UMUJYI WA MUSANZE: Ahantu 10 hahesha isura itari nziza umujyi mwiza wa Musanze
Abantu benshi bakomeje gutangarira iterambere mu nzego zinyuranye bikomeje kuranga umujyi wa Musanze cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa remezo. Inyubako nziza zikomeje kuzamurwa muri uyu mujyi, amasoko 2 yubatswe k’uburyo bugezweho, ukwagukira mu bice byari bisanzwe bikikje umujyi wa Musanze hakurikijwe igishushanyo gishya cy’umujyi wa Musanze, byinsi mubituma uyu mujyi benshi bakomeza kwemeza ko ariwo wa kabiri kuri Kigali, mu bunini ndetse no mu bwiza.
Icyokora ngo nta mwiza wabuze inenge, ikinyamakuru Virunga Today, mu bucukumbuzi bwayo, yatahuye ahantu hanyuranye hahesha isura itari nziza uyu mujyi mwiza wa Musanze. Inkuru ikurikira.
1.Mu marembo y’umujyi utururi tw’amazu two mu gihe cya gikoloni
Utu tuzu turi neza neza usohoka cyangwa winjira mu mujyi wa Musanze mu cyerekezo cya Kigali. Nubwo utu tuzu dushyizweho ikimenyetso cya Towa, abaturiye umujyi wa Musanze n’abawusura bakomeza gutangazwa ni uko ubona nta gahunda yo gukuraho utu tuzu kuko nk’igihe twahasuraga, twasanze turimo guterwa amarangi.
Utu tuzu umuntu yafata n’ikirango cy’umujyi wa Musanze mu rugero rumwe nka tour Eifel kuri Paris, dukomeje guhesha isura itari nziza uyu mujyi, abashinzwe imitunganyirize y’uyu mujyi bakaba bakagombye gushyira mu byihutirwa ibyo kwimura abatuye muri utu tuzu.
2.Umuhanda Clinique du Mont Nyamagumba-Bralirwa
Uyu muhanda niwo wonyine wasigaye muri kariya gace udashyizwemo kaburimbo kandi wegereye umuhanda munini Kigali-Musanze. Ibihe by’imvura nyinshi ndetse n’iby’izuba ry’impeshyi biha isura mbi umujyi wa Musanze kubera ibyondo n’ivumbi biba biharangwa
3. Ahacururizwa ibikoresho byashaje inyuma y’isoko rishya kariyeri
Hateje isura mbi kubera imiterere y’aha hacururizwa ndetse n’umwanda ugaragarira buri wese uba uri ku bihacururrizwa harimo amabati yashaje, intebe n’ibindi bikoresho binyuranye, bimwe muri byo ubon ako byari bikwiye kujugunywa muri iyarara. Kuba ryegereye isoko rishya ryiza rya kariyeri, bizarushaho gutera ihurizo ubuyobozi bw’akarere dore ko biruhije kubonera abakorera aha ahandi ho gukorera kandi ryitabirwa na benshi mu batuye uyu mujyi.
4. Igice gituwe hafi n’amasoko y’umugezi wa Kigombe, aharebana na EAR Shyira
Aha hantu mu gihe gishyize havuzwe ko hagiye gushyirwa ikiyaga karemano cya Musanze, ariko amakuru ariho ni uko uyu mushinga wadindiye, hakaba hakomeje kwibazwa akazoza k’abaturiye aha kubera ko bigaragara ko hafite imiterere nk’iy’igishanga, umushinga wonyine wakagombye kuhakorerwa akaba ari ukuhatunganya ubuhumekero bw’umujyi.
5. Ishyamba riri inyuma ya RSSB, ugana kuri gereza
Iri shyamba ubwaryo ntacyo ritwaye ku bwiza bw’umujyi, gusa kuba rititabwaho, ryarabaye ikigunda, abakeneye ubwiherero bose akaba ariho bahitamo kwiherera, bitera ikibazo gikomeye cy’umwanda muri kariya gace.
6. Ikizungu
Aka n’agace kabanje guturwamo n’abifite kuva Musanze yahangwa. Gusa muri aka gace haracyagaragarmo utuzu two mu gihe cyo hambere dushaje ndetse n’ibibanza bitarubakwa biha isura y’igihuru iki gice kirimo ibiro by’Akarere ndetse n’Amahoteli meza abereye Musanze. Hakomeje kwibaza impamvu akarere gahitamo gutunganya uduce turi kure y’umujyi nyirizina Kandi iki gice gikomeje kugaragaramo ibisigara n’utu tuzu tutakijyanye n’igihe.
7. Chantiers zanze kuzura
Mu mujyi wa Musanze hari chantiers zimaze imyaka n’imyaka zitegereje ko zakuzuzwa ariko nanubu. Muri zo izwi cyane ni iy’I Hotel yari itegenijwe kuzubakwa munsi ya Hotel La palme, aharebana na Hotel Muhabura. Ibibati bishaje bizitiye iyi chantiers, mu marembo y’aya mahotels akunze gusurwa na ba mukerarugendo basura ingangi. Indi chantier ni iri aho bita ku magare, aho inyubako yagombaga kuzamurwa mu kibanza kirimo na Station ya essence yaheze aho, ikigaragara akaba ari inking zagombaga kuzamurwaho iyo nyubako.
8. Aho bita Kuri Taramabuno
Ni agace kegereye aho Rado Energy ikorera,ahagaragara ko hahoze ikizu gishaje cyaje gusenyuka. Buri gitondo hateranira abantu banyuranye ababa bakeneye akazi k’ubwubatsi, hafi aho haba hari amakara, ibijerekani bishaje, amacupa,…m byose bigaragara mu mwanda ukabije. Abacururiza hano ibyo bikoresho, babwiye Virunga Today ko bimiriwe aha bavanywe hafi y’isoko rishya rya carriere kubera ko akarere katifuza uyu mwanda hafi y’isoko ry’icyitegererezo. Aha umuntu akaba yakwibaza yaba ari muti ki, kwimura umwanda mu gace runaka ukawerekeza mu kindi gice cy’umujyi ncyo gikeneye umucyo.
9.Rwebeya
hi
Uyu muhora unyuramo amazi ava mu birunga watunganyijwe ku gice cyawo kiri rwagati mu mujyi wa Musanze ku nkunga ya Banki y’Isi, ibikorwa byo kuwutunganya gitwara arenga miliyari 2. Kuri ubu uyu muhora, ku gice cyawo cyagereye ikiraro cya Yaounde, hazamutse ibihuru bitwikira uyu muhora ku buryo niba nta gikozwe ngo aha hakorerwe amasuku, hanakorwe ubusitani, aha hazaba indiri y’abajura ndetse n’ibikoko by’ubwoko bwose bishobora kuzajya byibasira abahanyura cyangwa abahaturiye.
10.Ibihuru ku nkengero Z’ikibuga cy’indege
Aha hahoze hakoreshwa mu buhinzi bw’imyaka irimo ibirayi. Kuri ubu ntihagikoreshwa none ubu hahindutse igihuru n’ibigunda ku buryo byakorohera abagizi ba nabi kwihishamo
Umwanditsi:MUSRMMA