TGI Musanze: Hasomwe urubanza Musanganya Faustin aregamo Ines Ruhengeri kumwirukana binyuranije n’amategeko
None kuwa 13/01/2025, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza Musanganya Faustin yaregagamo Ines Ruhengeri mu izina ry’uyihagarariye imbere y’amategeko ariwe Mgr Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, ku bwo kumwirukana mu banyamuryango ba Ines binyuranije n’amategeko agenga uyu muryango.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rukaba rwemeje bidasubirwaho ko Musanganya yahohotewe igihe yirukanwaga binyuranije n’amategeko agenga uyu muryango uharanira inyungu rusange, ruhita rutegeka Ines Ruhengeri kumwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 21.5.
Inkuru irambuye mu kanya.
Umwanditsi: Rwandatel