Politike

Sena y’ U Rwanda i Musanze: Bazinduwe no guhuza impande zishyamiranye, birangira baheje uruhande rumwe, hashidikanywa ku musaruro uzava muri ubwo buhuza.

Nk’uko twabiteguje abasomyi bacu igihe twakoraga inkuru ku makimbirane arangwa kuri ubu muri koperative Abizewe  y’abahoze batuye mu nkengero za Pariki y’ibirunga; Intumwa za Sena zakoreye uruzinduko mu karere ka Musanze, ku itakiki ya 25/07/2024, zigenzwa no kumenya imvo n’imvano y’aya makimbirane no gushakira hamwe n’abagize iyi koperative uko aya makimbirane yahoshwa burundu.

Amakuru make yizewe ikinyamakuru Virunga Today cyashoboye kumenya kuri urwo  ruzinduko, ni uko rwabaye ariko abarimo Nyiranahutu na bagenzi be bari bitabaje izi ntumwa za rubanda, bakaza guhezwa kubera atari abanyamuryango ba koperative nyirumutungo ukomeje gukurura amakimbirane mu micungiro yawo.

Haba harabaye kwitiranya imitungo ya Koperative Abizerwa n’imitungo ya Kopertive Abizerwa -Kinigi

Nk’uko Nyirabahutu umwe mu bavugwa muri aya makimbiranye ndetse akaba ari nawe witabaje Sena muri iki kibazo, ngo rugikubita igice cya Nyirabahutu na bagenzi be, cyahise gihezwa muri iyi mishyikirano kubera ko byaje kugaragara ko iyi mitungo yateye impagarara atari iya Koperative Abizerwa iyobowe na Nyirabahutu; Ko ahubwo ari iya Koperative Abizerwa-Kinigi ya Mukeshimana na bagenzi be.

Ibi bikaba byamaganirwa kure n’uyu Nyirabahutu wemeza ko ibyakozwe ari ukumwigiza inyumawe na bageni be kubera ko bari mu bakomeje kugaragaza ibibazo bikomeje kugariza bene wabo bimuwe mu nkengero za Pariki y’ibirunga.

Ikindi cyashoboye kumenyekana nk’uko Nyirabahutu yabibwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ni uko byagaragariye abasenateri ko ubutaka koperative yahaye ho ingurane Eric ari are 80 ( 8 000 m2) naho yo ihabwa are 9 ( 900 m2). Ibi biramutse ari impamo, bikaba byagaragaza ubuhendanyi bukomeye bwabaye muri iri gurana.

Amakuru yose kuri ibi bikekwa kuba uburiganya bwakorewe abagize Koperative abizerwa Kinigi, akazamenyekana mu myanzuro y’izi ntumwa za rubanda kuri ikikibazo. Gusa igitangaje ni ukuntu izi ntumwa za rubanda, zari zazanywe no guhuza impande 2, zahisemo kwima amatwi uruhande rumwe, kandi bizwi ko mu gukemura amakimbirane, icyambere ari ugutega amatwi abakwiyambaza nta numwe uhejewe,  umwanzuro wo kubaheza ukaba waragombaga gufatwa, impande zombi zihari zimaze gusobanurirwa impamvu y’icyo cyemezo. Ibi bikazanatuma imyanzuro izava muri uru ruzinduko ishobora gukemangwa cyane ko abari bitezwe gutanga amakuru yizewe bahejwe.

Ikibazo cy’uburiganya Eric yakoreye Koperative Abizewe-Kinigi  ni agace k’ubusabusa k’ibibazo uruhuri byugarije abakuwe mu nkengero za Pariki

Nk’uko Nyirabahutu yabitangarije ikinyamakuru Virunga Today, imibereho y’abakuwe mu nkengero za Pariki ubu iteye agahinda kubera ko benshi muri bo ubu batunzwe no gusabiriza no kwiba iby’abaturanyi baba bahinze. Ubu bujura bishoramo kubera kubura ibibatunga, bubakururira ibibazo bikomeye ku buryo hari n’abicwa n’inkoni z’abarinzi b’imyaka, abandi bagafatirwa mu cyuho bagakatirwa n’inkiko benshi bakaba bafunzwe kubera ubu bujura.

Ibyerekeye n’amacumbi yabo nabyo ni ingorabahizi, kuko kubera ikibazo cy’itaka ryo guhomesha, benshi muri aba bakuwe muri pariki, bibera mu nzu zitwa Kiramujyanye, zigizwe n’ibiti bishinze gusa bigasakazwa amabati nayo ashaje ahitisha amazi y’imvura mu mpande zose.

Urubuga Bagarama Tv, ruherutse kugaragaza amashusho y’izo nzu  ziteye ubwoba, aho bene zo batangarije iki kinyamakuru ko abayobozi b’inzego z’ibanze babatereranye mu bibazo byabo, bakaba barangiwe no gushyirwa k’urutonde rw’abakeneye kubakirwa.

Nyurabahutu kandi yanabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko abana babo benshi muri bo badashobora kwiga neza kubera kubura amikoro yo kuba bagura imyenda yo kwigana ndetse n’ibikoresho by’ishuri. Ibi bikaba byaranemejwe n’abaganiriye na Bagarama Tv, harimo abahoze ari abanyeshuri bemeje ko baretse ishuri kubera ikibazo cy’amikoro.

Arangiza Nyirabahutu, yatangarije Virungatoday ko bakomeje gutangazwa n’imibare itariyo igaragaza ko abakuwe mu nkengero za Pariki babayeho neza nyamara imibereho yabo ikomeje kujya mu kaga, akaba akeka ko Umukuru w’Igihugu yaba atazi imibereho mibi babayemo bitewe n’izi raporo.

Ikinyamakuru Virunga Today, cyamenye ko uretse aha mu Kinigi havugwa imibereho mibi ,aba bahoze batuye inkengero za Pariki babayemo, no mu yindi mirenge nka Nyange, Rugarama, Cyanika, aha naho, abahoze batujwe mu nkengero za Pariki bakomeje kugaragara mu bikorwa by’ubujura n’ubugome biterwa n’ubuzima bubi babayemo, ibyo bakora bikaba bigaragara nk’ubwiyahuzi.

Icyo ikinyamakuru Virunga Today cyibaza ni ibi:

  1. Ni gute intumwa za rubanda zahabwa amafranga ya mission ngo zije gukemura akabazo gato k’amakimbirane k’umurima wa are 80 ( inzira banyuzemo bakemura ako kabazo nazo zikaba zikemangwa), inzego z’ubutabera zirimo abunzi zashoboraga gukemura ku buryo bworoshye, bukarenza ijisho ku kibazo gifite uburemere cy’imibereho mibi aba bakuwe mu nkengero za Pariki babayemo?
  2. Ko bizwi ko buri mwaka RDB igenera igice kimwe cy’amafranga ava mu bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’ibirunga, ibikorwa biteza imbere abaturiye iyi pariki, byagenze bite ngo aba baturage bagize uruhare rukomeye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iriya pariki, bibagirane muri gahunda zishorwamo aya mafranga?
  3. Buri mwaka nanone, mu ngengo y’imari y’uturere turebwa n’iki kibazo haba harimo amafranga ageneye kwita ku baturage bari mu bukene bukabije ari nako imishinga irimo VUP n’Ubudehe ishyirwamo amafranga nanone ahagije yita ku batishoboye, byagenze bite rero, ngo inzego z’ibanze zitashyira aba baturage mu bagomba gufashwa ngo bibavane muri ubu bukene bukomeje kubugariza.

Kubera ibi byose tuvuze, ikinyamakuru Virunga Today kibona ko hakwiye gushyirwaho umushinga wihariye wakwibanda ku mizamukire y’aba Banyarwanda ikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye, abashakashatsi nabo bakazazagaragaza impamvu nyakuri iki gice cy’abanyarwanda gikomeje kugarizwa n’ibibazo uruhuri, dore ko hari n’abemeza, ko aba baturage baba aribo ba nyirabayazana b’ibibazo bibugarije kubera badakozwa ibijyanye byose n’iterambere,!

Ikinyamakuru Virunga Today, gisanga ko atari ibyo, aba baturage bazakomeza kuba umutwaro kuri Leta izashinjwa kubaheza mu iterambere ndetse no ku baturanyi babo, bazakomeza guhura n’ibikorwa byakwitwa iby’ubwiyahuzi bidasiba kugirwamo uruhare n’aba baturanyi babo.

Cecile na bagenzi be biyambaje intumwa za rubanda mu kibazo cy’ubwambuzi bagiriwe birangira bahejwe mu ikemura ry’icyo kibazo
Ikibazo cy’ubwambuzi bakorewe na Eric ni agace k’ubusabusa ugereranije n’ibibazo byugarije abakuwe ku nkengero za Pariki y’ibirunga

 

Uyu mukobwa aremeza ko yaretse ishuri kubera kubura amikoro ( photo Bagaramam Tv)

 

Hari ababona ari byiza ko abasenateri bitabiriye kuza kureba ikibazo cy’ubutaka bwigaruriwe na Eric, ariko ko byari bibe byiza kurushaho, iyo izi ntumwa za rubanda zigomwa zigakora urugendo rutageze ku minota icumi mu modoka nziza bafashijwe kugura, bagakubita ijisho ku miterere y’inzu ziswe ” Kiramujyanye”, inzu abacumbitsemo bashobora kuribwa isaha n’isaha n’inyamaswa zirimo imbwa

Uyu aremeza ko igihe cyose bagiye basaba ubufasha bwo kubonerwa icumbi, inzego z’ibanze zagiye zibamaganira kure

Inkuru bifitanye isano

Musanze: Rurageretse hagati y’abanyamuryango ba Koperative Abizerwa y’abahejejwe inyuma n’amateka bapfa ikibazo cy’ubutaka bemeza ko bambuwe ku bw’amaherere n’uwitwa Eric.

Umwanditisi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *