Barabangamye! Bakorera mu ngo kubera ubuto bw’Agakiriro ka Musanze 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize iminsi 2
Image

Bamwe mu baturage bo Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’abanyabukorikori bakorera umwuga w’ububaji n’ubucuzi mu ngo hagati bigateza umutekano muke.

Aba baturage bavuga ko aba banyabukorikori bashyize udukukiriro iwabo nyuma y’aho Agakiriro kabaga mu Mujyi wa Musanze kakajyanwa mu Murenge wa Cyuve.

Kubera ubuto bw’ako gakiriro bimukiyemo, byatumye bamwe birwanaho batangira gukorera mu ngo zabo ariko bateza umutekano muke mu baturanyi babo. 

Habamahirwe Eric (izina ryahinduwe) wo mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, yagize ati: “Rwose kuba hari ibimashini bibaza hano mu ngo ni ibintu bitubangamiye bizana urusaku rwinshi. Tekereza kwirirwa wumva imashini zibaza, izisudira, amatwi aba yangirise ndetse n’umutwe uraturya. Ubu duhora tunywa imiti y’umutwe ngo tugabanye ububare, twifuza ko iki kibazo bakirebaho.” 

Ndayisenga Vital wo  mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, na we yagize ati: “Izi mashini zidutumurira ivumbi mu ngo duhora turwaye inkorora kubera ibarizo, abana bacu ubu ntibaryama ku manywa cyangwa se ngo basubire mu masomo. Ntabwo ari natwe gusa bigiraho ingaruka kuko n’abana b’aba banyabukorikori usanga bafite ibibazo.”

Yavuze ko hashize igihe iki kibazo bakimenyesha ubuyobozi ariko na bwo bukababwira ko Agakiriro kabaye gato kandi icyo bifuza ari uko abo banyabukorikori bashakirwa ahandi bakora. 

Munabana Jean wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi, ni umwe mu bashinze agakiriro mu rugo iwe akoreramo umwuga w’ububaji  akanahacururiza ibikoresho by’ububaji, asobanura ko yabitewe n’uko yanze kwicara kandi afite ibikoresho.

Yagize ati: “Ubundi nakoreraga mu gakiriro ari ho mfite imashini, ngiye gushaka ikibanza mu Gakiro ka Musanze nsanga imyamya yaruzuye nanga kwicara mpitamo gushaka ahantu hari igisambu nshyiramo imashini. Natwe abaturage batubwira ko  bibangamye kandi turabibona ariko nta kundi twabigenza, gusa ikibazo kiri ku buyobozi bw’Akarere butagura agakiriro ngo twese twibonemo.”

Maniraguha Patric na we ahamya ko kuba Agakiriro ka Musanze koko nta bwinyagamburiro buhari na bo bibabangamiye nk’abagakoreramo.

Yagize ati: “Twageze hano tuba benshi cyane natwe kugira ngo ubone aho urambika urubaho ku ruhande aba ari ikibazo. Hano turabyigana, ari abacuzi, ababaji, abatera amarange, abacuruza imbaho, mbese ubona ko hano hari ikibuga gito. Twasabaga ko bakwagura ubutaka bizakuraho amakimbirane ku bakorera mu ngo natwe ubwacu twageze hano tureke guhondana imitwe.”

Ku bijyanye n’ingaruka z’imashini zikorera mu ngo zigateza urusaku ndetse n’ivumbi riva ku mabarizo, Imvaho Nshya yegeye impuguke mu by’ubuzima akaba Umuyobozi w’Ibitaro bya Gatonde Dr.Dukundane Dieudonne, avuga ko ivumbi iyo ribaye ryinshi rigira ingaruka ndetse n’urusaku rw’imashini.

Yagize ati: “ Ni byo koko urusaku rugira ingaruka ku buzima cyane ku bana bakiri bato n’abantu bakuru kuko ntibauhuka neza, ikindi ni uko ririya barizo iyo rikomeje gutumuka abantu barimira byatera ingaruka cyane nko kuba ryateza indwara z’ubuhumekero nk’inkororan’ibindi, icyo twasaba ni ukwirinda urusaku rwinshi cyane nka ruriya rw’ibimashini ,ikindi bakirinda ibintu bishobora guteza indwara zubuhumekero”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, na we yemeza ko kariya  Gakiriro ka Musanze aho gakorera ari hato.

Yemeje kandi ko iki kibazo bakiganiriyeho na kompanyi ikoreramo na yo yasabye Akarere ko hashakishwa uburyo bakagura, aho kuri ubu ngo bari kuvugana n’abafite amasambu hafi aho.

Yagize ati: “Ni byo koko kariya gakiriro kari ku buso buto ugereranije n’abagakoreramo kandi bagenda biyongera buri munsi kuko n’abiga umwuga bagenda biyongera, ku buryo hari n’amabarizo agikorera mu mujyi no mu nzu z’abaturage cyangwa mu bipangu. Icyakora abaje gukoreramo bamaze kwishingira Kompanyi ndetse badusabye ko turamutse tubahaye ikibanza bacyiyubakira, ubu rero ni byo turimo kuganiraho ngo turebere hamwe uko iki kibazo cyakemuka, ibi kandi tubifitemo umuhate.”

Agakiriro ka Musanze gahereye mu Murenge wa Cyuve kafunguye imiryango mu mwaka wa 2022, kakimara gutangira hashinzwe kompanyi na yo ihuriweho n’amakoperative atanu n’abanyamigabane bagera kuri 40 bikorera ku giti cyabo.

Kuri ubu agakiriro ka Musanze gakorerwamo n’abantu basaga 700 bagizwe n’urubyiruko, abagabo n’abagore bakoreramo imirimo y’ubukorikori inyuranye.

Amabarizo n’ahakorerwa ibikorwa byo gusudira mu ngo z’abaturage hagati
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE