Update-abana basenyewe hejuru inzu: Akarere kemeye kubashakira aho baba bacumbitse-Umwana umwe akomeza kuburirwa irengero-Mama wabo nawe akomeza kwitabwaho i burasirazuba
Nyuma y’iminsi ibiri ba bana basenyeweho hejuru inzu bagakwira imishwaro, bamwe bagacumbikirwa mu bavandimwe iyo za Byangabo, abandi bagahitamo gukambika mu nzu-gihangari, ahahoze inzu yabo; nyuma yuko kandi ibyo umunyamakuru abasezeranije ko ikibazo cyabo kizumvwa vuba ariko bikarangira bitabaye, bamwe muri ba bana baherekejwe na nyurakuru, bahisemo kujya gutakambira ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ngo bubakure muri aka kangaratete barimo.
Ahagana mu ma saa mbiri n’igice za mugitondo niho abana batatu muri batandatu bari bacumbitse muri ya nzu, bari basesekaye ku karere baherekejwe na nyurakuru. Umumunyamakuru wa Virunga Today wamenye mbere ko bari buze kuza kureba umuyobozi w’akarere, yaje kuhabasanga maze asaba umudaso wari ku burinzi ku karere kubafasha bakabonana na Meya.
Umunyamakuru yaboneyeho kubwira uyu mudasso ko yakora uko ashoboye aba bana bakabonana na Meya kuko ikibazo bafite gikomeye kandi akaba nta wundi wagikemura uretse Meya wenyine. Umunyamakuru yabasize aho asubira mu kazi ariko mu butumwa bugufi ateguza Meya ko ari buze kubona aba bashyitsi.
Bakiriwe na Visi Meya, yemerera umukecuru ubufasha abanje kumusaba ko yakwemera amakosa yakozwe
Nk’uko uyu mukecuru witwa Nzayino Dancille yabitangarije umunyamakuru wa Virunga Today avuye ku karere kubonana n’ubuyobozi bw’akarere, ngo abifashijwemo n’umukozi w’akarere twavuze haruguru, yashoboye kugera ku biro bya Meya, ariko ngo abari aho bamwereka undi muryango urimo umudame ngo kuko Meya we aatarii buboneke uwo munsi.
Uyu mudame bikekwa ko ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, ngo yabajije uyu mukecuru ikimugenza, maze uyu nawe amuvira imuzi urusobe rw’ibibazo yakomeje guhura nabyo, abakobwa be bakabyara abana, bakabamuzanira mu rugo, bo bakigira mu zindi gahunda kugeza naho ananiriwe agahitamo kubasaba ko bita ku bana babo.
Yagize ati:” Uyu mudame namusobanuriye ikibazo nakomeje guterwa n’abuzukuru banjye nasigirwaga n’abakobwa banjye bamaze kunanirwa amazu cyangwa babyariye mu rugo, bakigira mu zindi gahunda zabo ngo bagiye gushaka imibereho, kugeza naho naniriwe ngasaba umwe mu bakobwa banjye kureba uko yabagondagondera akazu akajya aboherereza ibyo kubatunga, none Gitifu ejobundi yaraje aragasenya, ubu bakaba ntaho kuba bagira, barimo kurara aho bwije abandi bakarara muri ayo matongo kuko nanjye ntaho mfite ho kubaraza”.
Abajijwe niba Visi Meya atakomoje ku makosa bakoze igihe bubakaga nta ruhushya, ibyashoboraga kuzana akajagari mu myubakire yo mu mijyi, uyu mukecuru yashubije ko koko Visi Meya yamubajije niba yemera ikosa ryakozwe ariko ngo amusubiza ko nta kundi yagombaga kubigenza urebye ikibazo yari afite.
Yagize ati: “Visi meya yambajije niba nemera amakosa yakozwe musubiza ko nyemera ko ariko mbona ko nta yandi mahitamo uyu mukobwa wanjye yari afite kuko n’ayo mabati yasakaje ari abaturanyi bagiye bayamuha, inzugi n’amadirishya akaba ari musaza wabo wazibahaye, byose ari ukugira ngo aba bana babone aho baba kuko ibyo gukodesha byari byamunaniye, aba bana bahoraga birukanwa aho baba bakodesherejwe na ba nyina.”
Mu kwanzura iki kiganiro Meya yasabye uyu mukecuru kwandikira akarere agasaba ubufasha, aba bana bakaba bashakirwa aho baba bakodesherejwe hagitegerejwe ikindi gisubizo kirambye cyaboneka hanyuma.
Umwana umwe yaburiwe irengero, naho Mama wabo ntaroroherwa ngo abe yaza kubasura
Umunyamakuru kandi yashoboye kuganira n’umukobwa wari mubari bacumbikiwe muri iriya nzu,akaba yari aharekeje mukecuru baza kureba Meya, maze ku makuru y’ibanze y’ukuntu ibintu byifashe nyuma yaho basenyeweho inzu, asubiza ko babayeho nabi kandi kugeza ubu nyuma yaho basenyeweho inzu, umwe mu bana babaga muri iyi nzu yaburiwe irengero ndetse ko na mama wabo ataratora agatege ngo abe yaza kubareba.
Yagize ati:” Inzu yacu kuva aho isenyewe, twakwiye imishwaro bamwe mukecuru ashaka aho abacumbikisha, naho abandi barimo njye n’aka kana mpetse ( yabyariye iwabo) twahisemo kurara muri ariya matongo, muri iyi mbeho, ibituma aka kana katangiye gufatwa n’uburwayi, ikindi kandi murumuna wanjye kuva iyi nzu yasenyuka, ntitwamenye irengero rye dukomeje gushakisha aho yaba aherereye naho mama wacu we, ntabwo arashobora kutugeraho, aracyarwariye i Ngoma, arimo kwitabwaho n’abo bakorana kuko ku bitaro baramusezereye bivuze ko arimo koroherwa.”
Amasomo akomeye ku babyeyi n’abana
Mu kiganiro umunyamakuru yagiranye n’uyu mukecuru ndetse n’uyu mwuzukuru we wabyariye iwabo, yababajije niba batabona ingaruka zikomeye ziterwa no kubyara imbyaro zidateguwe, maze umukeucuru asubiza ko uyu mukobwa we wa mbere, nyina w’aba bana, yashatse urugo rukamunanira naho uwa kabiri akaba yarabutewe n’ubwomanzi kuko yatwaye inda ari hafi kurangiza amashuri yisumbuye ntashobore gukomeza kwiga. Uyu mukecuru mukecuru akaba yarongeyeho ko urebye abana b’iki gihe batumva kuko ngo we ntiyasibaga kubagira inama ariko bikarangira batwaye inda zidateganijwe dore ko uwo mukobwa we yayitwaye ari hafi kurangiza ay’isumbuye.
Kuri iki kibazo, uyu mwuzukuru wa mukecuru we yashubije ko amakimbirane yabaye hagati y’ababyeyi bombi, ariyo yatumye agira ibyago byo gutwara inda idateganijwe.
Yagize ati:” Ibyambayeho byose byatewe n’amakimbirane yakomeje kurangwa hagati y’ababyeyi bacu, kugeza naho batandukana burundu hashize imyaka 12, muri icyo gihe iyo mibereho nabayemo ikaba yaratumye nisanga ntitwe nkabyara uyu mwana ubona, ariko kandi ni isomo rikomeye nakuyemo, ntabwo ibi byakongera kumbaho.”
Tubabwire ko uyu mukecuru yahise akora ibyo yasabwe na Visimeya, akaba yarangije kwandika isaba ubufasha kuri aba bana, hakaba hitezwe ko akarere kazakora ibishoboka byose ngo aba bana bavanwe aha hantu barara hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’abacumbikiwe ahandi babe bashobora gusubira mu miryango yabo maze bashobore kandi no gukomeza amasomo bari basanzwe bakurikira ku bigo bitandukanye.
Yari yaherekeje nyirakuru wari waje gusaba ubufasha akarere ngo we na barumuna be ndetse n’umwana we bakurwe aha bakambitse hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel