Politike

Umunsi mpuzamahanga  wahariwe amakoperative: Umuyobozi wa w’Ikigo cy’Igihugu rushinzwe Amakoperative  yagaragaje ibikomeje gukorwa kugira ngo koperative zikomeze zubake ejo  hazaza heza kuri bose.

Kuri uyu wa gatanu taiki ya 11/10/2024, mu karere ka Musanze hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, bukaba bwari bubaye ku ncuro ya 101 wizijwe mu rwego rw’Isi no ku ncuro ya 29 wizihijwe mu gihugu cyacu mu nsanganya matisko igira iti: “Koperative yubaka ejo hazaza heza kuri bose”

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo abakuru b’intara bose n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali,  abanyamabanga bahoraho muri za ministere y’inganda n’ubucuruzi n’iy’ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’abayobozi bamwe b’uturere.

Uyu ukaba wabaye umwanya ku banyamuryango b’amakoperative  baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu n’abafatanyabikorwa babo, wo kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu iterambere ari nako bafatira ingamba ku  ibibazo bikomeje kugariza koperative zabo.

Mu ijambo ry’ikaze ry’Umuyobozi w’akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien, yagaragaje uruhare koperative zibarizwa muri aka karere ziganjemo iz’ubukerarugendo  zikomeje kugira mu iterambere ry’aka karere.

Yagize ati :  “Akarere ka Musanze ni ak’ubukerarugendo gafite amakoperative asaga 449 yibumbiyemo abanyamuryango bagera ku bihumbi mirongo irindwi n’umunani(78.000) bafite kandi ubwizigame bukabakaba miliyoni magana arindwi mirongo irindwi n’umunani (778.000.000 frw) ndetse ayo makoperayive akaba acunga amafaranga asaga miliyari enye (4.000.000.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda. Dufite kandi Koperative y’abatwaza ba mukerarugendo bagera kuri 700 n’imirenge SACCO igera kuri 15 ifite ubwizigame busaga miliyari 5”.

Afashe ijambo rijyanye n’uyu munsi, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative ( RCA) Bwana Dr. Mugenzi Patrice  yerekanye ko kwibumbira hamwe muri koperative bitanga icyizere cy’ahazaza heza ku banyamuryango b’amakoperaive  ubwabo ndetse no ku Gihugu cyose.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo kugaragaza akamaro k’amakoperative harimo kwihutisha iterambere no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Bityo, birumvikana ko ibikorwa by’amakoperative bitagarukira ku banyamuryango gusa ahubwo ko bigera kuri buri wese, bigateza imbere abanyarwanda kuko ari nayo ntego nyamukuru  y’amakoperative”.

Mugenzi yakomeje avuga ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative cyishimira cyane uburyo gitanga service ku bakigana.

Yagize ati: “Muri serivisi ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative gitanga  harimo kwakira amakoperative no kuyaha ubuzimagatozi; Gutanga ubufasha mu by’amategeko aho ikigo gikurikirana imanza z’abantu banyereje cyangwa bakoresha nabi umutungo wa Koperative; Gukemura impaka n’amakimbirane byavutse hagati y’abanyamuryango cyangwa hagati y’amakoperative n’inzego z’ibanze no hagati y’amakoperative n’abantu ku giti cyabo; Gushakira ayo makoperative ubushobozi tutibagiwe no kuyakorera ubugenzuzi”.

Umuyoozi wa RCA yakomeje yemeza ko kuri ubu koperative zitakiri izo kureberwa ku bijyanye n’imibereho myiza gusa, ko ahubwo zireberwa  no mu bijyanye n’iby’ubukungu kuko bugomba gusigasirwa akaba ariyo mpamvu mu itegeko rishya rigenga amakoperative harimo gufatira ibyemezo bikomeye abanyereza umutungo wa za koperative, harimo no kubanza kugenzura imitungo yabo kugira ngo batigwizaho iy’abanyamuryango.

Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru  Bwana Mugabowagahunde Maurice wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yafashe ijambo maze avuga ko amakoperative agira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu ndetse no mu rwego mpuzamahanga, bityo abayarimo akabafasha kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Ibikorwa by’amakoperative bigira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’Igihugu no mu rwego mpuzamahanga, urw’akarere ndetse n’igihugu by’umwihariko kuko amakoperative ashimangira uburezi bufite ireme; Afasha mu kurwanya igwingira n’imirire mibi; Ashimangira uburinganire bw’abagabo n’abagore; Azamura ubukungu bw’igihugu; Agira na none uruhare mu guharanira sosiyete y’amahoro n’urukundo hamwe no kubaka inzego zifitiye akamaro abaturage”.

Koperative inzira z’ibusamo zo kwigwizaho umutungo kuri bamwe.

Nubwo kuri uyu munsi abayobozi banyuranye bakomeje gushima ibyiza byagezweho n’amakoperative mu gihugu cyacu, Virunga ntiyabura kwibutsa ibihe by’umwijima byaranze aya makoperative mu gihe gishyize, hakaba haragaragaye ubujura bwo mu rwego rwo hejuru byagiwe bwibasira aya makoperative bikozwe n’abayobozi bayo. Koko rero abanyarwanda ntibaribagirwa ibibazo byabaye mu makoperative y’abatwara abantu kuri moto, ibibazo byatumye komite z’icunga aya makoperative zivanwaho. Ibindi bibazo kandi byagiye bigaragara no mu makoperative y’ubuhinzi nk’ubw’umuceri, byose bikaba byaraganishije ku gihombo kitavugwa cy’abanyamuryango byatumye amwe muri ayo afunga burundu. Icyokora nk’uko byagarutsweho hari icyizere ko itegeko rishya rigenga amakoperative ryasohowe mu igazti ya Leta uyu mwaka, rizakumira iyi mikorere yari imaze kokama abayobozi b’amakoperative.

Uretse n’ibyo byabaye kandi, Virunga Today izi neza ko hari  amashyirahamwe yiyitirira ko ari amakoperative nyamara abayagize nta nyungu bayakuramo kandi nyamara ihame kuri buri koperative ari ukuzanira inyungu buri munyamuryango. Virunga Today iratekereza ku makoperative aboneka mu karere ka Musanze harimo nk’irizwi cyane ry’abatwara abantu n’ibintu ku magare, aho abarigize bagaragaza ko baheruka bakwa imisanzu, ariko akaba nta narimwe baragaragarizwa inyungu yinjiye ngo yenda rimwe baba bagabana kuri iyo nyungu iba yinjiye mu bihe bitandukanye.

Andi amashyirahamwe yanditswe nka koperative nyamara ari company z’abikorera ku giti cy’abo, ni nk’iz’abakora isuku mu mujyi wa Musanze, Virunga Today ikaba yibaza aho ubuyobozi buhera buziha ibyangombwa by’amakoperative kandi zitujuje ibisabwa ngo bizihabwe.

Tubabwire ko nyuma y’ibi birori ku rwego rw’Igihugu, abo mu tundi turere nabo basabwa kwizihiza ibi birori ku munsi Akarere kihitiyemo bitarenze Ukwezi k’ Ugushyingo.

Umwanditsi: Habumuremyi Theogene ( Rwandatel)

Nanubu abamotari ntibaramenya irengero ry’imisanzu bagiye batanga igihe kirekire mu makoperative yabo
Abagize koperative y’abanyonzi bibaza niba koperative yabo nta na rimwe ijya yunguka ngo bahabwe ku nyungu yinjiza
Amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu yazahajwe cyane n’imicungire mibi y’abayobozi

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *