Musanze: Umushinga wa WASAC wakemuye ikibazo cy’ibura ry’amazi, abaturage baravoma amasaha 24/24
Muri gahunda yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo bijyanye n’amazi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), mu mushinga wacyo wo gusana, no kwagura imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, zirimo n’ibice bimwe na bimwe by’Akarere ka Gakenke, ikibazo cy’amazi cyamaze gukemuka aho abaturage bavoma mu masaha 24/24.
Ni nyuma y’uko abaturage bagiye bagaragaza ikibazo cy’amazi make, aho bavomaga mu byiciro mu rwego rwo kuyasaranganya cyangwa se ugasanga hari n’ibice bimwe na bimwe bitagerwamo n’amazi meza.
Uyu mushinga watewe inkunga na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, wahereye mu ruganda rwa Mutobo rutunganya amazi, akaba ari narwo rugaburira Akarere ka Musanze.
Ni uruganda rufite ubushobozi bwo kugeza amazi mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, angana na 15.000m3 ku munsi, zingana na litiro miliyoni 15, uwo mushinga ukaba waramaze gukemura ibibazo by’amazi byari byugarije abaturage mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo .
Uyu mushingwa wiswe “Design, Rehabilitation, upgrading and extension of water supply network in Musanze City and its per-Urban areas”, watumye ingano y’amazi yaturukaga ku ruganda rwa Mutobo agera ku baturage yikuba kabiri, ava kuri 7,500m3 z’amazi ku munsi, aba 15.000m3 agera ku baturage muri iki gihe.
Abaturage begerejwe amazi binyuze muri uyu mushinga bariruhukije
Abaturage begerejwe ibikorwa remezo by’amazi binyuze muri uyu mushinga, bagaragaje ko baruhutse ingendo bakoraga bajya kuyashaka ari nako n’isuku yabo yiyongera, nk’uko babitangarije Kigali Today.
Nyirandorimana Thérèse ati “Ndanezerewe kuba narabonye amazi hafi, yaranyegereye dore ari mu gikari iwanjye, twazamukaga umusozi tujya kuyashaka, wava guhinga nijoro ukaburara”.
Arongera ati “Ubu byarahindutse, isuku yariyongereye kubera ko tumesa tukabonera n’amazi ku gihe. Ayo twanywaga mbere yari mabi cyane akadutera indwara zirimo inzoka, yari amazi yo mu kagezi, WASAC ndayishima kubera ko yampaye amazi, yanduhuye kuzamuka agasozi”.
Hakizimfura Théoneste wo mu Kagari ka Nyagisozi umurenge wa Busogo, ati “Twari dufite ikibazo cyo kuvoma amazi tuyakuye iyo epfo mu misozi, tubona muduhaye amazi, byaradufashije cyane tubonye ivomo rusange hafi yacu”.
Ati “Abana basibaga ishuri, kuko bajyaga iyo mu bishanga bagakererwa ariko ubu ntibikibaho. Twakoraga urugendo rurenga ibilometero bibiri, ariko ubu turakora urwa metero 200 cyangwa 300”.
Mukarubuga Béâtrice, nawe ni umwe mu bahuraga n’imbogamizi zo kubona amazi meza, ubu akaba ashimira WASAC yamaze kuyabegereza.
Ati “Twari dufite imbogamizi zo kubona amazi aho twuriraga umusozi, twakohereza umwana kugira ngo akugereho bigatwara amasaha abiri. Ikindi twahuriragayo turi benshi, bakabyigana bamwe bakarwana ibivomesho bikameneka, ariko aho amazi atwegerereye icyiza twabonyemo n’uko umunota wose uyakeneye uyabona kuko kuhagera ni iminota itanu, WASAC yaradukoreye cyane”.
Ayo mazi yatumye hari n’ibigo bitandukanye bigerwaho n’amazi, aho abayobozi babyo bemeza ko hari icyo yazamuye mu mibereho myiza.
Bagira Madeleine, ushinzwe amasomo muri GS Rusanze, ati “Mbere y’uko WASAC itugezaho amazi meza, twakoreshaka ay’imvura anyura mu mireko, akamanukana n’ibitaka, imikungugu n’ibyantsi biba biri hejuru y’inzu, akagera mu bigega yanduye. Ni yo twatekeshaga, dukoropa, abana bakayanywa, ariko yari mabi bigaragara. Twagize Imana WASAC itugezaho amazi meza, ubu abana n’abarezi ni yo dukoresha, ikibazo cy’amazi yo kunywa, guteka no koza ibyombo cyarakemutse 100/100”.
Ni umushinga kandi wafashije abaturage batishoboye kubona amazi, aho ingo zigera ku 1500 zagerejwe amazi mu ngo zabo nta kiguzi. Abaganiriye na Kigali Today bakaba bemeza ko biborohera mu kazi kabo ka buri munsi.
Jean Claude Murigo, Umuyobozi wa WASAC Ishami rya Musanze, avuga ko uwo mushinga wakemuye ibibazo binyuranye, aho abaturage mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo bataboneraga amazi ku gihe, bagasaranganya amake ahari hakaba ubwo bamwe bwije atabagezeho.
Ati “Hari abantu babonaga amazi kuva mu gitondo saa moya, saa tatu akaba arashize bagategereza undi munsi, ariko nyuma y’uyu mushinga barabona amazi mu masaha 24 kuri 24, n’ibigega byariyongereye byikuba kabiri, aho hano mu mujyi twari dufite ibigega bike kandi bito bitari bifite ubushobozi bwo guhaza abatuye uyu mujyi. Ubu dufite ibigega bifite ubushobozi bwo kubika 6000m3, aho tugeze harashimishije”.
Uyu mushinga waje gukemura ibibazo by’ibura ry’amazi no kuyageza aho atabonekaga
Xavier Rwibasira, Umuhuzabikorwa w’imishinga muri WASAC, yasobanuye ko uyu mushinga watekerejwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi cyagaragaraga mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo.
Ati “Umujyi wa Musanze uragenda waguka buri munsi, uzamo abaturage bavuye hirya no hino, ibikorwa remezo birubakwa, harazamurwa inzu nziza z’imiturirwa, ibyo byose bikenera amazi mu buryo buhoraho kuko haba hahurira abantu benshi. Ni n’akarere k’ubukerarugendo, aho byagaragaye ko hari ikibazo cy’amazi gikomeye, ndetse hari hasanzwe imiyoboro ishaje kandi mito”.
Arongera ati “Uyu mushinga rero waje gukemura icyo kibazo, aho abaturage babonaga amazi gake gashoboka mu cyumweru, uyu munsi bakaba babona amazi mu buryo buhoraho. Nta gusaranganya amazi bibaho, no mu gace k’ibirunga ahari amahoteli agezweho aganwa na ba mukerarugendo batandukanye, naho uyu mushinga warahageze kugira ngo abahe amazi mu buryo bwihariye, iki kibazo cy’amazi gikemuke”.
Rwibasira avuga ko imiyoboro y’amazi mu byaro yari yarashaje bisaba kuyivugurura, aho abaturage batabonaga amazi bitewe nuko amatiyo yakoreshwaga atarajyanye n’igihe, ngo yaturikagaga kubera gusaza, abaturage bakabura amazi bitewe n’isanwa rya buri munsi.
Nyuma yo kubona icyo kibazo, umushinga waje gusana amasoko ndetse no gusimbuza ayo matiyo yari yarashaje asimbuzwa afite uburambe.
Akomeza asaba abaturage begerejwe ibikorwa remezo by’amazi kubifata neza, kugira ngo bizarambe kuko Leta iba yarabishoyemo amafaranga menshi, ikindi bakabibyaza umusaruro hongerwa cyane cyane isuku n’isukura no gukoresha neza igihe bajyaga batakaza bajya gushakira amazi kure.
Uwo mushinga watangiye tariki ya 02 Werurwe 2019, urangira tariki 15 Gicurasi 2021, aho wakozwemo ibikorwa binyuranye birimo kubaka uburebure bw’imiyoboro y’amazi ingana na 151.117Km, hubatswe ibigega bibika amazi 25 mu bice bitandukanye, bifite ubushobozi bwa 6370m3. Imiryango igera ku 1500 itishoboye ihabwa amazi mu ngo nta kiguzi, hanubakwa utuzu 30 tw’amazi n’ibindi.
Ni umushinga uteganya kuzaba ugeza amazi ku baturage bakabaka ibihumbi 600 mu mwaka wa 2040, bijyanye n’ubwiyongere bwabo mu Karere ka Musanze, aho watwaye agera hafi kuri miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|