Uburezi: Akarere ka Kicukiro kahagaritse coaching hibazwa icyo aka Musanze gategereje ngo gahagarike akajagari ka za coaching zishyira ubuzima bw’abana mu kaga
Mu ibaruwa ye yo kuwa 20/01/2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yandikiye abayobozi b’ibigo by’amashuri abarizwa muri aka karere, yabasabye guhagarika coaching mu mashuri no gushyira imbaraga muri Remedial Program, programe yashyriweho kwita ku bana bagaraje intege nke mu masomo anyuranye, ikazakorerwa kuri buri kigo cyo mu gihugu cyacu, hitabwa ku basoza ibyiciro by’amashuri abanza n’iby’ayisumbuye.
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, uyu muyobozi yavuze ko ahereye ku bugenzuzi butandukanye bwakorewe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Kicukiro, haba mu mikorere, mu myigire no mu myigishirize mu mashuri; asabye aba bayobozi kwirinda no guhagarika imikorere idakwiye imaze kugaragara kuri bamwe mu barimu aho bajya kwigishiriza abanyeshuri mu miryango yabo n’ahandi bashaka.
Uyu muyobozi akomeza yemeza ko iyi mikorere ari imbogamizi ku ireme ry’imyigire n’imyigishirize aboneraho kubasaba ko ahubwo bashyira imbaraga muri programme ya Remidial programm yashyizweho na Ministere y’uburezi.
Mu kurangiza, uyu Muyobozi yasabye aba bayobozi ko bahagarika ibyo kwakira amafaranga atangwa n’ababyeyi mu ntoki ngo kuko bibangamira imicungire y’umutungo w’ibigo bayobora.
Ntabwo Virunga Today yashoboye kumenya impamvu nyamukuru z’iki cyemezo cya Meya wa Kicukiro, wahisemo gusaba ihagarikwa ry’iyi mikorere kandi bizwi ko benshi mu babyeyi bo mu mujyi wa Kigali bafite amikoro bahitamo kwitabaza iyi coaching ngo abana babo bafashwe gusubira mu masomo. Gusa muri iyi minsi kuva aho ikigo NESA gihisemo kujya gitangaza uko ibigo by’amashuri birushanwa mu bizamini bya Leta, byinshi mu bigo byatangije izi programme bigira ngo birebe uko bitakongera kuza mu myanya ya nyuma.
Muri Musanze, coaching irenze kuba ibangamira imyigishirize n’imyigire bifite
ireme, ahubwo ni igikorwa cy’ubugome gikorerwa abana, ababikora barenze ku itegeko rirengera abana
Nk’uko Virunga Today imaze iminsi ibigarukaho, mu karere ka Musanze naho hagaragaye gahunda coaching zateguriwe abana. Ibi abayobozi b’ibigo bagiye babikora bamaze kumvisha abayeyi ko nta bundi buryo bwaboneka bwo kuzamura ireme ry’uburezi ku bigo bayobora uretse gukoresha izi coaching zitegurwa mu masaha atari aya masomo, maze ababyeyi basabwa kugira icyo bigomwa kugira ngo izi gahunda zitunganywe. Ibi ariko bisa naho byajemo ibimeze nk’ubumamyi kuko nko kigo cya Bukane,abana bari basanzwe biga muri double vacation ( gusimburana mu gitondo na na nyuma ya saa sita) basabwe kuriha amafranga ngo bahabwe uburenganzira bwo kwiga umunsi wose, ibikurura akajagari ko mu rwego rwo hejuru mu myigishirize.
Ibi ariko bisa naho kitari ikibazo gikomeye kuko bisa n’aho ibi byakozwe byumvukanyweho n’ababyeyi, ahubwo ikibazo cyaje kuvuka ni uko aba bana baje gutegekwa kubyuka mu masaha y’igicuku, ngo bashobore kwitabira iyi gahunda. Nk’uko Virunga itasibye kubigaragaza, iyi mkorere ishobora gushyira ubuzima bw’aba bana mu kaga kuko muri iri joro bashobora guhuriramo n’abagizi ba nabi cyangwa ibikoko byiganjemo imbwa zo mu bihuru zitahawe urukingo.
Akarere kaba karabwiye abayobozi b’ibigo kwima amatwi ibya Virunga Today ngo isanzwe irangwa na byacitse
Igitangaje ariko muri ibyo, nuko incuro nyinshi Virunga Today yagiye itabariza aba bana ku buyobozi bw’akarere ngo bube bwahatira aba bayobozi b’ibigo guhagarika ibyo kubyutsa aba bana mu rukerera, ubu buyobozi bwagiye bwinumira, ntibugire icyo bukora kuri iki kibazo, ahubwo abana bakarushaho kubyutswa kare iya rubika ndetse n’umubare w’abashyirwa mu kaga ka coaching urushaho urushaho kwiyongera.
Andi makuru Virunga Today yamennye, ngo nuko akarere kaba karahumurije umwe mu bayobozi wari uje kwishinganisha ku karere kubera iterabwoba akomeje gushyirwaho n’ikinyamakuru Virunga Today kubera iki kibazo cy’abana babyutsa mu gicuku, , kakamubwira ko yakwima amatwi ibyo Virunga ivuga kuko isanzwe izwiho kuba biracitse, akikomereza gahunda ze zo kubyutsa abana b’impinja igicuku, abana bakagombye guhabwa igihe cyo kwitabwaho n’ababyeyi babo ndeste ari nako uyu muyobozi yikomereza gahunda yo gukora ubujura bwo kwishyuza ababyeyi servise zo kwigisha abana igihugu gitangira ubuntu.
Kuri ibi byose, Virunga Today ikaba idateze gutezuka ku mugambi yihaye wo gutabariza aba bana bakomeje guhohoterwa akarere karebera, ikaba yizera ko akarere kazageraho kagashyira mu gaciro maze ibyo kubyutsa aba bana bigacika burundu cyane ko noneho hashyizweho programme ya Remedial yakagombye gukuraho aka kajagari ndetde no gukura uyu mutwaro wa coaching ku babyeyi dore ko Leta ariyo izishyingira ishyirwa mu bikorwa by’iyi programme.
Akarere ka Kicukiro kabonye ingaruka mbi za coaching ku myigishirize n ku myigire y’abana karayihagarika, aka Musanze ko gahumuriza abayikora barenze no ku itegeko rirengera abana.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel