umupira w’amaguru yahawe izina ry’uwayishinze

Umupira w’amaguru mu gihugu cyacu ukomeje guhindura isura, aho abikorera basanzwe bafite ibikorwa binyuranye birimo amasosiyete y’ubucuruzi, inganda, ibigo by’itangazamakuru,…., bakomeje gushora imari muri uyu mukino, ba nyirabyo bakumvikanisha ko bafite inyota yo guteza imbere umupira w’amaguru nyarawanda, ari nako baboneraho bakifashisha amakipe yabo ngo bamamaze ibikorwa byabo.

Nyuma ya KNC, nyiri ibitangazamakuru Radio  R1 na Televiziyo  TV1, washinze ikipe ya Gasogi United , ubu ibarizwa mu icyicio cya mbere muri Shampiyona y’ U Rwanda , hari hatahiwe uwitwa Sina Gerard, nyiri ibikorwa byo gutunganya ibikomoka ku buhinzi bibarizwa ahitwa Nyirangarama mu karere ka Rulindo, ngo ashinge ikipe yahaye izina rye bwite  rya Sina Gerard FC ubu ikina mu cyiciro cya kabiri muri iyi shampiyona.

Iri zina ryahawe iyi kipe byatumye iba iya mbere muri shampiyona y’ U Rwanda kuva yabaho ifite bene iri zina ryitiranwa na boss wayo, ndetse iza no kwisanga mu zibarirwa ku mashyi kuri iyi Isi ya Rurema zifite bene aya mazina. Ibi akaba aribyo byatuye umunyamakuru wa Virunga Today ashaka kumenya byinshi kuri ibi byrerekeranye n’amakipe yitiranwa na ba Boss babyo maze yitabaza imbuga ziboneka kuri internet.

Ku kibazo cyo kumenya niba ku rutonde rwa FIFA haboneka amakipe yafashe amazina y’abayashinze, igisubizo cyatanzwe na programme yiswe “copilot”  iboneka ku mbuga zimwe cyabaye yego maze batanga urugero rw’ikipe ya Cruzeiro Esporte Clube, ikipe yo muri Bresil yahawe iri zina bashaka guha icyubahiro umutaliyani wayishinze Palestra Itália . Urundi rugero rwatanzwe  ni urw’ikipe ya FC Barcelonne ikunze kwitiranywa n’umusuwisi wayishinze, Joan Gamper nubwo iri zina rye ridahita rigaragara mu izina rya FC Barelona.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu ibyo kwita amakipe amazina y’abayashinze bititabirwa  copilot yatanze impamvu zikurikira:

  1. Umucyo n’uruhererekane muri sport: ( Tradition et culture): Ni ibintu bitamenyerewe mu mupira w’amaguru kuko kuva kera na kare, amakipe yagiye ahabwa amazina y’imijyi cyangwa uduce akomokamo cyangwa se agahabwa amazinya y’inyamaswa kugira ngo bagaragaze umwihariko w’aho zikomoka cyangwa bibe ikirango kizitandukanya n’izindi kipe;
  2. Ukibazo cyo kwiyamamaza ( marketing, branding): Izina ry’ikipe riyifasha kwishakira abafana no kwimenyekanisha hose, ibi bikaba bigorana iyo izina ryahawe ikipe ari iry’umuntu ku giti cye;
  3. Icyerekezo n’ejo hazaza h’ikipe ( evolution et histoire): Igihe kiragera ikipe igahindura nyirayo, abaterankunga cyangwa aho ifite icyicaro. Byatera ikibazo rero guhora uhindura izina kubera ko hahindutse nyirikipe.
  4. Hari ubundi buryo bwo guha icyubahiro abashinze ikipe ( Reconnaisance et heritage): Aho guha ikipe izina ry’abayishinze, bahitamo kubitirira stades, ibikombe cyangwa ibindi birori bishobora gutegurwa mu izina ryabo.

Ku kibazo cyo kumenya amazina akunze guhabwa amakipe y’umupira w’amaguru, igisubizo ni :

  1. Aho abarizwa (Lieu geographique): Amakipe menshi afata izina ry’imijyi cyangwa uduce abarizwamo , ayo mazina agaherekezwa n’amajambo Fc ( Foot ball Club), Racing Club ( RC) cyangwa Sporting  Club ( SC);
  2. Amabara n’ibirango by’igihugu ( Couleurs et symboles nationaux): Amakipe cyane ay’ibihugu afata amazina afatiye ku mabara y’ibindera ry’igihugu cyangwa iy’ibindi bimeyetso by’igihugu. Urugero ni ikipe y’igihugu cya Uganda yitwa Imisambi cyangwa iy’ Ubufransa yitwa les Bleus:
  3. Amateka n’umuco ( Histoire et culture): Hari amazina y’amakipe yibutsa amateka y’igihugu cyangwa umuco uranga igihugu: urugero : lions indomptables, les fennecs
  4. Utuzina tw’utubyiniriro n’udushya mu mazina (Jeux de mots et créativité): Amakipe cyane ay’abatabaragize umwuga  uyu mukino, bahitamo utuzina tuvugitse neza twibutsa ibintu byiza.

Hari abatumva impamvu Sina Gerard akomeje guhitamo gukoresha izina rye mu bihangano ndetse no mu bicuruzwa bikomoka mu bikorwa bye.

Inkuru y’uko Sina Gerard yahisemo kwita ikipe ye izina rye bwite ryasakaye ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe iyi kipe wiswe “ Sina Day”.

Aha niho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bumvikanye banenga iyi mikorere y’uyu mushoramari umaze kumenyekana mu rwego rw’igihugu, bibaza impamvu yiyitirira amakipe mu gihe abarimo abaherwe ba mbere ku Isi batagaragara mubyo kwishyira hejuru biyandikaho amazina y’amasosiyete yabo ya rutura: Ibyo Sina yakoze, bo, bakaba babibona nk’igikorwa cyo kwishyira hejuru kandi bizwi ko Sina Gerard  ari umukristu dore ko ahabarizwa ibikorwa bye yamaze kuhuzuza chapelle nziza isengerwamo yise St Gerard.

Inzobere mu by’ubukungu zo zemeza ko atari ibyiza kwiyandikaho bimwe mu bicuruzwa byawe kubera ko bigeraho izina ryawe rikitiranwa n’igicuruzwa cyawe, igihe cyose wagira ibibazo bwite mu buzima, ibyo bibazo  bigahita bigira n’ingaruka ku ishoramari ryawe ryose uko ryakabaye.

Kwiyitirira bimwe mu bikorwa byawe kandi bituma bigorana kwagura ibikorwa byawe nk’igihe waba wifuza gokorana n’abandi bashoramari, kuko abakiriya bawe baba bamenyereye izina ryawe gusa.

Aba bahanga mu by’ubukungu barangiza bagira inama abakora ibikorwa binyuranye by’ubushabitsi,  kwitirira ibikorwa byabo,  igihe gusa ikigo cyabo, uruganda rwabo, company zabo, byaba biri  mu rwego ruciriritse,  kuko kuri ibigo bito n’ibiciriritse ,  amazina yabyo ntaho aba atandukaniye n’amazina bwite ya ba nyirabyo.

Tubabwire ko no mu bijyanye na politiki  n’imiyoborere ku Isi, hagaragaraye  mu bihe bya vuba, abayobozi b’ibibihugu  bagiye biyitirira byinshi mu bikorwa remezo byo mu bihugu babereye abayobozi, nk’ibibuga by’indege, amateme, imihanda, za stades,…. Abazwi cyane muri bo akaba ari Sadam Hussein wayoboye igihugu cya Irak ndetse na Mouamar El Kadafi wabaye Umuyobozi w’ikirenga wa Libiya , aba bakaba bazwiho kuba barayoboje igitugu ibihugu byabo, ibikorwa byari byarahawe aya mazina, bakaba byarahise biyahindurirwa, aba banyagitugu bakimara guhirikwa ku butegetsi.

 Indangagaciro yo kwicisha bugufi iri mu ziranga abayoboke ba Kilizya Gatolika. Aha ni muri Chapelle yitiriwe Gerard yubatswe na Sina Gerard kuri Nyirangarama
Niba Dr Sina Gerard yifuza ko ibikorwa bye byaguka, bikarenga imipaka, agomba gucika ku muco wo kuvanga izina rye n’ibihangano bye
Iyi kipe yashoboraga kuyitirira aho akorera: Nyirangarama FC, cyangwa akayita kimwe mu gicuruzwa cye gikunzwe: Urwibutso Fc
Mouamar El Kadaffi wahoze ayobora igihugu cya Libiya

soma hano umenye impamvu bidakunze kubaho ko ikipe yitirrirwa uwayishinze

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/impamvu.pdf

Soma hano wibonere bimwe mu bikorwa remezo byari byaritiriwe Kaddafi na Sadam

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/impamvu.pdf

twifashishije urubuga :https://www.ekipazofutbol.com

Umwanditsi; Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *