Musanze: Bamaze imyaka 3 bafungiwe amazi kubera abavomesha bambuye WASAC

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bakoresha amavomo rusange 34 amaze imyaka itatu afunze kubera ko abayavomeshagaho bambuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), barinubira ko basigaye bugarijwe n’ingaruka zo gukoresha amazi bavoma mu gishanga.

Abo baturage bavuga ko abacuruzaga amazi kuri ayo mavomo rusange babahemukiye kuko batumye WASAC ifnga amazi, imyaka ikaba ibaye itatu.

Mu ngaruka byabagizeho ni uko kuri ubu bataka indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka zo mu nda bakura mu mazi atemba y’umugezi wa Mutobo.

Abaturage bifuza ko WASAC yavugurura amasezerano y’abavomesha maze bakagerwaho n’amazi meza kuko batanyuzwe no guhorwa amakosa y’abavomeshaga kandi bo batabuze ayo kwishyura ayo mazi meza.

Mutungirehe Jean Paul, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kamugeni, Akagari ka Buramira, yavuze ko abavomesha amazi babonaga amafaranga bakayirira.

Yagize ati: “Ubu ni ikibazo gikomeye kuko abavomesha amazi babona amafaranga bakayirira, aho kwishyura bakigira mu tundi Turere. Ibi bintu rero byatumye tujya kuvoma amazi yo mu mugezi wa Mutobo na yo anyura muri Gataraga bamaze kumeseramo no kwinikamo amasaka.”

Mukamasabo Josephine na we yagize ati: “Ubu imyaka ibaye 3 tuvuga iki kibazo, kubera amavomo bafunze twari twatangiye kuvoma amazi meza, none dore twasubiye kuvoma ibirohwa.”

Na we yavuze ko ubu amazi basigaye bakoresha arimo imyanda myinshi kuko yinikwamo amasaka, akameserwamo imyenda, ku buryo n’iyo bayatekesheje ibyo kurya bihinduka umukara.

Ati: “Abana bacu na bo inda zarabyimbye kubera utuyoka bahora barwaye, twifuza ko twahabwa amazi meza nk’uko bisanzwe kandi abambuye na  bo bagakurikiranwa.”

Akomeza avuga ko kuba amavomo yarafunzwe kubera ubwambuzi bw’abavomeshaga byatumye bongera gukora ingendo ndende kandi bituma batakaza umwanya.

Yagize ati: “Kuri ubu dukora urugendo rw’isaha tujya ku mugezi utemba wa Mutobo, abana iyo bataraye bayavomye bakererwa ku ishuri kuko baba bazindutse bajya kuvoma. Imbeho yo mu mugezi urabyumva na yo irabica ni bwo umwana yirirwa ameze nabi mu ishuri. Ntitukimesa imyenda ngo icye mbese ni ikibazo kidukomereye.”

Umukozi wa WASSAC ishami eya Musanze Desire Kayiru, avuga ko iki kibazo bakizi, kuri ubu bakaba barimo kuganira n’akArere ngo abo bose barimo ibirarane byatumye amavomo afungwa bakurikiranwe.

Yagize ati: “Ikibazo cy’amavomo yatawe n’abavomeshaga kuko banze kwishyura ibirarane by’amafaranga y’amazi bavomesheje turakizi. Gusa ntabwo nakwemeza ko abaturage bamaze imyaka 3 batavoma amazi yo ku mavomo rusange, kugeza ubu twabaruye amavomo afite ikibazo cyo kuba yarafunze agera kuri 34.”

Kayiru ashimangira ko basabye ubuyobozi bw’Akarere kubafasha kubona abantu b’inynangamugayo kugira ngo ari bo bakomeza gucunga ayo mavomo banavomesha.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuka iki ibazo nawe akizi, akaba yavuganye n’abashinzwe gucunga ayo mavomo, ko iki kibazo kigiye gukemuka.

Yagize ati: “Ikibazo cy’amavomo atagikora mu Murenge wa Kimonyi cyane mu Tugari twa Buramira na Birira, hari amavomo 2 yafunzwe kubera ko abavomeshaga amazi muri ayo mavomo rusange bambuye, ikindi ni uko hari amavomo 2 na yo yari yarapfuye twumvikanye ko ibi byose bigiye kubonerwa ibisubizo.”

Yibukije ko abaturage badakwiriye kuba igitambi cy’abadacunga neza amavomo bahawe ngo bayavomesheho, bigatuma basubira kunywa ibirohwa kandi Leta yarabegereje ibikorwa remezo.

Yakomeme agira ati: “Ndizeza aba baturage ko iki kibazo kigiye gukemuka vuba.”

Abaturage babuze amazi banavuga ko kuri ubu abafite ijerekani aba ashobora gutuma amazi ku isanteri y’ubucuruzi ya Kimonyi akishyra amafaranga 300 ku ijerekani.

Abavoma ku mavomo yo mu ng obo ngo basabwa kwishyura amafaranga 100 mu gihe baba basanzwe bishyura igiceri cya 20 Frw ku ijerekani, iyo bavoma ku ivomo rusange.

Mu Karere ka Musanze habarurwa amavomo rusange agera kuri 579, ariko muri yo 34 kugeza ubu ni yo adakora mu Karere kose.

Amazi y’umugezi wa Mutobo abaturage basigaye banywa
Uyu mubyryi yari amaze kuvoma amazi y’umugezi wa Mutobo
Hari bamwe bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi na yo atari meza
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
ka says:
Gashyantare 7, 2025 at 11:02 am

wasac izishyuze abayibereyemo imyenda kandi basimburwe. ariko abaturage babone abaturage batambura bakomexe kubona amazi.no mu tundi turere birahari.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE