Politike

Umujyi wa Musanze: Batatu ba Mbere mu bacuruzi bafite ibikorwa bihambaye

Umujyi wa Musanze ukomeje kwaguka no kuryohera ijisho abawugana. Bimwe mu bituma uyu mujyi ukomeje kuba mwiza ni ibikorwa by’abikorera ku giti cyabo bagaragara mu bikorwa byinshi by’ubushabitsi harimo gutwara abantu n’ibintu, ibikorwa by’amahoteli n’ubukerarugendo, service zinyuranye, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petrole…. Virunga today muri ya gahunda yayo yo kubagezaho urutonde rw’abigaragaza mu bice binyuranye by’ubuzima bw’abanyamusanze, yabazaniye urutonde rw’abacuruzi 3 ba mbere bafite ibikorwa bihambaye by’ubushabitsi mu mujyi wa Musanze.
1.HABYARIMANA Pierre
Uyu mugabo arazwi cyane mu bikorwa by’amahoteli n’ubukerarugendo kuko niwe nyiri amahoteli abiri azwi mu gihugu cyose; Hotel Classic iherereye Kicukiro mu mujyi wa Kigali na Classic Lodge Resort iherereye mu Karere ka Musanze, zombi zikaba zifite inyenyeri 4. Ni nawe nyirinyubako ndende irimo kuzamurwa mu mujyi wa Musanze, ahari hasanzwe iduka rye ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi. Abazi neza uyu mucuruzi bemeza ko ubukire bwe abukomora kuri ubu bucuruzi bwa quincaillerie yigaragajemo, Genocide yakorewe abatutsi igihagarikwa muri 94, naho ngo mbere yaho, ibikorwa bye by’ubucuruzi byari biciriritse kuko byarimo n’ubucuruzi bw’umunyu w’igikukuri.

Hotel Classic iherereye Kicukiro Kigali
Classic Lodge Resort iherereye Nyakinama -Musanze
Umuturirwa wa Habyarimana Pierre uzamurwa mu mujyi wa Musanze

2.NSHIMIYIMANA Balthazar

Bwana Nshimiyimana Balthazar

Nshimiyimana Balthazar ni umucuruzi kimenyabose mu mujyi wa Musanze kubera ibikorwa bye byamamaye mu ishoramari ririmo gutwara abantu n’iby’amahoteli n’ubukerarugendo. Koko rero uyu bakunze kwita Nshima niwe nyiri Company Virunga Express ifite uburambe burenga imyaka 20 mu bikorwa byo gutwara abantu. Ibikorwa by’amahoteli n’ubukerarugendo byo abikorera muri Hotel iri rwagati mu mujyi wa Musanze; Virunga Hotel, ifite intera y’inyenyeri 4. Nshmiyimana kandi ninawe uhagarariye ibikorwa bya Mtn byose byo mu ntara y’Amajyaruguru.
Nk’uko yabitangarije umunyamakuru Epa ndungutse mu kiganiro Kazi ni kazi, Nshimiyimana asa nawe n’uwatangiriye ku giceri cya mirongo itanu, kuko mbere y’uko aza gushakisha ubuzima mu mujyi w’icyahoze cyitwa Ruhengeri, yari umutayeri ku ivuko ahitwa Kinyababa-Butaro, ndetse akaba yaranyuzagamo akajya gushaka ibicuruzwa birimo amasabune mu gihugu cya Uganda ( Gisoro), akabizana mu Ruhengeri, benshi mu bazanaga ibi bicuruzwa, bikaba bizwi ko babizanaga ku buryo bwa forode.

Virunga Hotel iherereye mu mujyi rwagati wa Musanze
Imodoka za Virunga Express zigera mu mpande zinyuranye z’ U Rwanda

3.MAGANYA OMARA ( MUJOMBA)
Uyu bakunze kwita Mujomba, azwi cyane mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri petrole aho afite amastation menshi hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bihugu by’abaturanyi. Imwe muri zi station izwi cyane n’iherereye hafi y’ibiro by’umurenge wa Muhoza, ahari n’inyubako ndende y’uyu musaza ibarizwamo services zinyuranye.

Abazi neza uyu Mujomba bemeza ko nawe ubushabitsi bwe bwatangiriye ku bikorwa bicirirtse birimo ubukanishi bw’imodoka mu kagaraji gato yakoreraga mu mujyi wa Ruhengeri, nyuma gato y’ihagarikwa rya Genocide yakorewe abatutsi, muri 1994.

Umuturirwa na Station ya Essence bya Mujomba mu mujyi wa Musanze

Mujomba ni umuyoboke w’idini ya Islam, akaba yaranakunze kugaragara mu bikorwa by’ubugiraneza bitegurwa n’ishyirahamwe ry’abayislamu mu mujyi wa Musanze, muri ibyo hakaba harimo umudugudu wubatswe aho bita munsi ya groupement, hifashishijwe amafranga ye ku giti cye.

Umwanditsi: MUSEMMA

n

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *