Virunga Walk (VIWA)
Itangazo
Ku bufatanye bw’ikinyamakuru Virunga Today n’ikinyamakuru Karibu Media, ubuyobozi bw’ibi binyamakuru byombi buramenyesha abakunzi babyo batuye umujyi wa Musanze ko mu rwego rwo kubakangurira gukora siporo ijyanye n’ubukerarugendo, ibi bitangazamakuru byabateguriye urugendo rwiswe “Virunga Walk”( VIWA) rukazakorwa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/08/2024, hasurwa ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo.
Dore gahunda y’uru rugendo
7h30: Guhaguruka muri gare ya Musanze
9h00: Gutangira urugendo: Nyarwondo-Kwa Bomani-Barrage- Centrale Ntaruka
11h30:Akaruhuko gato
12h00: Urugendo Ntaruka-Gahunga
13h30: Gufungura no gutaha i Musanze.
Abifuza kwitabira uru rugendo, nta yindi ntumwa, twazahururira muri gare ya Musanze mu myenda ya siporo ndetse n’impamba yo kwica isari.
Ntimuzacikwe n’iki gikorwa gifata neza ubuzima bwacu kinatumara ipfa ku byiza bitatse igihugu cyacu.
Ku bwa Musengimana Emmanuel, Umuyobozi akaba na nyiri kinyamakuru Virunga Today
na
Maniraguha Ladislas, Umuyobozi akaba na Nyirikinyamakuru Karibu Media