Politike

Umuti ukwiye live: Ni Meya ukurikira, natwe uwaduha nk’uyu nibura umwaka umwe: Umuturage wo mu Ntara y’Amajyaruguru

Aya ni amagambo yavuzwe n’umwe mu bakunzi b’ikiganiro umuti ikwiye cyahise kuri uyu wa kane taliki ya 13/02/2025 kuri Radiyo Musanze, ikiganiro cyari cyatumiwemo Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madame Mukamana Solina.
Nk’uko uyu muturage utuye mu ntara y’amajyaruguru abyemeza, ngo yarasanzwe yumva benshi mu baturage b’akarere ka Burera bashima imikorere y’uyu Muyobozi ariko ngo uwo munsi nawe yashoboye kunyurwa akurikije ibisubizo bigizwe n’ibisobanuro birambuye ku bibazo yagiye abazwa n’abitabiriye iki kiganiro.
Yagize ati:”Ni umudame ubona akurikira kandi azi neza inzira aganishamo abaturage be, cyane nko kubijyanye n’iyi gahunda y’umwihariko ya uriho ku bwanyu, igamije gusobanurira abaturage gahunda za Guverinoma ndetse no gusubiza ibibazo binyuranye abaturage bahura nabyo muri uru ruhando rwo kwiteza imbere”.

Uyu muturage yongeyeho kandi ko urebye ibibazo byose yabajijwe wasangaga byinshi uyu muyobozi yari asanzwe hari icyo abiziho kandi kuri buri kibazo yagiye atangaho umurongo ngenderwaho wo kugikemura.
Yagize ati: “Ni ibintu bishimishije ko muri iyi gahunda hakiriwe ibibazo 558 muri byo 532 bikaba byarabonewe umuti, kandi ukuntu uyu mudame yagiye asubiza ibibazo yabajijwe, biragaragara ko byinshi byari byaramunyuze imbere”.
Mu kurangiza uyu muturage bigaragara  ko yishimiye bikomeye ibyakozwe mu karere ka Burera, yavuze ko iyaba akarere ke ( atashatse kuvuga izina), gafite umuyobozi usobanutse nka Meya Solina, nta kabuza  bakagombye nabo  bafite icyizere cyo kuzakemurirwa ibibazo by’ingutu bikomeje kubugariza mu karere kabo cyane cyane ibijyanye n’imiyoborere myiza.

Virunga Today yarashimye ariko ntiyanyuzwe ijana ku ijana

Umunyamakuru  wa Virunga Today wakurikiye iki ganiro cyose uko cyakabaye,  hari ibyo yemerekanyaho n’uyu muturage ku byavuye muri iki kiganiro ariko kandi abona hari ibitaragenze neza haba mu mitegurire y’iki iganiro haba no mu migendekere yacyo bijyanye n’ibisobanuro mayor yatanze ku bibazo yabajijwe.

Koko rero biragaragara ko uyu mudame yihaye umurongo mwiza ndetse n’uburyo buboneye bwo kwita ku bibazo by’abaturage be, ibi akaba anabifashwamo no kuba yarahisemo kwitabaza intangazamakuru ngo rimufashe kugera kuri aba baturage be, we yemeza ko akomeje gushyira ku isonga. Ibi bikaba bidakunze kuboneka henshi nk’uko uriya muturage yabyemeje.

Ku rundi ruhande ariko, umunyamakuru yabonye inenge muri iki kiganiro nk’uko twabivuze haruguru arizo  zikurikira.

Ikiganiro nticyitabiriwe kandi nticyateguwe neza

Iki nicyo kiganiro cya mbere cyari kigaragaraye kuri iyi radiyo ari live ku bayobozi b’uturere, bikaba byarasabaga ko abakurikira Radio Musanze, ariko cyane cyane abanya burera bamenyeshwa ku buryo bwose iby’iki kiganiro. Ibi siko byagenze kuko umubare muto niwo witabiriye iki kiganiro hakuriikijwe umubare w’ibibazo byabajijwe n’ukuntu abanyamakuru basa n’abihariye ijambo kandi bazi ko basanzwe bafite ubundi buryo bwo kuganira n’uyu muyobozi. Ibi kandi babikoze bazi neza ko bagombaga gusiganwa n’igihe dore ko no mu bibazo byabo bwite babazaga Mayor wabonaga badatuje, bakora presentation ituzuye y’akarere, ibyapa…. ( itari na ngombwa) ari nako bananirwa guhana ibihe byo kubaza.

Hagaragaye kandi aho abanyamakuru basa n’abashaka gufasha Mayor mu bisubizo yagatanze we ubwe, nkaho bibutsaga Mayor iby’ingendo z’intumwa za rubanda, izo ngendo zikaba ngo nta bibazo byinshi by’abaturage byabonetsemo, iigaragaza umusaruro wa ya gahunda Turiho ku bwanyu.

Icyifuzo ni uko ubutaha ikiganiro cyazategurwa neza, hagacungwa neza igihe cy’isaha kiba cyagenewe iki kiganiro ( ikiganiro kirengeje isaha cyarambirana) kandi ijambo rigaharirwa abaturage, bazaba bararikiwe kwitabira iki kiganiro.

Mu karere ka Burera hasigaye ibibazo 26 gusa harimo icy’ikiyobwabwenge cya Kanyanga kiri hafi kubonerwa umuti.

Aya ni amakuru yatanzwe na mayor nk’umusaruro wavuye muri gahunda ya duhari ku bwanyu ku bwanyu yatangijwe muri aka karere mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.  Koko rero nk’uko byemezwa na Mayor Solina, mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage nk’intego y’ibanze ya gahunda yavuzwe haruguru, ngo akarere kakiriye ibibazo 558 maze muri ibyo ibigera kuri 532, bihita bibonerwa umuti ukwiye.

Gusa muri aya makuru yatanze, mayor ntiyigeze agaragaza ubwoko bw’ibibazo byakemuwe, ngo abe yanatanga zimwe mu ngero z’ibibazo byakemuwe.  Ibi byatumye hari abakeka ko byinshi mu bibazo byaba byarakemuwe ari ibibazo bidakanganye, birimo nk’iby’imbibi abaturage baba bapfa cyangwa ibindi bibazo birimo nk’intonganya, ubusinzi byari bisanzwe bikemurirwa iyo mu mirenge.

Umunyamakuru wa Virunga Today wakunze gukurikirana ibibazo byo muri aka karere nawe kandi abona ko iyaba ari ibibazo bikomeye avuga byakemuwe, haba harakemuwe urugero nk’ ikibazo cy’abashoferi ba za coaster bakomeje gutanga service mbi ku baturage ba Burera muri uriya mwaka uvugwamo gukemurwa ibibazo amagana.

Naho ku kibazo cy’ikiyobyabwenge cya kanyanga mayor yemeza ko cyagabanije ubukana akurikije ukuntu imibare ya za litiro za kanyanga zamenwaga ubu zagabanutse zikava ku binyacumi by’igihumbi, ubu zikaba zibarirwa mu gihumbi gusa, Virunga Today isanga iki atari igipimo gihagije kubera ko:

  1. Abarembetsi bashobora kuba barahinduye amayeri yo kuyicuruza aka wa murinzi w’inyoni, biyo litiro zafatwaga zikaba zaragabanutse nk’uko mayor abyivugira;
  2. Kanyanga siyo yonyine kuri ubu inyobwa muri turiya duce kuko nk’uko Virunga ibikesha abaturiye umupaka, hadutse utundi tuyoga two mu mashashi  ( ibyuma) byoroshye gutwarwa, tunafite ubukana burengeje ubwa kanyanga, utu akaba ari two dukomeje kuyogoza akarere ka Burera.
  3. Mu karere ubwaho hakorerwa inzoga ziri mu kigero kimwe n’izi za kanyanga. Muri zo harimo iyitwa umunini akomeje kugaragara mu mirenge ya Gahunga na Ruagarama, abazinywa bakaba bakomeje kugaragaraho ibimenyetso bisa n’iby’abafite indwara zo mu mutwe.

Ibi by’uko bikigoranye guhasha iki kinyobwa Virunga irabivuga ihereye ku mibare yabakomeje guhitanwa n’iki kinyobwa , imibare Virunga Today yahagararaho ( ikagaragaza aho byabereye n’igihe byabereye), kuri iyi kanyanga hakiyongera n’utwo tuyoga bita ibyuma ndetse n’iyo minini, ibituma iyi minywere ifata ishusho y’icyorezo gikomeye, umubare w’abo cyibasira ukaba ukomeje kwiyongera.

Virunga Today ikaba ibona rero ko kuri iki kibazo mayor ataragaragaje ingamba zihamye zo guhangana nacyo, yo ikaba ibona hari hakwiye kubaho ikimeze nka rukokoma, inzego zose zirebwa n’iki kibazo cyane cyane abaturage bagashabwa ijambo bakagaragaza impamvu badashaka gucika kuri ubu burozi bityo bagafatanyiriza hamwe n’izindi nzego gushakira iki kibazo umuti.

Virunga  Today kandi ibona ubufatanye bw’ibihugu bituranyi ari ngombwa mu kurangiza iki kibazo, kuko igihe cyose abaturanyi bacu bo hakurya y’umupaka dusanzwe dusanagira burikose, bazaba bagifata kanyanga nk’ikinyobwa gisanzwe, bizagorana rwose kukirandura burundu hakuno y’umupaka.

Hari ibindi bibazo bitakomojweho mu kiganiro na Mayor

Ahari ibi ntawabirenganyiriza Mayor kuko ibyo bibazo byakagombye kuba byarakomojweho n’abateguye ikiganiro cyangwa abacyitabiriye. Ibi bibazo nyamara Virunga Today yari yabitunze agatoki mu nkuru yafatwa nk’iyateguzaga iki kiganiro. Tubisubiye mu buryo buvunaguye hari nka:

  1. Ikibazo cy’uburezi aho akarere ka Burera kaje mu myanya ya nyuma mu cyegeranyo cya NESA cy’umwaka w’amashuri 20023-20024, hakaba hanibazwa rero niba mu bibazo 532 byakemuwe n’iki cy’imyigishirize cyarabonewe umuti;
  2. Ikibazo cy’abimuwe kuri pariki y’ibirunga babayeho nabi ndetse n’icy’abandi baturage babayeho mu bukene nta ngere nk’uko byagaragajwe n’amafoto akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga;
  3. Icy’inyamaswa zikomeje kurenga imbago za pariki zikangiza imyaka y’abaturage n’indishyi bagahawe zikwiye bakazikatwaho ibyacumi binyuranye n’inzego zishinzwe kubabarira izi ndishyi;
  4. Ikibazo cy’ubutabera aho inzego zegerejwe abaturage mu butabera zikomeje kugaragara mu bikorwa byafatwa nka ruswa nubwo hari abemeza ko ari ubushobozi buke;
  5. Ikibazo cy’ubuhinzi bukomeje kuba ubwa gakondo, aho igihingwa cy’amasaka aricyo gihingwa mu bice binini by’akarere ka makoro, iki gihingwa abaturage bakaba bagitsimbarayeho kandi nyamara abayobozi batagishaka. Iri hangana hagati y’abahinzi n’abayobozi rikaba rikomeje gutuma umusaruro kuri iki gihingwa ukomeje kuba intica ntikize. Ibi bijyanye kandi no kuba mu bibazo nanone 532 byakemuwe hatarimo ibibazo by’udusimba twibasiye igihungwa cy’igishyimbo,  mu gihe RAB yo ikomeje kuvuga ko ari ikibazo cyoroshye gukemura.

Abayobozi n’abakozi b’akarere bakora nk’ikipe ibyagezweho ntabwo ari ku bwa mayor wenyine.

Ahari byafatwa nko gucikwa cyangwa kutamenya uburemere bw’ikosa yakoze muri iki kiganiro, aho uyu mayor usanzwe yungirijwe n’abandi ba mayor 2 ndetse n’abakozi bagera mu magana yahawe ngo bamufashe mu iterambere ry’akarere, akoresha imvungo irimo njyewe. Abakurikiye iki kiganiro bagiye biyumvira ko mayor yagiye akoresha iyi mvugo kenshi nk’aho yagize ati: ” ...kandi ngira ngo mbabwire baturage beza ba Burera, turasabanye, mugomba kumva ko ndi umubyeyi, kandi umubyeyi asabana n’abana, nkunda kubabwira nti muri abana banjye, bakavuga bati rwose turakomeye kubona dufite mama Meya, niko bimeze ni ababyeyi banjye……”. 

Ikigaragara nuko iyi mvugo yo kwiyita umubyeyi idasanzwe .

Virunga Today ibona ko bene izi mvugo zatuma hari ababonamo Meya umuntu wiyemera, wumva ko ari kamara, ibi bikaba bishobora no guca intege abo bari basanzwe bakorana bamubonamo umuntu wa nyamwigendaho ushaka kugaragaza ko ariwe bakesha ibyiza byose byagezweho mu karere kandi byaragezweho ku bufatanye bwa bose.

Iyi mvugo ikaba itari inamenyerewe mu gihugu ku buryo  hari n’abemeza ko yaherukaga mu myaka yo hambere, ibi bkaba babihera  ku kuba  mu rwego rw’inzego nkuru z’igihugu, iyi mvugo idakoreshwa na gato, ahubwo hakoreshwa amagambo, Guverinoma y’ubumwe, Leta y’ U Rwanda…..

Muri rusange rero, Virunga Today yashimye ibyavuye muri iki kiganiro, kandi irizera ko uko kizagenda gikorwa ari nako kizarushaho kunozwa, maze iki kiganiro nacyo kikaza mu bindi binyura kuri Radiyo Musanze, bigaragaza ubudasa bw’ikipe y’abanyamakuru ndetse n’ubuyobozi bayo ugereranije n’izindi radiyo.

Tubabwire ko niba nta gihindutse, nyuma ya mayor wa Burera, hazaba hatahiwe mayor wa Gakenke nawe uzaza kugaragaza imigabo n’imigambi afitiye akarere ke.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

2 thoughts on “Umuti ukwiye live: Ni Meya ukurikira, natwe uwaduha nk’uyu nibura umwaka umwe: Umuturage wo mu Ntara y’Amajyaruguru

  • Ibibazo Burera ifite ntabwo Guhinga amasaka ari ikibazo , ahubwo abashaka kuyaca bagamije gutuma ubutaka bukoreshwa nabi , kuko nibahinga imbuto imwe gusa buri gihe hari urusimba, udukoko twangiza imyaka turi mu Rugarama uhereye kuri SASA twakwiyongera, kandi ubutaka bukangirika. Hagomba gukorwa icyo twita rotation guhinduranya ibihingwa. Nonese mwabanyamakuru mwe kunywa icyuma, GIN …. no kunywa ibikomoka ku masaka(Igikoma, umusururu, Ikigage) byateguwe neza wahitamo iki ? Ese tibyaha agaciro amasaka? njye mbona abayarwanya ni uko bashaka kuzana, gucuruza ibyuma na Kanyanga.

    Reply
    • aut-editor

      Ndabizi ko abaturage ubwabo banangiye kandi hari impamvu harimo kuba guhinga ibigori bisaba umutahe munini, harimo kugura amafumbire, hanyuma hakaba n’ikibazo cy’ubujura bw’ibigori byeze ubuyobozi bwananiwe guhagarika. Icyo nzagarukaho mu nkuru ntegura, ni ugusaba ubuyobozi guha amahoro aba baturage, bagahinga amasaka mu ituze aho guuhengera igicuku bagatera imbuto ibituma umusaruro uba muke, ahubwo bagafasha aba baturage kobona imbuto itanga umusaruro mwiza. Ibyo gusa

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *