TB-Muhoza (Musanze): Barakariye Leta ku kuba yarakubye incuro zirenga eshatu amafranga y’igarama nyamara ari ikiguzi cya services za Rwiyemezamirimo kiri hejuru.
Ingano y’amafranga yakwa nk’igarama abagana urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, bo bemeza ko ari menshi, yatumye bibaza niba hari itegeko rishya ryongereye amafranga y’amagarama mu nkiko zo mu Rwanda. Umwe mubaganiriye na Virunga Today nawe waciwe aya mafranga, akanemera gufatwa amajwi, yagaragaje imiterere y’iki kibazo, icyatumye umunyamakuru wa Virunga Today yihutira kujya gushaka amakuru y’impamo kuri iki kibazo.
Bakwa ibihumbi mirongo itatu na bitanu harimo ibihumbi icumi by’igarama n’ibihumbi makumyabiri na bitanu kuri service zirimo n’izo umukiriya aba adakeneye.
Nk’uko yari yarangiwe n’umuturage wamugejejeho iki kibazo, umunyamakuru wa Virunga Today yerekeje ku cyicaro cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ahakorera service z’Irembo ari nazo ziha services abagana urukiko rw’ibanze.
Umukozi yahasanze,yamuhaye uburenganzira bwo gufotora tarif y’ibiciro aboneraho no kumubaza ibibazo bijyanye na service atanga byinshi muri byo akaba atarashatse kubisubiza umunyamakuru, amugira inama ko yazibariza boss we, dore ko na nimero za Boss zabonekaga kuri quittance wa muturage yari yishuriyeho, quittance umunyamakuru yari yitwaje.
Ku kibazo cyo kumenya niba sevirvise yo gukora imyanzuro abifitiye uburenganzira kandi atari avoka, n’icyo kumenya niba yarize ibijyanye n’amategeko, uyu mukobwa yashubije ko ariho akirangiza kaminuza mu ishami ry’amategeko ko ibyo kumenya niba abifitiye uburenganzira yazabibaza umuyobozi we.
Ku bibazo bindi umunyamakuru yamubajije harimo icyo kumenya impamvu ari uwikoreye imyanzuro ndetse n’uwo bayikoreye bose bacibwa amafranga amwe, ikibazo cyo kumenya impamvu uwiregura n’utanga ikirego nabo badacibwa amwe, nta gisubizo uyu mukobwa yatanze.
Yifashishije nimero ya fone ya rwiyemezamirimo, umunyamakuru yamwoherereje ubutumwa bugufi, maze amubaza impamvu ibiciro bye biri hejuru, none ibi bikaba bituma abagana urukiko bijundika Leta; Uyu yasabye umunyamakuru kumubwira abishyuye aya mafranga kuko ngo we atazi uwatse aya mafranga. Umunyamakuru yahise amwereka ya quittance maze kuva ubwo ntiyongera gushaka kuvugisha umunyamakuru.
Ikinyamakuru Virunga Today kizirikana ko hari imyanzuro yoroshye gukora harimo nk’isaba kwandukura uwitabyimana mu bitabo by’irangamimere ( ari nayo uyu muturage yarimo ashaka), ariko nanone ntiyumva ukuntu umuntu utabikora kinyamwuga yahitamo kurihisha iyi service ku mugaragaro cyane ko nta n’amasezerano akorwa hagati y’impande zombi.
Naho ku bijyanye nuko igiciro cya servise ari kimwe k’ukorewe imyanzuro n’uyizaniye, nabyo ni ikibazo kuko bisa naho abakiriya bashyirwa ku gitutu bagahatirirwa gukorerwa iyi myanzuro kandi bashoboraga kuyikorera ari nako bagabanyirizwa ikiguzi cya service.
Benshi mu bagana urukiko bazi ko iyi service ari iy’uruko rw’ibanze rwa Muhoza
Nk’uko bigaragara mu kiganiro uwaje gusaba ubuvugizi yagiranye na Virunga Today, we kimwe na benshi mu bagana uru rukiko bazi ko service bahabwa ari iy’urukiko, akaba ariyo mpamvu uyu muturage asa n’uwarakariye Leta we yemeza ko ariyo yazamuye amafranga y’igarama rikava ku mafranga ibihumbi icumi bikagera kuri 35 000.
Uku gusa n’uwiharira isoko ry’abagana uru rukiko bikaba rero bishobora kuba ariyo mpamvu ibiciro by’uyu rwiyemezamirimo biri hejuru. Iki ninacyo cyatumye umunyamakuru wa Virunga Today ashaka amakuru ku giciro cy’izi service ahandi zitangwa mu mujyi wa Musanze, maze nubwo batamuhaye amakuru yuzuye, bamugaragariza ko bazi neza ko abakorera ku rukiko baca amafranga y’ikirenga dore ko nko ku bijyanye no guteza kashe mpuruza, k’uwitwa Vincent ukorera mu nzu yo kwa Gasore, asaba ibihumbi bitatu magana atanu naho ku irembo ryo ku rukiko rw’ibanze ho bakaka bitanu.
Virunga Today kandi yamenye ko ibyo bita gutanga ikirego, ari ukwinjiza amakuru y’umukiriya muri systeme yitwa IECMS inkiko zikoreramo, imirimo yakagombye kwishyurwa akaba ari iya sekretariya isanzwe, itakagombye kwishyurwa arenze ibihumbi bitatu, ku muntu wizaniye imyanzuro.
Wabaza muri Minijust kuko nibo basinyana amasezerano na rwiyemezamirimo nyirirembo.
Umnyamakuru ariko yakomeje gushaka uburyo yabona igisubizo gikwiye ku bamutumye maze yegera Umukozi w’urukiko rw’ibanze rwa Musanze amubaza kuri iyi mikorere ya Rwiyemzamirimo. Uyu mukozi yamubeiye ko ntaho urukiko ruhurira na Rwiyemezamirimo, ko bo icyo bagenzura ari ukureba niba hari quittance y’ibihumbi 10 kandi ko bahita babibona muri systeme. Yongeyeho ko niba ashaka kumenya imiterere y’iki kibazo, yabaza mu rukiko rw’ikirenga cyangwa muri minijust kuko aribo bakora amasezerano na ba rwiyemezamirimo.
Mubutumwa bugufi yohererej umuvugizi w’inkiko Bwana Mutabazi Harrison, umunyamakuru yamugejejeho iki kibazo gishobora gutuma abagana urukiko bijundika Leta, uyu muvugizi yamugiriye inama yo kubaza iki kibazo muri Minijust, kuko aribo basinyana amasezerano na ba rwiyemezamirimo. Icyokora uburyo bwose uyu munyamakuru yagerageje ashaka abo muri Minijust ntibwamushobokeye dore ko nimero zigaragara kuri website yabo zititaba ndetse n’ubutumwa bugufi sms bwoherejweho ntibusubizwe.
Ku bijyanye n’iki kibazo Virunga Today isanga hari ibikwiye gusobanuka.
- Hakenewe kumenya impamvu uyu rwiyemezamirimo azamura ibiciro ku buryo bukabije ugeraranije n’abandi batanga servise nk’ize ndetse bigasa naho yishyuza service aba atakoze ( uwazanye imyanzuro n’utayizanye bishyuzwa kimwe) ibyafatwa nk’ubujura, hakibazwa nanone niba mu masezerano akorwa hatagaragazwa ibiciro ntarengwa y’izi service.
- Niba kandi Minijust itifuza ko abaturage bakomeza kwitiranya service z’urukiko n’iz’abantu ku giti cyabo, nireke gutuza mu nyubako service za ba rwiyemezamirimo na serrvise z’inkiko, ahubwo abaturage bamenyeshwe ahatangirwa izo servvise nk’uko bimeze ku zindi service z’irembo zatangirwa hirya no hino mu gihugu; Bitabaye ibyo abaturage bazakomeza kurakarira Leta kandi ari ikibazo cya service abaturage batishimiye za ba Rwiyemezamirimo.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel