Politike

RWANDA-INTEKO : INTUMWA YA RUBANDA MU BUJIJI BWO KUDASOBANUKIRWA N’ IMIKORERESHEREZE YA CAMERA ZO MU MUHANDA

Kuri uyu wa 05/06/2024, ubwo abagize inteko ishingamategeko bagezwagaho na Ministre w’Intebe ibyagezweho muri gahunda yo kwihutisha iteranbere NST1mu myaka 7 ishize, humvikanye intumwa ya rubanda inenga imikorere ya police y’igihugu kubera ibyo yo ibona nk’imikoreshereze mibi ya za camera zishyirwa ku mihanda. Ku bw’iyi ntumwa ya rubanda ngo izi camera zakagombye kuba izo gukumira impanuka aho kuba izo gushaka kwinjiriza Leta amafranga, bityo zikaba zikwiriye gushyirwa ahagaragara aho guhishwa mu mirima y’myumbati.

Senateri Uwizeyimana Evode, umwe mu batanze ibitekerezo igihe Ministre w’Intebe yagezaga ku Nteko raporo kuri NST1

Ikinyamakuru Virunga today kibona ko mu mvugo z’iyi ntumwa ya rubanda hagaragaramo kudashyira mu gaciro ndetse n’ubumenyi buke mu ikoreshwa rya za cameras zimukanwa zishyirwa ku mihanda.

Koko rero ikiba kigamijwe na Police igihe ishyira izi camera ku muhanda, ni ugutahura abashoferi i baba bari mu makosa anyuranye akorerwa mu muhanda cyane irenza ry’umuvuduko, igikunze gutera impanuka mu muhanda. Birazwi ko igihe umushoferi yaramuka amenye aho izi cameras zihererey yahita agabanya umuvuduko kugeza igihe arenze aho iyi camera ishobora kumufatiraho amakuru, ubundi akongera kuzamura umuvuduko.

Uretse n’izi cameras, biramenyerewe ko iyo abapolice ba traffic bari ahantu runaka mu muhanda, bagenzura ibinyabiziga, abashoferi bagenda bahana ibimenyetso, amasiri bagamije guhanahana, amakuru y’aho police iherereye, uwahawe amakuru yamara kuharenga agakomeza mu makosa ya mbere. Aya makuru kandi iyo bayahawe, hari abahitamo guhindura ibyerekezo igihe babona hari ibyo batujuje (assurance, controle), bityo bagakomeza mu makosa yabo, nta mpungenge yo guhura na police.

Ni ibintu byumvikana rero ko igihe cyose izi cameras zashyirwa hagaragara, nta banyamakosa bafatwa kuko bajya bazigeraho bakitwararika, raporo ivuye mu makosa agaragara mu mihanda, akagaragaza abashoferi bo mu Rwanda nk’abatagatifu.

Ibyo gukoresha camera zitagaragara hagenzurwa amakosa y’abashoferi, biboneka no mu bihugu byateye imbere. Nko mu gihugu cy’Ubufransa, bafite itegeko rigenga ibijyanye n’uumutekano imbere mu gihugu, ( code de la securite interieure), mu ngingo yaryo ya L241-1 bavuga ku ikoreshwa rya za camera zitabonwa ku mihanda. Muri iri iyi ngingo, bemeza ko ikoreshwa ry’izi camera ryemewe kandi ko zikoreshwa n’abapolisi bafite ibimenyetso byahishwe( ex: vehicules banalisés) cyangwa bambaye imyenda ya gisivile, bakagira inshingano zo gufata amashusho ngo haboneke ibimnyetso ku bishe amategeko y’umuhanda.

Kimwe no mu Rwanda, mu gihugu cy’Ubufransa, abapolisi bakoresha camera zihishe kugira ngo batahure ibyaha bikorwa n’abashoferi bakoresha imihanda

Impamvu yo gukoresha camera zitagaragara rero zirumvikana, ahubwo ikibazo cyaba ari ukumenya niba hari amategeko dufite mu gihugu cyacu, yihariye, ku mikoreshereze ya za cameras muri rusange dore ko mu bihugu bimwe, gushyira cameras ahantu, mu iduka, mu kabare bisaba uruhushya rw’urwego rubishinzwe, uhawe uru ruhushya akiyemeza gukurikza amabwiriza yatanzwe harimo iyo kutabangamira ubuzima bwite bw’umuntu ( vie privee).

Tubabwire ko uretse kwinubira izi cameras zihishwa mu myumbati, iyi ntumwa ya rubanda yumvikanye yibaza n’ibindi bibazo bitari bikwiye kwibazwa n’ushinzwe gushyiraho amategeko. Muri ibyo bibazo hakaba harimo aho yibaza ugomba kubaza police amakosa yakoze kandi izi neza ko urwego rukuriye police ari Ministere y’ubutegetsi byongeye kandi akaba azi ko police y’igihugu ifite itegeko riyigenga, uko igenzurwa n’aho itanga raporo bikaba byakagombye kuboneka muri iryo tegeko.

Twifashishije

Article L241-1 – Code de la sécurité intérieure – Légifrance (legifrance.gouv.fr)

Umwanditsi

MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *